Abalewi 17:1-16
17 Yehova abwira Mose ati:
2 “Bwira Aroni n’abahungu be n’Abisirayeli bose uti: ‘ibi ni byo Yehova yategetse ati:
3 “‘“ntihakagire umuntu wo mu Bisirayeli ubagira ikimasa cyangwa isekurume y’intama ikiri nto cyangwa ihene mu nkambi cyangwa inyuma y’inkambi.
4 Aho kubigenza atyo ajye azana iryo tungo hafi y’umuryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana maze aritambire Yehova ribe igitambo kigenewe Yehova. Nabagira iryo tungo mu nkambi cyangwa inyuma yayo, azaba akoze icyaha. Azaba amennye amaraso mu buryo bunyuranyije n’amategeko; azicwe.
5 Ibyo bizatuma Abisirayeli batongera kujya babagira amatungo yabo mu gasozi, ahubwo bajye bayazanira Yehova hafi y’umuryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana bayahe umutambyi. Bazayatambire Yehova abe ibitambo bisangirwa.+
6 Umutambyi azaminjagire amaraso ku gicaniro* cya Yehova kiri hafi y’umuryango w’iryo hema, kandi azatwike ibinure bibe impumuro nziza ishimisha Yehova.+
7 Ibyo bizatuma Abisirayeli batongera gusenga+ abadayimoni*+ no kubatambira ibitambo. Iryo rizababere itegeko rihoraho, mu bihe byanyu byose.”’
8 “Kandi ubabwire uti: ‘Umwisirayeli wese cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe utamba igitambo gitwikwa n’umuriro cyangwa ikindi gitambo,
9 maze ntakizane hafi y’umuryango w’ihema ngo agitambire Yehova, uwo muntu azicwe.+
10 “‘Nihagira Umwisirayeli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe urya amaraso y’ubwoko bwose,+ nzamurwanya kandi nzamwica.
11 Ubuzima bw’ikiremwa cyose buba mu maraso yacyo,+ kandi narayabahaye kugira ngo mujye muyaminjagira ku gicaniro,+ bityo mubabarirwe ibyaha. Amaraso azajya atuma mubabarirwa ibyaha+ kuko ubuzima buba mu maraso.
12 Ni yo mpamvu nabwiye Abisirayeli nti: “Ntihakagire umuntu wo muri mwe urya amaraso. Kandi ntihakagire umunyamahanga utuye muri mwe+ urya amaraso.”+
13 “‘Nihagira Umwisirayeli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe ujya guhiga maze agafata inyamaswa cyangwa ikiguruka kiribwa, azavushe amaraso yacyo+ ayatwikirize umukungugu.
14 Ubuzima bw’ikiremwa cyose ni amaraso yacyo. Ubuzima buba mu maraso. Ni yo mpamvu nabwiye Abisirayeli nti: “ntimukarye amaraso y’ikiremwa cyose gifite ubuzima, kuko ubuzima bw’ikiremwa cyose ari amaraso yacyo. Umuntu wese uzayarya azicwe.”+
15 Nihagira umuntu wese urya itungo ryipfushije cyangwa iryishwe n’inyamaswa,+ yaba Umwisirayeli cyangwa umunyamahanga, azamese imyenda ye kandi akarabe. Azaba yanduye* kugeza nimugoroba.+ Nyuma yaho azaba atanduye.
16 Ariko natayimesa kandi ntakarabe, azahanirwe icyo cyaha cye.’”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ihene.” Birashoboka ko abantu basengaga abo badayimoni batekereza ko ari ibiremwa bisa n’ihene.
^ Cyangwa “ahumanye.”