Ibyahishuriwe Yohana 5:1-14
5 Nuko mbona mu kuboko kw’iburyo kw’Imana yicaye ku ntebe y’ubwami+ umuzingo wanditsweho imbere n’inyuma, ufunze cyane kandi uteyeho kashe* zirindwi.
2 Nuko mbona umumarayika ukomeye atangaza mu ijwi riranguruye ati: “Ni nde ukwiriye gufungura umuzingo ufunze cyane kandi akavanaho kashe ziwuriho?”
3 Ariko ntihaboneka umuntu n’umwe ushobora gufungura uwo muzingo cyangwa gusoma ibiwurimo, haba mu bari mu ijuru, mu bari ku isi cyangwa mu bapfuye.
4 Nuko ndarira cyane kubera ko hatabonetse umuntu ukwiriye gufungura uwo muzingo ngo asome ibiwurimo.
5 Ariko umwe muri ba bakuru arambwira ati: “Reka kurira! Dore uwitwa ‘Intare yo mu muryango wa Yuda.’+ Akomoka+ kuri Dawidi*+ kandi yaratsinze.+ Ni we ukwiriye gufungura umuzingo ufunze cyane no kuvanaho kashe zirindwi ziwuriho.”
6 Nuko mbona hagati y’intebe y’ubwami no hagati ya bya biremwa bine no hagati ya ba bakuru+ hahagaze umwana w’intama+ umeze nk’uwishwe.+ Yari afite amahembe arindwi n’amaso arindwi. Ayo maso agereranya imyuka irindwi y’Imana+ yatumwe mu isi yose.
7 Nuko aragenda akura uwo muzingo mu kuboko kw’iburyo kw’Imana yari yicaye ku ntebe y’ubwami.+
8 Afashe uwo muzingo, bya biremwa bine na ba bakuru 24,+ barapfukama bakoza imitwe hasi imbere y’Umwana w’Intama, buri wese muri bo afite inanga, bafite n’amasorori akozwe muri zahabu yuzuye umubavu.* (Uwo mubavu, ugereranya amasengesho y’abera.)+
9 Nuko baririmba indirimbo nshya+ bavuga bati: “Ukwiriye gufata umuzingo no gukuraho kashe ziwuriho, kuko wishwe, ugacungura abantu ukoresheje amaraso yawe kugira ngo bakorere Imana.+ Wabavanye mu miryango yose n’indimi zose n’amoko yose n’ibihugu byose,+
10 ubahindura abami+ n’abatambyi b’Imana yacu,+ kandi bazategeka+ isi.”
11 Nuko ndareba kandi numva ijwi ry’abamarayika benshi bari bakikije ya ntebe y’ubwami na bya biremwa bine na ba bakuru, kandi umubare wabo wari amamiriyari n’amamiriyari* na miriyoni amagana.+
12 Bavugaga mu ijwi riranguruye bati: “Umwana w’Intama wishwe+ ni we ukwiriye guhabwa ububasha, ubutunzi, ubwenge, imbaraga n’icyubahiro kandi agasingizwa.”+
13 Hanyuma numva ibyaremwe byose, ari ibyo mu ijuru, ibyo mu isi, ibyo munsi y’isi+ n’ibyo mu nyanja, hamwe n’ibibirimo byose, bivuga biti: “Ibisingizo, icyubahiro,+ ikuzo n’ubushobozi bibe iby’Imana yicaye ku ntebe y’ubwami+ n’Umwana w’Intama+ iteka ryose.”+
14 Nuko bya biremwa bine biravuga biti: “Amen!”* Na ba bakuru barapfukama bakoza imitwe hasi kugira ngo bahe Imana icyubahiro.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Kera imizingo cyangwa amabaruwa babifungishaga ibintu bashongesheje bagateraho kashe ifite ikimenyetso. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kashe.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuzi wa Dawidi.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “ibihumbi icumi inshuro ibihumbi icumi.”
^ Cyangwa “bibe bityo.”