Gutegeka kwa Kabiri 21:1-23
21 “Mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo mucyigarurire, nihagira usanga ku gasozi umurambo w’umuntu wishwe ariko uwamwishe akaba atazwi,
2 abayobozi banyu n’abacamanza+ bazagende bapime intera iri hagati y’aho uwo muntu yiciwe n’imijyi yose iri hafi aho.
3 Hanyuma abayobozi bo mu mujyi uri hafi y’aho uwo muntu yiciwe, bazajye mu nka bakuremo inyana itarigeze ikoreshwa imirimo kandi itarigeze iheka imitwaro.
4 Abayobozi b’uwo mujyi bazamanukane iyo nyana bayijyane mu kibaya gitembamo amazi kandi kitigeze gihingwamo cyangwa ngo giterwemo imbuto maze bayicire muri icyo kibaya,+ bayice bayivunnye ijosi.
5 “Abatambyi ari bo bakomoka kuri Lewi bazigire hafi, kuko ari bo Yehova Imana yanyu yatoranyije kugira ngo bamukorere+ kandi bahe abantu umugisha mu izina rya Yehova.+ Ni bo bazajya baca imanza zirebana n’ibikorwa byose by’urugomo.+
6 Hanyuma abayobozi bose bo muri uwo mujyi uri hafi y’uwishwe, bazakarabire intoki+ hejuru ya ya nyana yiciwe mu kibaya,
7 maze bavuge bati: ‘si twe twishe uyu muntu kandi ntitwigeze tubona yicwa.
8 Yehova, icyo cyaha ntugishyire ku bantu bawe, ari bo Bisirayeli wacunguye,+ kandi abantu bawe ntubashyireho icyaha cyo kwica umuntu urengana.’+ Ibyo bizatuma badashyirwaho icyaha cyo kwica umuntu.*
9 Uko ni ko muzikuraho icyaha cyo kwica umuntu urengana. Nimubigenza mutyo muzaba mukoze ibyo Yehova abona ko bikwiriye.
10 “Nimujya ku rugamba kurwana n’abanzi banyu, Yehova Imana yanyu agatuma mubatsinda, mukabajyana mu gihugu cyanyu,+
11 maze umugabo umwe muri mwe akabonamo umugore mwiza, akamukunda, agashaka kumugira umugore we,
12 azamujyane iwe. Uwo mugore aziyogoshe umusatsi, ace inzara,
13 yiyambure imyenda yavuye mu gihugu cye yambaye, abe mu nzu y’uwo mugabo, amare ukwezi kuzuye+ aririra papa we na mama we. Hanyuma azagirane na we imibonano mpuzabitsina, amugire umugore we.
14 Niyumva atamwishimiye, azamwirukane+ ajye aho ashaka, ariko ntazamugurishe. Azirinde kumufata nabi nyuma yo kumukoza isoni.
15 “Umugabo nagira abagore babiri, maze agakunda umwe kurusha undi, bombi bakaba baramubyariye abahungu, umuhungu w’imfura akaba yarabyawe n’umugore udakunzwe cyane,+
16 najya guha abahungu be umurage mu byo atunze, ntazemererwa gufata umuhungu w’umugore akunda cyane ngo amugire imfura, amusimbuze umuhungu w’umugore adakunda cyane kandi ari we mfura.
17 Agomba kwemera ko umuhungu w’umugore adakunda cyane ari we mfura, agafata mu byo atunze byose akamuhaho ibikubye kabiri iby’uwo wundi, kuko uwo ari we ubushobozi bwe bwo kubyara bwatangiriyeho. Ni we ufite uburenganzira buhabwa umwana w’imfura.+
18 “Umuntu naba afite umuhungu wananiranye kandi w’ikirara, wanga kumvira papa we na mama we,+ bakaba baramuhannye ariko akanga kumva,+
19 ababyeyi be bazamufate bamushyire abayobozi b’umujyi ku marembo yawo,
20 maze babwire abayobozi b’umujyi wabo bati: ‘uyu muhungu wacu yarananiranye kandi ni icyigomeke. Ntatwumvira kandi ni umunyandanini+ n’umusinzi.’+
21 Abagabo bose bo muri uwo mujyi bazamutere amabuye bamwice. Uko ni ko muzakura ikibi muri mwe kandi Abisirayeli bose bazabyumva batinye.+
22 “Nihagira umuntu ukora icyaha gikwiriye kumwicisha, akicwa+ hanyuma mukamumanika ku giti,+
23 umurambo we ntuzarare kuri icyo giti+ ahubwo muzawushyingure uwo munsi, kuko umanitswe ku giti aba yaravumwe n’Imana.+ Ntimuzanduze igihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo kibe icyanyu.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “batagibwaho umwenda w’amaraso.”