Ibaruwa yandikiwe Abaheburayo 1:1-14
1 Kera Imana yavuganye na ba sogokuruza kenshi no mu buryo bwinshi+ ikoresheje abahanuzi.
2 Icyakora muri iki gihe,* yavuganye natwe ikoresheje Umwana+ yashyizeho ari na we uzaragwa ibintu byose+ kandi yagiye irema ibintu ibinyujije kuri uwo Mwana.+
3 Ni we ugaragaza icyubahiro cy’Imana+ kandi afite imico nk’iyayo.+ Ni na we utuma ibintu byose bikomeza kubaho binyuze ku ijambo rye rifite imbaraga. Igihe yari amaze gukuraho ibyaha byacu+ yicaye iburyo bwa nyiri icyubahiro mu ijuru.+
4 Uko ni ko yabaye ukomeye kuruta abamarayika,+ kugeza nubwo ahawe ububasha bwinshi cyane* kuruta ubwabo.+
5 Urugero, ese hari umumarayika Imana yigeze ibwira iti: “Uri umwana wanjye, uyu munsi nabaye Papa wawe?”+ Cyangwa ikamubwira iti: “Nzakubera Papa kandi nawe uzambera umwana?”+
6 Ariko igihe izongera kuzana Umwana wayo w’imfura+ mu isi, izavuga iti: “Abamarayika bose b’Imana nibamwunamire.”
7 Nanone, yavuze iby’abamarayika igira iti: “Abamarayika bayo ni ibiremwa by’umwuka bifite imbaraga. Abo bakozi bayo,*+ ibohereza bameze nk’ibirimi by’umuriro.”+
8 Ariko ku byerekeye Umwana wayo, yaravuze iti: “Imana ni yo iguhaye Ubwami+ kugeza iteka ryose, kandi Ubwami bwawe burangwa n’ubutabera.*
9 Wakunze gukiranuka wanga ibikorwa bibi. Ni cyo cyatumye Imana, ari na yo Mana yawe, igutoranya+ ikagusukaho amavuta kandi igatuma ugira ibyishimo kurusha bagenzi bawe.”+
10 Nanone yaravuze iti: “Mwami, mu ntangiriro ni wowe washyizeho fondasiyo y’isi, kandi ijuru ni wowe wariremye.
11 Ijuru n’isi bizashiraho, ariko wowe uzagumaho. Ibyo byose bizasaza nk’uko umwenda usaza.
12 Uzabizinga nk’uko bazinga umwenda. Ibyo byose bizahinduka, ariko wowe ntujya uhinduka kandi uzahoraho iteka ryose.”+
13 Ariko se hari n’umwe mu bamarayika bayo yigeze ibwira iti: “Icara iburyo bwanjye ugeze igihe nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe?”+
14 Abamarayika bose ni ibiremwa by’umwuka bikorera Imana umurimo wera.+ Imana irabatuma kugira ngo bafashe abantu bazabone agakiza.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ku iherezo ry’iyi minsi.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “izina rihebuje.”
^ Cyangwa “abo bakozi bafasha abantu.”
^ Cyangwa “inkoni yawe y’Ubwami ni inkoni yo gukiranuka.”