Zaburi 89:1-52
Masikili ya Etani w’Umwezerahi.+
89 Uko Yehova agaragaza ineza yuje urukundo nzabiririmba ngeze iteka ryose.+Uko ibihe bizagenda bisimburana, nzamenyekanisha ubudahemuka bwawe nkoresheje akanwa kanjye.+
2 Kuko navuze nti “ineza yuje urukundo izashimangirwa iteka;+Ukomeza ubudahemuka bwawe mu ijuru bugahama.”+
3 “Nagiranye isezerano n’uwo natoranyije;+Narahiye Dawidi umugaragu wanjye,+ nti
4 ‘Urubyaro rwawe+ nzarukomeza kugeza ibihe bitarondoreka,Kandi nzubaka intebe yawe y’ubwami+ ihoreho uko ibihe bizagenda bisimburana.’ ” Sela.
5 Yehova, ijuru rizasingiza igikorwa gitangaje wakoze;+Ni koko, rizasingiriza ubudahemuka bwawe mu iteraniro ry’abera.
6 Ni nde mu ijuru wagereranywa na Yehova?+Mu bana b’Imana, ni nde wasa na Yehova?+
7 Imana ikwiriye kubahwa mu nkoramutima z’abera;+Irakomeye kandi iteye ubwoba kurusha abayikikije bose.+
8 Yehova Mana nyir’ingabo,+Yah, ni nde ufite imbaraga nk’izawe?+Ubudahemuka bwawe burakugose impande zose.+
9 Ni wowe utegeka imivumba y’inyanja;+Iyo imiraba yayo ihagurutse ni wowe uyicubya.+
10 Ni wowe wamenaguye Rahabu,+ ndetse umugira nk’uwishwe.+Watatanyije abanzi bawe ukoresheje ukuboko kw’imbaraga zawe.+
11 Ijuru ni iryawe,+ isi na yo ni iyawe;+Ubutaka n’ibibwuzuyemo byose+ ni wowe wabiremye.+
12 Amajyaruguru n’amajyepfo ni wowe wabiremye.+Tabori+ na Herumoni+ harangurura ijwi ry’ibyishimo+ mu izina ryawe.
13 Ukuboko gufite ububasha ni ukwawe,+Ukuboko kwawe kurakomeye,+
Ukuboko kwawe kw’iburyo gushyizwe hejuru.+
14 Gukiranuka no guca imanza zitabera ni byo rufatiro rw’intebe yawe y’ubwami;+Ineza yuje urukundo n’ukuri biri imbere yawe.+
15 Yehova, hahirwa abarangurura ijwi ry’ibyishimo.+Bakomeza kugendera mu mucyo wo mu maso hawe.+
16 Banezererwa izina ryawe umunsi ukira,+Kandi gukiranuka kwawe ni ko gutuma bashyirwa hejuru,+
17 Kuko ari wowe bwiza bw’imbaraga zabo.+Kwemerwa nawe ni byo bituma ihembe ryacu rishyirwa hejuru.+
18 Ingabo idukingira ituruka kuri Yehova,+Kandi umwami wacu aturuka ku Uwera wa Isirayeli.+
19 Icyo gihe wabwiriye indahemuka zawe mu iyerekwa,+Uravuga uti
“Nafashije umunyambaraga;+Nashyize hejuru uwatoranyijwe mu bantu.+
20 Nabonye Dawidi umugaragu wanjye,+Kandi namusutseho amavuta yanjye yera.+
21 Nzamuhozaho ikiganza cyanjye,+Kandi ukuboko kwanjye kuzamukomeza.+
22 Nta mwanzi uzamukandamiza,+Kandi nta mwana wo gukiranirwa uzamubabaza.+
23 Imbere ye ni ho namenaguriye abanzi be,+Kandi abamwanga urunuka nakomeje kubakubita.+
24 Ubudahemuka bwanjye n’ineza yanjye yuje urukundo biri kumwe na we,+Kandi ihembe rye rishyirwa hejuru mu izina ryanjye.+
25 Nashyize ikiganza cye ku nyanja,+N’ukuboko kwe kw’iburyo ngushyira ku nzuzi.+
26 We ubwe arambwira ati ‘uri Data,+Uri Imana yanjye+ n’Igitare cy’agakiza kanjye.’+
27 Nanjye nzamugira nk’imfura yanjye,+Asumbe abami bose bo ku isi.+
28 Nzakomeza kumugaragariza ineza yanjye yuje urukundo kugeza ibihe bitarondoreka,+Kandi isezerano nagiranye na we ntirizakuka.+
29 Nzatuma urubyaro rwe ruhoraho iteka ryose,+Kandi intebe ye y’ubwami izamara iminsi nk’iy’ijuru.+
30 Abana be nibareka amategeko yanjye,+Kandi ntibakurikize imanza zanjye,+
31 Nibarenga ku mabwiriza yanjye,Kandi ntibakomeze ibyo nabategetse,
32 Nzabahanira igicumuro cyabo mbakubite inkoni,+Kandi nzabaryoza ikosa ryabo ndetse mbakubite.+
33 Ariko sinzareka kumugaragariza ineza yanjye yuje urukundo,+Nta n’ubwo nzabura kumugaragariza ubudahemuka bwanjye.+
34 Sinzica isezerano ryanjye,+Kandi sinzahindura ijambo ryaturutse mu kanwa kanjye.+
35 Narahiye kwera kwanjye rimwe na rizima,+Sinzabeshya Dawidi.+
36 Urubyaro rwe ruzahoraho kugeza ibihe bitarondoreka,+Kandi intebe ye y’ubwami izaba nk’izuba imbere yanjye.+
37 Izashimangirwa kugeza ibihe bitarondoreka nk’ukwezi,Nk’umuhamya wizerwa mu kirere.” Sela.
38 Ariko wowe wataye uwo wasutseho amavuta ukomeza kumusuzugura,+Kandi waramurakariye cyane.+
39 Wazinutswe isezerano ry’umugaragu wawe;Wahumanyije ikamba rye urijugunya hasi ku butaka.+
40 Washenye ingo ze zose z’amatungo z’amabuye,+Ibihome bye ubihindura amatongo.+
41 Abahisi n’abagenzi bose baramusahuye;+Yabaye igitutsi ku baturanyi be.+
42 Washyize hejuru ukuboko kw’iburyo kw’ababisha be;+Watumye abanzi be bose bishima.+
43 Byongeye kandi, warwanyije inkota ye,+Kandi ntiwamushyigikiye ku rugamba.+
44 Watumye adakomeza kurabagirana,+Kandi intebe ye y’ubwami wayijugunye hasi.+
45 Wagabanyije iminsi y’ubuto bwe;Wamukenyeje ikimwaro.+ Sela.
46 Yehova, uzakomeza kwihisha ugeze ryari? Ese uzihisha iteka ryose?+Ese uburakari bwawe buzakomeza kugurumana nk’umuriro?+
47 Ibuka uko igihe cyo kubaho kwanjye kireshya.+Ese abantu bose wabaremeye ubusa?+
48 Ni nde mugabo w’umunyambaraga uriho utazabona urupfu?+Ese ashobora kurokora ubugingo bwe akabukura mu maboko y’imva?+ Sela.
49 Yehova, bya bikorwa byawe bya kera by’ineza yuje urukundo biri he?Bya bindi warahiye Dawidi mu budahemuka bwawe biri he?+
50 Yehova ibuka igitutsi abagaragu bawe batukwa;+Wibuke ko ntwara mu gituza cyanjye igitutsi cy’amoko yose y’abantu.+
51 Yehova, wibuke ukuntu abanzi bawe bagututse;+Wibuke ukuntu batutse intambwe z’uwo wasutseho amavuta.+
52 Yehova nasingizwe kugeza iteka ryose. Amen kandi Amen.+