Hoseya 7:1-16
7 “Igihe cyose nshatse gukiza Abisirayeli,Ibyaha by’Abefurayimu,+N’ibibi by’abantu b’i Samariya+ birigaragaza.
Bakora iby’uburiganya,+Umujura akinjira mu nzu n’agatsiko k’abantu batwara iby’abandi kakagaba igitero hanze.+
2 Ariko ntibatekereza mu mitima yabo ko nzibuka ibibi byose bakora.+
Bagushijwe mu mutego n’ibikorwa byabo bibiKandi ibyo bakora byose ndabibona.
3 Bakora ibibi kugira ngo bashimishe umwami,Kandi bagakora ibikorwa by’uburiganya, kugira ngo bashimishe abayobozi babo.
4 Bose ni abasambanyi.
Baba bafite ubushyuhe nk’ubw’ifuru yacanywe n’umutetsi w’imigati,Udakenera kongeramo inkwi mu gihe cyose aba agitegereje ko ibyo yaponze bibyimba.
5 Ku munsi w’ibirori by’umwami wacu, abayobozi bacu bararwaye,Bararakara cyane bitewe na divayi.+
Umwami yifatanyije n’abantu baseka abandi.
6 Imitima y’Abisirayeli ihora ishaka gukora ibibi. Baba bafite ubushyuhe nk’ubw’ifuru irimo umuriro mwinshi.
Bameze nk’abatetsi b’imigati nijoro baba basinziriye,Ariko mu gitondo ifuru yabo ikongera ikakamo umuriro mwinshi cyane.
7 Bose baba bafite ubushyuhe bumeze nk’ubw’ifuruKandi barimbura abayobozi* babo.
Abami babo bose bahuye n’ibibazo bikomeye.+
Nta n’umwe muri bo unsenga ngo mutabare.+
8 Abefurayimu bagirana amasezerano n’abantu bo mu bindi bihugu.+
Bameze nk’umugati ufite ishusho y’uruziga* utarahinduwe maze ugashya uruhande rumwe.
9 Abantu bo mu bindi bihugu babamazemo imbaraga+ ariko ntibabimenya.
Imisatsi yabo yabaye imvi zererana ku mitwe yabo, ariko ntibabimenye.
10 Ubwibone bw’Abisirayeli ni bwo bubashinja,+Kandi ntibagarukiye Yehova Imana yabo.+
Ibyababayeho byose ntibyatumye bamushaka.
11 Abefurayimu babaye nk’inuma itagira ubwenge.+
Bitabaje Egiputa,+ bajya no muri Ashuri.+
12 Aho bazanyura hose nzabatega urushundura rwanjye,Mbahanure nk’uhanura inyoni zo mu kirere.
Nzabahana nkurikije umuburo nabahaye.+
13 Bazahura n’ibibazo bikomeye kuko bantaye.
Bazarimbuka kuko bancumuyeho.
Barambeshyeye nubwo nari niteguye kubacungura.+
14 Ntibantabaje babikuye ku mutima,+Nubwo bakomezaga kurira bari ku buriri bwabo.
Bakomezaga kwikebagura kugira ngo babone ibinyampeke na divayi nshya.
Bakomeje kunyigomekaho.
15 Nubwo nabahanaga kandi ngatuma bagira imbaraga,Bakomeje kundwanya kandi bakagambirira gukora ibibi.
16 Nubwo bigaragaje nk’abisubiyeho, ntibagarukiye Isumbabyose.
Bari barabaye nk’umuheto utareze.+
Abayobozi babo bazicwa n’inkota bitewe n’amagambo y’agasuzuguro bavuga.
Ni cyo gituma bazakorwa n’isoni bari mu gihugu cya Egiputa.”+