Igitabo cya kabiri cya Samweli 4:1-12

  • Ishibosheti yicwa (1-8)

  • Dawidi ategeka ko abishe Ishibosheti bicwa (9-12)

4  Ishibosheti+ umuhungu wa Sawuli yumvise ko Abuneri yapfiriye i Heburoni,+ acika intege* kandi Abisirayeli bose barahungabana.  Mu ngabo z’uwo muhungu wa Sawuli harimo abagabo babiri bayoboraga amatsinda yari ashinzwe gusahura. Umwe yitwaga Bayana undi akitwa Rekabu. Bari abahungu ba Rimoni w’i Beroti wo mu muryango wa Benyamini. Akarere ka Beroti+ na ko kabarirwaga mu turere dutuwe n’abakomoka kuri Benyamini.  Ab’i Beroti bahungiye i Gitayimu+ baturayo kugeza n’uyu munsi.  Yonatani+ umuhungu wa Sawuli yari afite umwana waremaye ibirenge.+ Igihe uwo mwana yari afite imyaka itanu, inkuru ya Sawuli na Yonatani yamenyekanye iturutse i Yezereli+ maze uwamureraga aramuheka arahunga. Ariko kubera ko yirukaga afite ubwoba bwinshi, uwo mwana yaramucitse yikubita hasi aramugara. Uwo mwana yitwaga Mefibosheti.+  Rekabu na Bayana, abahungu ba Rimoni w’i Beroti, binjira mu nzu ya Ishibosheti igihe hari hashyushye cyane. Icyo gihe yari aryamye ari mu kiruhuko cya saa sita.  Binjiye mu nzu bameze nk’abagiye kuzana ingano, bahita bamukubita inkota mu nda. Nuko Rekabu n’umuvandimwe we Bayana+ bahita bahunga.  Igihe binjiraga mu nzu basanze aryamye ku buriri mu cyumba cye, bamukubita inkota baramwica, hanyuma bamuca umutwe. Nuko bafata umutwe we barawujyana, bagenda ijoro ryose banyura mu nzira ica muri Araba.  Baza kugera i Heburoni bashyiriye umwami Dawidi umutwe wa Ishibosheti,+ baramubwira bati: “Dore umutwe wa Ishibosheti umuhungu wa Sawuli, umwanzi wawe+ washakaga kukwica.+ Nyagasani mwami, uyu munsi Yehova yaguhoreye kuri Sawuli n’abamukomokaho.”  Ariko Dawidi asubiza Rekabu n’umuvandimwe we Bayana, ari bo bahungu ba Rimoni w’i Beroti, ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova wankijije imibabaro yose,+ 10  ko igihe umuntu yazaga akambwira ati: ‘Sawuli yapfuye,’+ atekereza ko anzaniye inkuru nziza, namufashe nkamwicira+ i Sikulagi. Icyo ni cyo gihembo namuhaye. 11  None se ni gute nareka kwica abagizi ba nabi biciye umukiranutsi ku buriri bwe, ari mu nzu ye? Ese sinkwiriye kubahana kubera ko mwamwishe,+ namwe nkabakura ku isi?” 12  Dawidi ahita ategeka abasore barabica,+ babaca ibiganza n’ibirenge, babamanika+ hafi y’ikidendezi cy’i Heburoni. Ariko bafata umutwe wa Ishibosheti bawushyingura aho bashyinguye Abuneri i Heburoni.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amaboko ye aratentebuka.”