Igitabo cya kabiri cya Samweli 1:1-27

  • Dawidi yumva ko Sawuli yapfuye (1-16)

  • Indirimbo y’agahinda Dawidi yahimbiye Sawuli na Yonatani (17-27)

1  Dore uko byagenze nyuma y’urupfu rwa Sawuli. Hari hashize iminsi ibiri Dawidi agarutse i Sikulagi,+ avuye kurwana n’Abamaleki, akabatsinda.*  Ku munsi wa gatatu haza umusore uturutse mu ngabo za Sawuli, yaciye imyenda yari yambaye kandi yiteye umukungugu mu mutwe. Ageze imbere ya Dawidi, yikubita hasi ararambarara.  Dawidi aramubaza ati: “Uturutse he?” Undi aramusubiza ati: “Ndatorotse, mvuye mu ngabo za Isirayeli.”  Dawidi aramubaza ati: “Byagenze gute? Ndakwinginze mbwira.” Uwo musore aramusubiza ati: “Abantu bahunze urugamba kandi abenshi barapfuye. Ndetse Sawuli n’umuhungu we Yonatani, na bo barapfuye!”+  Dawidi abaza uwo musore wari umubwiye iyo nkuru ati: “Wamenye ute ko Sawuli n’umuhungu we Yonatani bapfuye?”  Uwo musore aramusubiza ati: “Narigenderaga maze ngeze ku Musozi wa Gilibowa+ mbona Sawuli yishingikirije ku icumu rye, abatwaye amagare y’intambara n’abagendera ku mafarashi benda kumufata.+  Ahindukiye arambona, arampamagara maze nditaba nti: ‘karame!’  Arambaza ati: ‘uri nde?’ Ndamusubiza nti: ‘ndi Umwamaleki.’+  Arambwira ati: ‘ngwino unyice! Ndi kubabara cyane kuko nkiri muzima.’ 10  Ndamwegera ndamwica,+ kuko nabonaga yakomeretse cyane atari bubeho. Nuko mfata ikamba ryari ku mutwe we n’igikomo cyo ku kuboko kwe kugira ngo mbikuzanire databuja.” 11  Dawidi abyumvise ahita aca imyenda yari yambaye, abari kumwe na we bose na bo babigenza batyo. 12  Nuko bararira cyane, biyiriza ubusa+ bageza nimugoroba, kubera ko Sawuli na Yonatani umuhungu we, n’abantu ba Yehova n’Abisirayeli benshi,+ bari bicishijwe inkota. 13  Dawidi abaza wa musore wari wamubwiye iyo nkuru ati: “Iwanyu ni he?” Na we aramusubiza ati: “Papa ni Umwamaleki wimukiye muri Isirayeli.” 14  Dawidi aramubaza ati: “Watinyutse ute kuzamura ukuboko kwawe ukica uwo Yehova yasutseho amavuta?”+ 15  Dawidi ahita ahamagara umwe mu basore be, aramubwira ati: “Mufate umwice!” Uwo musore ahita amwica.+ 16  Dawidi aramubwira ati: “Amaraso yawe akubarweho kuko ibyo wivugiye ari byo bigushinja. Wivugiye uti: ‘ni njye wishe uwo Yehova yasutseho amavuta.’”+ 17  Nuko Dawidi aririmbira Sawuli n’umuhungu we Yonatani+ indirimbo y’agahinda 18  kandi ategeka ko abantu bo mu gihugu cy’u Buyuda bigishwa iyo ndirimbo yitwa “Umuheto.” Iyo ndirimbo yanditse mu gitabo cya Yashari.+ Igira iti: 19  “Isirayeli we, abantu bawe beza biciwe mu misozi yawe.+ Mbega ngo abanyambaraga barapfa! 20  Ntimubivuge i Gati;+Ntimubitangaze mu mihanda yo muri Ashikeloni,Kugira ngo abakobwa b’Abafilisitiya batishima,Kugira ngo abakobwa b’abatarakebwe batanezerwa. 21  Mwa misozi y’i Gilibowa+ mwe,Ikime ntikizongere kubazaho, imvura ntizongere kubagwaho,Kandi imirima yanyu ntizongere kwera imyaka yo gutura Imana,+Kuko aho ari ho ingabo z’intwari zasuzuguriwe,Ingabo ya Sawuli ntiyongere gusigwa amavuta. 22  Umuheto wa Yonatani ntiwasubiraga inyuma,+Ntiwavaga mu maraso y’abishwe, ngo uve mu binure by’intwari,Inkota ya Sawuli ntiyagarukaga ubusa.+ 23  Sawuli na Yonatani+ bari abantu bakundwa* cyane,No mu rupfu rwabo ntibatandukanye.+ Barihutaga kurusha kagoma,+Bari intwari kurusha intare.+ 24  Mwa bakobwa bo muri Isirayeli mwe, nimuririre Sawuli,Wabambikaga imyenda itukura iriho imitako myiza,Agashyira imitako ya zahabu ku myenda yanyu. 25  Mbega ngo intwari ziragwa ku rugamba! Yonatani yiciwe mu misozi yawe!+ 26  Genda Yonatani muvandimwe wanjye unteye agahinda,Naragukundaga cyane.+ Urukundo rwawe rwari rwihariye, rwandutiraga urw’abagore.+ 27  Intwari zaraguye,Intwaro z’intambara zirarimburwa!”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “avuye kwica Abamaleki.”
Cyangwa “bashimisha.”