Abalewi 20:1-27
20 Yehova abwira Mose ati:
2 “Ubwire Abisirayeli uti: ‘umuntu wese wo mu Bisirayeli n’umunyamahanga wese utuye muri Isirayeli uzatambira umwana we Moleki,* azicwe.+ Abatuye mu gihugu bazamutere amabuye bamwice.
3 Nanjye nzarwanya uwo muntu mwice, kuko azaba yatambiye umwana we Moleki, akanduza* ahantu hanjye hera+ kandi akanduza izina ryanjye ryera.
4 Abantu bo mu gihugu nibirengagiza ibikorwa by’uwo muntu utambira umwana we Moleki maze ntibamwice,+
5 njye ubwanjye nzamurwanya we n’umuryango we,+ kandi nzamwicana n’abantu bose bazaba bafatanya na we gusenga Moleki.*
6 “‘Umuntu uhemuka* akajya kureba abantu bagerageza kuvugana n’abapfuye*+ cyangwa abapfumu,+ nzamurwanya kandi mwice.+
7 “‘Mujye mwiyeza* mube abantu bera,+ kuko ndi Yehova Imana yanyu.
8 Mujye mwumvira amategeko yanjye muyakurikize.+ Ni njye Yehova ubeza.+
9 “‘Nihagira umuntu wifuriza papa we cyangwa mama we ibyago, azicwe.+ Azaba yizize* kubera ko azaba yifurije umubyeyi we ibyago.
10 “‘Umugabo usambana n’umugore w’undi mugabo, azaba asambanye n’umugore wa mugenzi we. Uwo musambanyi azicwe n’uwo musambanyikazi yicwe.+
11 Umugabo ugirana imibonano mpuzabitsina n’umugore wa papa we, aba asuzuguje papa we.+ Bombi bazicwe. Bazaba bizize.
12 Umugabo nagirana imibonano mpuzabitsina n’umugore w’umuhungu we, bombi bazicwe. Bazaba bakoze ibidakorwa. Bazaba bizize.+
13 “‘Umugabo nagirana imibonano mpuzabitsina n’undi mugabo,* bazaba bakoze ikintu kibi cyane.+ Bombi bazicwe. Bazaba bizize.
14 “‘Umugabo nagirana imibonano mpuzabitsina n’umukobwa akanayigirana na mama w’uwo mukobwa, kizaba ari igikorwa giteye isoni.*+ Uwo mugabo bazamutwike,+ na bo babatwike kugira ngo ubwiyandarike bucike muri mwe.
15 “‘Umugabo nasambana n’itungo azicwe kandi n’iryo tungo rizicwe.+
16 Umugore nagirana imibonano mpuzabitsina n’itungo+ azicwe kandi n’iryo tungo rizicwe. Umuntu wese uzagirana imibonano mpuzabitsina n’itungo azicwe. Azaba yizize.
17 “‘Umugabo nagirana imibonano mpuzabitsina na mushiki we, yaba umukobwa wa papa we cyangwa umukobwa wa mama we, bizaba bikojeje isoni.+ Bazicirwe imbere y’Abisirayeli. Uwo mugabo azaba asuzuguje mushiki we. Azabazwe icyaha cye.
18 “‘Umugabo nagirana imibonano mpuzabitsina n’umugore uri mu mihango,+ bombi bazaba babona ko amaraso atari ayera. Bazicwe.
19 “‘Ntuzagirane imibonano mpuzabitsina na nyoko wanyu cyangwa mushiki wa papa wawe, kuko uzakora ibyo azaba asuzuguje mwene wabo wa bugufi.+ Azahanirwe icyaha cye.
20 Umuntu uzagirana imibonano mpuzabitsina n’umugore wa se wabo,* azaba asuzuguje se wabo.+ Bombi bazahanirwe icyaha cyabo. Bazicwe, bapfe batabyaye.
21 Umuntu nagirana imibonano mpuzabitsina n’umugore wa murumuna we cyangwa wa mukuru we, azaba akoze ikintu kibi cyane.+ Azaba asuzuguje uwo bavukana. Bazicwe, bapfe batabyaye.
22 “‘Mujye mwumvira amategeko yanjye n’amabwiriza yanjye+ yose kandi muyakurikize,+ kugira ngo mutazirukanwa mu gihugu mbajyanye guturamo.+
23 Ntimuzakurikize amategeko y’abantu bo mu bihugu ngiye kwirukana imbere yanyu,+ kuko bakoze ibyo byose bigatuma mbanga cyane.+
24 Ni yo mpamvu nababwiye nti: “mwebwe muzahabwa igihugu cyabo. Nanjye nzabaha icyo gihugu gitemba amata n’ubuki,+ kibe icyanyu. Ndi Yehova Imana yanyu, wabatandukanyije n’abandi bantu.”+
25 Mujye mumenya gutandukanya inyamaswa zanduye* n’izitanduye, ibiguruka byanduye n’ibitanduye.+ Ntimuziyandurishe inyamaswa cyangwa ibiguruka cyangwa ikindi kintu cyose kigenda ku butaka nababujije, nkavuga ko cyanduye.+
26 Muzambere abantu bera kuko nanjye Yehova ndi uwera.+ Mbatandukanyije n’abandi bantu ngo mube abanjye.+
27 “‘Umuntu ugerageza kuvugana n’abapfuye cyangwa umupfumu, yaba umugabo cyangwa umugore, azicwe.+ Bazamutere amabuye. Azaba yizize.’”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni izina ry’ikigirwamana.
^ Cyangwa “agahumanya.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ugusambana na Moleki.”
^ Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “guhemuka” risobanura “gusambana.” Ibyo byerekeza ku busambanyi bwo mu buryo bw’umwuka.
^ Cyangwa “abashitsi.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”
^ Cyangwa “amaraso ye azamubarweho.”
^ Cyangwa “umugabo naryamana n’undi mugabo nk’uko umugabo aryamana n’umugore.”
^ Cyangwa “bizaba ari ukwiyandarika.”
^ Se wabo w’umuntu aba ari mukuru cyangwa murumuna wa papa we.
^ Cyangwa “zihumanye.”