Ezekiyeli 4:1-17
4 “None rero mwana w’umuntu, ufate itafari urishyire imbere yawe, urishushanyeho umujyi wa Yerusalemu.
2 Uwugote+ kandi uwubakeho urukuta rwo kuwugota,+ uwurundeho ikirundo cyo kuririraho,+ ushyireho inkambi z’abasirikare bawugose n’ibikoresho byo kuwusenya impande zose.+
3 Ufate ipanu uyihagarike, ibe nk’urukuta rw’icyuma hagati yawe n’uwo mujyi. Hanyuma witegereze uwo mujyi uzaba ugoswe. Ni wowe uzaba uwugose. Ibyo bizabere Abisirayeli ikimenyetso.+
4 “Uzaryamira urubavu rwawe rw’ibumoso, wishyireho icyaha cy’Abisirayeli.+ Iminsi uzamara ururyamiye, uzaba wikoreye icyaha cyabo.
5 Ibyo uzabikora iminsi 390 ingana n’imyaka y’icyaha cyabo+ kandi uzikorera icyaha cy’Abisirayeli.
6 Ibyo uzabikora kugeza iyo minsi irangiye.
“Ku nshuro ya kabiri uzaryamira urubavu rw’iburyo, umare iminsi 40 wikoreye ibyaha by’Abayuda.+ Umunsi umwe nawukunganyirije n’umwaka, umunsi umwe uzaba uhwanye n’umwaka umwe.
7 Uzahindukira witegereze Yerusalemu igoswe,+ ukuboko kwawe kwambaye ubusa kandi ugomba kuyihanurira ibyago bizayigeraho.
8 “Dore nzakubohesha imigozi kugira ngo udahindukira ukaryamira urundi rubavu, kugeza igihe uzarangiriza iminsi yo kugota.
9 “Nanone uzafate ingano zisanzwe, ingano za sayiri, ibishyimbo, inkori, uburo na kusemeti maze ubishyire mu kintu kimwe ubikoremo umugati kuko ari wo uzarya mu minsi 390 uzamara uryamiye urubavu rumwe.+
10 Uzajya upima ibyo ugiye kurya; bizajya biba bingana na garama zigera kuri 230.* Uzajya ubirya ku gihe cyashyizweho.
11 “Amazi yo kunywa na yo uzajya ubanza uyapime. Uzajya unywa ibikombe bibiri* gusa kandi uyanywe ku gihe cyashyizweho.
12 “Ibyo byokurya uzajya ubirya nk’aho ari umugati w’ingano za sayiri. Uzajya uwukora bakureba, uwokeshe amabyi y’abantu yumye.”
13 Yehova akomeza avuga ati: “Uko ni ko Abisirayeli bazarira umugati wabo uhumanye mu bihugu nzabatatanyirizamo.”+
14 Nuko ndavuga nti: “Oya Mwami w’Ikirenga Yehova! Kuva nkiri muto kugeza ubu, sinigeze nihumanya* ndya inyamaswa yipfushije cyangwa itungo ryatanyaguwe n’inyamaswa+ kandi nta nyama n’imwe y’ikintu gihumanye yigeze igera mu kanwa kanjye.”+
15 Arambwira ati: “Noneho nkwemereye gukoresha amase y’inka aho gukoresha amabyi y’abantu, ayo mase abe ari yo uzajya wokesha umugati wawe.”
16 Nuko arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, ngiye gutuma ibyokurya bishira* muri Yerusalemu.+ Bazajya barya umugati bapimiwe+ bahangayitse kandi banywe amazi bapimiwe bafite ubwoba.+
17 Ibyo bizabaho kugira ngo nibabura umugati n’amazi, bajye barebana mu maso bumiwe kandi bacike intege kubera ibyaha byabo.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 20.” Shekeli imwe ingana na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya gatandatu cya hini,” ni ukuvuga hafi kimwe cya kabiri cya litiro. Reba Umugereka wa B14.
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Guhumana.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kuvuna inkoni y’imigati.” Bishobora kuba byerekeza ku nkoni bakoreshaga babika imigati.