Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma 16:1-43
16 Nuko bazana Isanduku y’Imana y’ukuri bayishyira mu ihema Dawidi yari yarayubakiye.+ Hanyuma batambira imbere y’Imana y’ukuri+ ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa.*
2 Dawidi arangije gutamba ibitambo bitwikwa n’umuriro+ n’ibitambo bisangirwa,+ asabira abantu umugisha mu izina rya Yehova.
3 Nanone agaburira Abisirayeli bose, ni ukuvuga abagabo n’abagore, buri wese amuha umugati ufite ishusho y’uruziga, umugati ukozwe mu mbuto z’umukindo n’ukozwe mu mbuto z’imizabibu.
4 Nuko ashyiraho bamwe mu Balewi kugira ngo bajye bakorera Yehova imbere y’Isanduku,+ bamuhe icyubahiro, bamushimire kandi basingize Yehova Imana ya Isirayeli.
5 Asafu+ ni we wari ubayoboye, uwa kabiri akaba Zekariya, hakaza Yeyeli, Shemiramoti, Yehiyeli, Matitiya, Eliyabu, Benaya, Obedi-edomu na Yeyeli,+ bacurangaga ibikoresho by’umuziki bifite imirya n’inanga.+ Asafu we yacurangaga ibyuma bitanga ijwi ryirangira,+
6 naho umutambyi Benaya na Yahaziyeli, igihe cyose bavuzaga impanda* imbere y’isanduku y’isezerano ry’Imana y’ukuri.
7 Uwo munsi ni bwo bwa mbere Dawidi yahimbye indirimbo yo gushimira Yehova ayiha Asafu+ n’abavandimwe be ngo bayiririmbe. Iyo ndirimbo yaravugaga iti:
8 “Mushimire Yehova,+ mumusenge muvuga izina rye;Mumenyeshe abantu bo ku isi yose ibikorwa bye.+
9 Nimumuririmbire kandi mumusingize;*+Mutekereze mwitonze* ku mirimo yose itangaje yakoze.+
10 Muterwe ishema n’izina rye ryera.+
Abashaka Yehova bose nibishime.+
11 Nimushake Yehova+ kandi mumusabe ko abaha imbaraga ze;Buri gihe mujye muhatanira kwemerwa na we.+
12 Mwibuke imirimo itangaje yakoze;+Mwibuke ibitangaza bye n’uko yaciye imanza zikiranuka,
13 Mwebwe abakomoka* kuri Isirayeli, umugaragu w’Imana,+Mwebwe abahungu ba Yakobo, abo yatoranyije.+
14 Yehova ni Imana yacu.+
Ni we ucira imanza abatuye mu isi bose.+
15 Igihe cyose mujye mwibuka isezerano rye,Mwibuke isezerano yagiranye* n’abantu be, kugeza iteka ryose.+
16 Azibuka isezerano yagiranye na Aburahamu,+N’indahiro yarahiye Isaka;+
17 Iyo ndahiro yarayikomeje ibera Yakobo itegeko,+Kandi ibera Isirayeli isezerano rihoraho.
18 Yatanze iryo sezerano agira ati: ‘nzaguha igihugu cy’i Kanani,+Kibe umurage wawe.’+
19 Ibyo byabaye igihe mwari mukiri bake;Mwari mukiri bake cyane kandi muri abanyamahanga muri icyo gihugu.+
20 Bavaga mu gihugu kimwe bajya mu kindi,Bakava mu bwami bumwe bajya mu bundi.+
21 Nta muntu n’umwe yemereye kubakandamiza;+Ahubwo yacyashye abami ngo batagira icyo babatwara,+
22 Arababwira ati: ‘ntimukore ku bantu banjye natoranyije,Kandi ntimugirire nabi abahanuzi banjye.’+
23 Isi yose niririmbire Yehova!
Buri munsi mujye muvuga ko ari we ukiza!+
24 Mubwire abatuye isi icyubahiro cye,Mubwire abantu bose imirimo itangaje yakoze.
25 Kuko Yehova akomeye cyane kandi akwiriye gusingizwa cyane.
Ateye ubwoba kurusha izindi mana zose.+
26 Imana zose abantu basenga nta cyo zimaze;+Ariko Yehova we yaremye ijuru.+
27 Afite ububasha n’icyubahiro;+Imbaraga n’ibyishimo biri aho aba.+
28 Mwa miryango yo mu isi mwese mwe muhe Yehova ibimukwiriye;Muhe Yehova ibimukwiriye kuko afite icyubahiro n’imbaraga.+
29 Muhe Yehova icyubahiro gikwiriye izina rye;+Muze imbere ye muzanye impano.+
Musenge* Yehova mwambaye imyenda igaragaza ko muri abantu bera.+
30 Mwebwe abatuye ku isi, nimumutinye.
Isi yarashimangiwe ku buryo idashobora kunyeganyega.+
31 Ijuru nirinezerwe n’isi yishime.+
Mubwire abantu bose muti: ‘Yehova yabaye Umwami.’+
32 Inyanja n’ibiyirimo byose bihinde nk’inkuba,Imisozi n’ibiyiriho nibyishime.
33 Ibiti byo mu ishyamba byose na byo birangururire Yehova ijwi ry’ibyishimo,Kuko aje gucira isi urubanza.
34 Mushimire Yehova kuko ari mwiza;+Urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.+
35 Muvuge muti: ‘dukize Mana y’agakiza kacu.+
Duteranyirize hamwe kandi udukure mu bihugu bitandukanye,Kugira ngo dusingize izina ryawe ryera,+Kandi tugusingize tunezerewe.+
36 Yehova Imana ya Isirayeli nasingizwe,Uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose.’”
Nuko abantu bose baravuga bati: “Amen.”* Basingiza Yehova!
37 Dawidi asiga Asafu+ n’abavandimwe be imbere y’isanduku y’isezerano rya Yehova, kugira ngo bakomeze gukorera imbere y’Isanduku+ bakurikije ibyagombaga gukorwa buri munsi.+
38 Agira Obedi-edomu n’abavandimwe be, uko bari 68, abarinzi b’amarembo hamwe na Obedi-edomu umuhungu wa Yedutuni na Hosa.
39 Yashyize Sadoki+ umutambyi n’abandi batambyi imbere y’ihema rya Yehova ryari ahantu hirengeye i Gibeyoni,+
40 kugira ngo buri gihe, mu gitondo na nimugoroba, bajye batambira Yehova ibitambo bitwikwa n’umuriro ku gicaniro gitambirwaho ibitambo bitwikwa n’umuriro kandi bakore ibintu byose byanditse mu Mategeko Yehova yategetse Abisirayeli.+
41 Bari kumwe na Hemani na Yedutuni+ n’abasigaye mu batoranyijwe bavuzwe mu mazina, kugira ngo bashimire Yehova+ kuko “urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.”+
42 Hemani+ na Yedutuni bari bashinzwe kuvuza impanda, ibyuma bifite ijwi ryirangira n’ibindi bikoresho by’umuziki basingiza Imana y’ukuri. Abahungu ba Yedutuni+ bo bari bashinzwe kurinda amarembo.
43 Nuko abantu bose barataha buri wese ajya iwe. Dawidi na we ajya iwe gusabira umugisha abo mu rugo rwe.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
^ Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “mumucurangire.”
^ Cyangwa “nimwamamaze.”
^ Cyangwa “urubyaro rwa.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ijambo yategetse.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mwunamire.”
^ Cyangwa “bibe bityo.”