Zaburi 98:1-9
Indirimbo.
98 Muririmbire Yehova indirimbo nshya,+Kuko yakoze ibintu bitangaje.+
Ukuboko kwe kw’iburyo, ukuboko kwe kwera, kwamuhaye agakiza.+
2 Yehova yamenyekanishije agakiza ke;+Yahishuye gukiranuka kwe mu maso y’amahanga.+
3 Yibutse ineza ye yuje urukundo n’ubudahemuka yagaragarije inzu ya Isirayeli.+Impera z’isi zose zabonye agakiza gaturuka ku Mana yacu.+
4 Mwa bantu bo ku isi mwese mwe, murangururire Yehova ijwi ryo kunesha.+Munezerwe kandi murangurure ijwi ry’ibyishimo muririmba.+
5 Muririmbire Yehova mucuranga inanga;+Mucurange inanga kandi muririmbe.+
6 Muvuze impanda n’ijwi ry’ihembe;+Murangurure ijwi ryo kunesha imbere y’Umwami Yehova.
7 Inyanja n’ibiyirimo byose bihinde nk’inkuba,+N’isi n’abayituye bose.+
8 Inzuzi zikome mu mashyi;Imisozi yose irangururire icyarimwe ijwi ry’ibyishimo+
9 Imbere ya Yehova, kuko yaje gucira isi urubanza.+Azacira isi urubanza rukiranuka,+
N’abantu bo mu mahanga abacire urubanza rutabera.+