Imigani 10:1-32
10 Imigani ya Salomo.+
Umwana w’umunyabwenge ashimisha papa we,+Ariko umwana utagira ubwenge atera mama we agahinda.
2 Ubutunzi umuntu abonye abukuye mu bikorwa bibi, nta cyo bumumarira,Ariko gukiranuka kurinda umuntu urupfu.+
3 Yehova ntazemera ko umukiranutsi asonza,+Ariko ababi azabima ibyo bararikira.
4 Umunebwe azakena,+Ariko umunyamwete azaba umukire.+
5 Umwana ukusanya imyaka mu mpeshyi aba agaragaza ubushishozi,Ariko umwana uryamira mu gihe cyo gusarura imyaka yikoza isoni.+
6 Abakiranutsi bazabona imigisha,+Ariko ababi bo bavuga amagambo ahisha ubugome bwabo.
7 Umukiranutsi aribukwa kandi akavugwa neza,+Ariko umuntu mubi we azibagirana.+
8 Umunyabwenge yemera amabwiriza ahawe,+Ariko umuntu uvuga amagambo atarangwa n’ubwenge azakandagirirwa hasi.+
9 Umuntu w’indahemuka azagira umutekano,+Ariko umuntu w’umuhemu ibye bizajya ahagaragara.+
10 Umuntu wicira abandi ijisho abikoranye uburyarya atera agahinda,+Kandi umuntu uvuga amagambo y’ubupfapfa azakandagirirwa hasi.+
11 Ibyo umukiranutsi avuga bihesha ubuzima,+Ariko amagambo y’ababi ahishira urugomo.+
12 Urwango rukurura amakimbirane,Ariko urukundo rutwikira ibyaha byose.+
13 Umuntu ugaragaza ubushishozi avuga amagambo y’ubwenge,+Ariko umuntu utagira ubwenge azahanishwa inkoni.+
14 Abanyabwenge baha agaciro ubumenyi,+Ariko abapfapfa bo bikururira kurimbuka.+
15 Umukire aba abona ko ubutunzi bwe ari nk’umujyi ukomeye,Ariko abakene barimburwa n’ubukene bwabo.+
16 Ibyo umukiranutsi akora bihesha ubuzima,Ariko ibyo umunyabyaha yunguka abikoresha akora ibyaha.+
17 Uwemera gukosorwa atuma abandi babona ubuzima,Ariko uwanga guhanwa ayobya abandi.
18 Umuntu uhisha urwango avuga ibinyoma,+Kandi umuntu ukwirakwiza amagambo yo gusebanya ntagira ubwenge.
19 Amagambo menshi ntaburamo ibicumuro,+Ariko umuntu wifata mu byo avuga aba agaragaje ubwenge.+
20 Ibyo umukiranutsi avuga ni nk’ifeza nziza cyane,+Ariko ibitekerezo by’umuntu mubi nta gaciro biba bifite.
21 Amagambo y’umukiranutsi afasha benshi,+Ariko abapfapfa bicwa no kubura ubwenge.+
22 Umugisha Yehova atanga ni wo uzana ubukire,+Kandi nta mibabaro awongeraho.
23 Umuntu utagira ubwenge abona ko kwishora mu bwiyandarike ari nk’umukino,Ariko ubwenge bufitwe n’abagira ubushishozi.+
24 Icyo umuntu mubi atinya ni cyo kizamugeraho,Ariko abakiranutsi bazahabwa ibyo bifuza.+
25 Nk’uko umuyaga mwinshi uhuha ugashira, ni ko n’umuntu mubi azavaho.+
Ariko umukiranutsi ni nka fondasiyo ikomeye izahoraho kugeza iteka.+
26 Nk’uko divayi isharira imerera amenyo, kandi nk’uko umwotsi umerera amaso,Ni ko n’umuntu w’umunebwe amerera umukoresha we.
27 Gutinya Yehova bituma umuntu abaho igihe kirekire,+Ariko imyaka yo kubaho y’abantu babi izagabanywa.+
28 Ibyiringiro by’abakiranutsi birabanezeza,+Ariko ibyiringiro by’ababi bizashira.+
29 Ibyo Yehova akora ni nk’urukuta rurerure rurinda umuntu w’inyangamugayo,+Ariko bizatuma abakora ibibi bo barimbuka.+
30 Umukiranutsi ntazigera agwa,+Ariko ababi bo ntibazakomeza gutura ku isi.+
31 Umukiranutsi buri gihe avuga amagambo arimo ubwenge,Ariko umuntu uvuga ibinyoma we azacecekeshwa.
32 Ibyo umukiranutsi avuga biba bishimishije,Ariko ibyo umuntu mubi avuga biba ari bibi.