Ibyakozwe n’intumwa 8:1-40

  • Sawuli atangira gutoteza abigishwa (1-3)

  • Filipo abwiriza ubutumwa bwiza i Samariya (4-13)

  • Petero na Yohana boherezwa i Samariya (14-17)

  • Simoni agerageza kugura umwuka wera (18-25)

  • Umunyetiyopiya wari umukozi w’ibwami (26-40)

8  Sawuli na we ashyigikira ko Sitefano yicwa.+ Kuva uwo munsi hatangira ibitotezo bikomeye byibasira itorero ry’i Yerusalemu. Abigishwa bose, uretse intumwa, batatanira mu turere tw’i Yudaya n’i Samariya.+  Ariko abantu bubaha Imana bajyana Sitefano baramushyingura kandi baramuririra cyane.  Nuko Sawuli atangira kugirira nabi abagize itorero, akinjira mu mazu ku ngufu, ava muri imwe ajya mu yindi, agatwara abagabo n’abagore akabatanga ngo babafunge.+  Icyakora, aho abo bigishwa bari baratatanye banyuraga hose, bagendaga batangaza ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana.+  Filipo we yagiye mu mujyi wa Samariya,*+ atangira kubabwiriza ibya Kristo.  Abantu bose bategaga amatwi bitonze ibyo Filipo yavugaga, kandi bakitegereza ibitangaza yakoraga.  Hari benshi bari bafite imyuka mibi, kandi iyo myuka yarasakuzaga cyane maze ikabavamo.+ Byongeye kandi, abantu benshi bari bararemaye n’abari baramugaye barakize.  Nuko abatuye muri uwo mujyi bagira ibyishimo byinshi cyane.  Muri uwo mujyi harimo umugabo witwaga Simoni. Yari asanzwe akora ibikorwa by’ubumaji, abatuye i Samariya bagatangara. Yavugaga ko ari umuntu ukomeye. 10  Abantu bose uhereye ku boroheje ukagera ku bakomeye, bamutegaga amatwi bitonze bakavuga bati: “Imbaraga zikomeye z’Imana zikorera muri uyu muntu.” 11  Ibyo byatumaga bamutega amatwi bitonze, kubera ko yari amaze igihe kirekire akora ibikorwa by’ubumaji, bikabatangaza cyane. 12  Ariko igihe Filipo yatangazaga ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana+ n’ubwerekeye Yesu Kristo, abagabo n’abagore baramwizeye maze barabatizwa.+ 13  Simoni na we yarizeye. Amaze kubatizwa yahoranaga na Filipo.+ Simoni yatangazwaga cyane no kubona ibimenyetso n’ibitangaza bikomeye Filipo yakoraga. 14  Nuko intumwa zari i Yerusalemu zumvise ko ab’i Samariya bemeye ijambo ry’Imana,+ zibatumaho Petero na Yohana. 15  Baramanuka bajya i Samariya, maze basenga babasabira ngo bahabwe umwuka wera,+ 16  kuko nta n’umwe muri bo wari warawuhawe, ahubwo bari barabatijwe mu izina ry’Umwami Yesu gusa.+ 17  Nuko babarambikaho ibiganza,+ maze bahabwa umwuka wera. 18  Simoni abonye ko abo intumwa zarambikagaho ibiganza bahabwaga umwuka wera, aziha amafaranga, 19  arazibwira ati: “Nanjye nimumpe ubwo bubasha kugira ngo uwo nzajya ndambikaho ibiganza ajye ahabwa umwuka wera.” 20  Ariko Petero aramubwira ati: “Pfana n’ayo mafaranga yawe, kuko wibwiye ko ushobora kubona impano y’Imana uyiguze amafaranga.+ 21  Nta ruhare urwo ari rwo rwose ufite muri ibi, kuko Imana yabonye ko uri indyarya. 22  Nuko rero, wihane ureke iyo mitekerereze mibi, kandi winginge Yehova* kugira ngo nibishoboka akubabarire imigambi mibi yo mu mutima wawe, 23  kuko umeze nk’uburozi busharira* kandi wabaswe n’ibibi.” 24  Simoni arabasubiza ati: “Noneho nimunyingingire Yehova kugira ngo hatagira ikintu na kimwe mu byo muvuze kimbaho.” 25  Nuko bamaze kubwiriza no kuvuga ijambo rya Yehova mu buryo bwumvikana neza, basubira i Yerusalemu, bagenda batangaza ubutumwa bwiza mu midugudu myinshi y’Abasamariya.+ 26  Icyakora umumarayika wa Yehova+ avugana na Filipo, aramubwira ati: “Haguruka ujye mu majyepfo, mu nzira imanuka iva i Yerusalemu ijya i Gaza.” (Iyo ni inzira yo mu butayu.) 27  Nuko arahaguruka aragenda, maze abona Umunyetiyopiya wari umukozi w’ibwami,* akaba yarakoreraga umwamikazi* wa Etiyopiya kandi akaba ari na we wagenzuraga ubutunzi bwe bwose. Uwo mugabo yari yaragiye i Yerusalemu gusenga.+ 28  Icyo gihe yari asubiye iwe yicaye mu igare rye, ari gusoma mu ijwi riranguruye ubuhanuzi bwa Yesaya. 29  Nuko Imana ibwira Filipo binyuze ku mwuka wera iti: “Egera ririya gare maze ugendane na ryo.” 30  Nuko Filipo ariruka agera iruhande rw’iryo gare, yumva uwo mugabo asoma ubuhanuzi bwa Yesaya mu ijwi riranguruye. Nuko aramubaza ati: “Ese ibyo usoma urabisobanukiwe koko?” 31  Na we aramusubiza ati: “Ubwo se, nabisobanukirwa nte ntabonye ubinsobanurira?” Nuko yinginga Filipo ngo yurire igare yicarane na we. 32  Ibyanditswe yasomaga mu ijwi riranguruye byagiraga biti: “Yajyanywe nk’intama ijya kubagwa, kandi nk’uko umwana w’intama ukomeza guceceka iyo bari kuwogosha ubwoya, ni ko na we atigeze agira icyo avuga.+ 33  Igihe yakozwaga isoni, ntiyaciriwe urubanza rukwiriye.+ None se ko yishwe agakurwa mu isi,+ ni nde uzasobanura mu buryo burambuye iby’abantu bo mu gihe cye?” 34  Nuko uwo mukozi w’ibwami abaza Filipo ati: “Ndakwinginze mbwira, ibyo bintu umuhanuzi yabivuze kuri nde? Ni kuri we cyangwa ni ku wundi muntu?” 35  Filipo atangira kumusobanurira, ahera kuri ibyo byanditswe maze amubwira ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu. 36  Nuko bakiri mu nzira, bagera ahantu hari amazi menshi, maze uwo mukozi w’ibwami aravuga ati: “Dore amazi! Ni iki kimbuza kubatizwa?” 37 *⁠ —— 38  Nuko wa mukozi w’ibwami ategeka ko bahagarika igare, bombi baramanuka bajya mu mazi maze Filipo aramubatiza. 39  Bavuye mu mazi, umwuka wa Yehova uhita ujyana Filipo maze uwo mukozi w’ibwami ntiyongera kumubona, ariko yakomeje urugendo rwe yishimye. 40  Naho Filipo ajya muri Ashidodi, maze anyura muri ako karere akomeza gutangaza ubutumwa bwiza mu mijyi yose, arinda agera i Kayisariya.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora no kuvugwa ngo: “Mu mujyi w’i Samariya.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “indurwe yuzuye uburozi.”
Cyangwa “inkone.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Inkone.”
Mu mwandiko w’Ikigiriki bongeraho Kandake, rikaba ari izina ry’icyubahiro ryahabwaga abamikazi bo muri Etiyopiya.
Uyu murongo uboneka muri Bibiliya zimwe na zimwe, ariko ntuboneka mu nyandiko za kera z’ingenzi z’Ikigiriki zandikishijwe intoki. Reba Umugereka wa A3.