Igitabo cya mbere cya Samweli 9:1-27
-
Samweli ahura na Sawuli (1-27)
9 Hari umugabo wo mu muryango wa Benyamini+ witwaga Kishi,+ umuhungu wa Abiyeli, umuhungu wa Serori, umuhungu wa Bekorati, umuhungu wa Afiya. Uwo mugabo Kishi, yari akize cyane.
2 Yari afite umuhungu witwaga Sawuli.+ Uwo musore yari mwiza cyane kandi muri Isirayeli hose nta wundi wari mwiza nka we. Yari muremure cyane ku buryo uwasumbaga abandi yamugeraga ku rutugu.
3 Umunsi umwe indogobe za Kishi papa wa Sawuli, zarabuze. Kishi abwira umuhungu we Sawuli ati: “Fata umwe mu bagaragu, mujye gushakisha izo ndogobe.”*
4 Bazishakira mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu no mu karere ka Shalisha hose, barazibura. Bazishakira mu karere ka Shalimu, ariko na ho barazibura. Bazishakira no mu karere kose k’abo mu muryango wa Benyamini, ntibazibona.
5 Bageze mu karere ka Sufi, Sawuli abwira umugaragu we bari kumwe ati: “Ngwino dusubire mu rugo, kugira ngo papa atareka guhangayikishwa n’indogobe akaba ari twe ahangayikira.”+
6 Ariko uwo mugaragu aramubwira ati: “Dore muri uyu mujyi hari umuntu w’Imana kandi wubahwa cyane. Ibyo avuze byose biraba.+ None reka tujyeyo, wenda yatubwira aho tujya gushakira.”
7 Sawuli abwira umugaragu we ati: “None se tugiyeyo twamushyira iki? Imigati yashize mu dukapu twacu kandi nta mpano dufite yo guha umuntu w’Imana y’ukuri. Hari ikintu dufite se?”
8 Uwo mugaragu asubiza Sawuli ati: “Hari ifeza* mfite hano. Ndayiha uwo muntu w’Imana y’ukuri, atubwire aho tujya gushakira.”
9 (Kera muri Isirayeli iyo umuntu yabaga agiye gushaka Imana, yaravugaga ati: “Nimuze tujye kwa bamenya.”+ Abitwa abahanuzi muri iki gihe, kera bitwaga ba bamenya.)
10 Sawuli abwira umugaragu we ati: “Uvuze neza rwose! Ngwino tugende.” Baragenda bajya mu mujyi aho umuntu w’Imana y’ukuri yari ari.
11 Bazamutse mu kayira kagana muri uwo mujyi, bahura n’abakobwa bari bagiye kuvoma. Barababaza bati: “Bamenya+ ari muri aka gace?”
12 Abo bakobwa barabasubiza bati: “Arahari, ari imbere aho. Ahubwo nimwihute! Uyu munsi yaje mu mujyi, kuko uyu munsi abaturage bari butambire igitambo+ ahantu hirengeye ho gusengera.+
13 Nimugera mu mujyi, murahita mumubona atarazamuka ngo ajye ahantu hirengeye ho gusengera. Abantu ntibari burye atarahagera kuko ari we uha umugisha igitambo. Iyo arangije, ni bwo abatumiwe batangira kurya. Ubwo rero nimuzamuke murahita mumubona.”
14 Nuko barazamuka bajya mu mujyi. Bageze mu mujyi hagati, bahura na Samweli aje kubareba ngo bajyane ahantu hirengeye ho gusengera.
15 Umunsi umwe mbere y’uko Sawuli aza, Yehova yari yabwiye Samweli ati:
16 “Ejo nk’iki gihe nzakoherereza umuntu wo mu gihugu cy’abakomoka kuri Benyamini.+ Uzamusukeho amavuta kugira ngo abe umuyobozi w’abantu banjye, ari bo Bisirayeli+ kandi azakiza abantu banjye Abafilisitiya. Nabonye akababaro k’abantu banjye kandi gutaka kwabo kwangezeho.”+
17 Samweli abonye Sawuli, Yehova aramubwira ati: “Uyu ni wa muntu nakubwiye nti: ‘uyu ni we uzayobora abantu banjye.’”+
18 Sawuli yegera Samweli mu marembo, aramubaza ati: “Ntiwandangira aho bamenya atuye?”
19 Samweli asubiza Sawuli ati: “Ni njye bamenya. Jya imbere tuzamuke tujye ahantu hirengeye ho gusengera kuko uyu munsi turi busangire.+ Ejo mu gitondo nzagusezerera kandi nkubwire ibyo ushaka kumenya byose.*
20 Naho za ndogobe zimaze iminsi itatu zarabuze,+ ntizongere kuguhangayikisha; zabonetse. None se ibintu byose byifuzwa byo muri Isirayeli ni ibya nde? Si ibyawe n’umuryango wose wa papa wawe?”+
21 Sawuli aramusubiza ati: “Ese si ndi uwo mu muryango wa Benyamini, akaba ari wo muto kurusha iyindi miryango yose yo muri Isirayeli?+ Kandi se iwacu si twe tworoheje kurusha indi miryango yose ikomoka kuri Benyamini? None kuki umbwiye amagambo nk’ayo?”
22 Samweli afata Sawuli n’umugaragu we abajyana mu cyumba bariramo, abicaza mu myanya myiza kurusha abandi bari batumiwe. Hari abantu nka 30.
23 Samweli abwira umutetsi ati: “Zana za nyama naguhaye nkakubwira nti: ‘izi ube uzishyize ku ruhande.’”
24 Nuko umutetsi ahita aterura ukuguru kose agushyira imbere ya Sawuli. Samweli aramubwira ati: “Ibi bakuzaniye ni ibyo bari bakubikiye. Birye kuko ari ibyo baguteguriye kuri uyu munsi. Nari nababwiye ko mfite abashyitsi.” Uwo munsi Sawuli asangira na Samweli.
25 Hanyuma baramanuka bava ahantu hirengeye ho gusengera+ bajya mu mujyi, Samweli akomeza kuganirira na Sawuli ku ibaraza ryo hejuru y’inzu.
26 Bazinduka kare cyane mu gitondo, Samweli ahamagara Sawuli ngo aze ku ibaraza ryo hejuru y’inzu. Aramubwira ati: “Itegure kugira ngo ngusezerere.” Sawuli aritegura maze we na Samweli barasohoka.
27 Igihe bamanukaga bagana mu nkengero z’umujyi, Samweli abwira Sawuli ati: “Bwira umugaragu wawe+ yihute, agende imbere yacu. Ariko wowe, hagarara nkubwire ibyo Imana yavuze.” Nuko uwo mugaragu arihuta arabasiga.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “indogobe z’ingore.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Kimwe cya kane cya shekeli.” Shekeli ingana na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibiri mu mutima wawe byose.”