Amosi 2:1-16

  • Imanza zirebana n’ibikorwa byinshi byo kwigomeka (1-16)

2  “Yehova aravuze ati: ‘“Kubera ko abaturage b’i Mowabu bigometse inshuro nyinshi,+ sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,Bitewe n’uko batwitse amagufwa y’umwami wa Edomu bakayahindura ivu.   Nzohereza umuriro i Mowabu,Utwike inyubako zikomeye cyane* z’i Keriyoti.+ Abamowabu bazapfira mu rusaku rwinshi,Kandi icyo gihe hazaba hari urusaku rw’intambara, humvikana n’ijwi ry’ihembe.+   Nzakura umuyobozi* muri Mowabu,Mwicane n’abandi bayobozi bose.”+ Uko ni ko Yehova avuze.’   Yehova aravuze ati: ‘Kubera ko Abayuda bigometse inshuro nyinshi,+ sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,Bitewe n’uko banze amategeko ya Yehova,Kandi ntibumvire amabwiriza ye.+ Ibinyoma ba sekuruza bakurikizaga na bo ni byo bikomeza kubayobya.+   Nzohereza umuriro mu Buyuda,Utwike inyubako zikomeye cyane z’i Yerusalemu.’+   Yehova aravuze ati: ‘Kubera ko Abisirayeli bigometse inshuro nyinshi,+ sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,Bitewe n’uko bagurishije umukiranutsi kugira ngo babone ifeza,Kandi bakagurisha umukene ku giciro nk’icyo bagura umuguru w’inkweto.+   Bakandamiza cyane aboroheje kandi bafunga inzira,+Kugira ngo abicisha bugufi batayinyuramo.+ Umuhungu na papa we bahurira ku ndaya imwe,Bityo bagatukisha izina ryanjye ryera.   Imyenda bafasheho ingwate*+ bayirambura imbere y’igicaniro bakayiryamaho.+ Amafaranga y’amande baba baciye abantu, bayaguramo divayi maze bakayinywera mu nzu y’imana zabo.’   ‘Nyamara ni njye wabarwaniriye ndimbura Abamori,+Bari bafite uburebure nk’ubw’ibiti by’amasederi, bafite imbaraga nk’iz’ibiti binini cyane. Narabarimbuye burundu nk’uko umuntu arimbura igiti, imbuto zacyo n’imizi yacyo byose bigashiraho.+ 10  Nabakuye mu gihugu cya Egiputa,+Mbanyuza mu butayu mu gihe cy’imyaka 40,+Kugira ngo mwigarurire igihugu cy’Abamori. 11  Natoranyije bamwe mu bana banyu baba abahanuzi,+Na bamwe mu basore banyu baba Abanaziri.*+ Ese si uko byagenze mwa Bisirayeli mwe?’ Uko ni ko Yehova abaza. 12  ‘Ariko mwanywesheje divayi Abanaziri,+Abahanuzi na bo murabategeka muti: “ntimugahanure.”+ 13  Ubu noneho ngiye kubanyukanyukira* aho muri,Nk’uko igare ryikoreye ibinyampeke bimaze gusarurwa risyonyora icyo rinyuzeho. 14  Umuntu uzi kwiruka cyane ntazagera aho ahungira,+Umuntu ukomeye ntazongera kubona imbaraga,Kandi umurwanyi w’intwari ntazarokoka. 15  Umuntu urashisha umuheto ntazashobora gukomeza guhagarara,Umuntu uzi kwiruka cyane ntazashobora guhunga,N’umuntu ugendera ku ifarashi ntazarokoka. 16  Ndetse n’umuntu w’intwari cyane ku rugamba,Kuri uwo munsi azahunga yambaye ubusa.’+ Uko ni ko Yehova avuze.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “iminara y’imitamenwa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umucamanza.”
Ni ikintu icyo ari cyo cyose uwagurije umuntu asigarana kugeza igihe uwo yagurije azamwishyurira.
Bisobanura ngo: “Uwatoranyijwe; Uweguriwe Imana; Uwatandukanyijwe n’abandi.”
Cyangwa “kubaribatira.”