Imigani 22:1-29

  • Kuvugwa neza biruta kugira ubutunzi bwinshi (1)

  • Umwana utojwe akiri muto bimugirira akamaro ubuzima bwe bwose (6)

  • Umunebwe atinya intare iri hanze (13)

  • Igihano cyirukana ubujiji (15)

  • Umukozi w’umuhanga akorera abami (29)

22  Ibyiza ni ukuvugwa neza kuruta kugira ubutunzi bwinshi,+Kandi kubahwa* biruta ifeza na zahabu.   Dore icyo umukire n’umukene bahuriyeho: Bose ni Yehova wabaremye.+   Umunyamakenga iyo abonye ibintu biteje akaga arihisha,Ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda, agahura n’ibibazo.   Kwicisha bugufi no gutinya Yehova,Bihesha ubutunzi, icyubahiro n’ubuzima.+   Amahwa n’imitego biba mu nzira y’umuntu utari inyangamugayo,Ariko ukunda ubuzima bwe abigendera kure.+   Toza umwana inzira akwiriye kunyuramo,+Ndetse n’igihe azaba amaze gusaza, ntazatandukira ngo ayivemo.+   Umukire ategeka abakene,Kandi uguza aba ari umugaragu w’umugurije.+   Umuntu ukora ibibi azahura n’ibibazo,+Kandi inkoni akubita abandi afite uburakari izavunika.+   Umuntu ugira ubuntu azabona imigisha,Kuko asangira n’abakene ibyokurya bye.+ 10  Ujye wirukana umuntu useka abandiKugira ngo amakimbirane arangire,Kandi ibitutsi no gutongana na byo bishire. 11  Umuntu ufite umutima ukeye kandi akaba avuga amagambo meza,Azaba incuti y’umwami.+ 12  Yehova arinda umuntu w’umunyabwenge,Ariko aburizamo amagambo y’umuriganya.+ 13  Umunebwe aravuga ati: “Hanze hari intare! Ninsohoka iranyicira mu nzira!”+ 14  Amagambo y’abagore biyandarika ameze nk’urwobo rurerure.+ Uwo Yehova yanze azarugwamo. 15  Ubujiji buhambiriwe ku mutima w’umwana,+Ariko inkoni ihana izabumucaho.+ 16  Umuntu uriganya uworoheje kugira ngo yirundanyirizeho ibintu byinshi,+n’umuntu uha impano umukire,Bose bizarangira babaye abakene. 17  Tega amatwi wumve amagambo y’abanyabwenge,+Maze umenye ibyo nkwigisha,+ 18  Kuko ari byiza ko uyabika mu mutima,+Kugira ngo ujye uhora uyavuga.+ 19  Uyu munsi nguhaye ubumenyi,Kugira ngo ujye wiringira Yehova. 20  Nakwandikiye ngira ngo nkugire inama,Kandi nkungure ubumenyi, 21  Kugira ngo nkwigishe ibintu byizerwa kandi by’ukuri,Maze uwagutumye uzamuhe amakuru ahuje n’ukuri. 22  Ntukambure umukene bitewe n’uko ari umukene,+Kandi ntugakandamize uworoheje mu gihe uca urubanza,*+ 23  Kuko Yehova ubwe azabarenganura,+Kandi akarimbura ababambura. 24  Ntukagirane ubucuti n’umuntu ukunda kurakara,Kandi ntukagendane n’umuntu ukunda kugira umujinya mwinshi, 25  Kugira ngo utamwigana,Maze ukigusha mu mutego.+ 26  Ntukajye mu bantu bagirana amasezerano bagakorana mu ntoki,Biyemeza kuzishyura amadeni y’abandi.+ 27  Kuki barinda kugutwara uburiri uryamaho,Wabuze icyo wishyura? 28  Ntukimure urubibi* rwa keraRwashyizweho na ba sogokuruza.+ 29  Ese wigeze ubona umuntu w’umuhanga mu byo akora? Imbere y’abami ni ho azahagarara.+ Ntazahagarara imbere y’abantu basanzwe.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “kwemerwa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu marembo.”
Cyangwa “imbago.” Ni ikimenyetso, urugero nk’igiti cyangwa ikindi kintu, cyerekana aho umurima w’umuntu utandukanira n’uwa mugenzi we.