Zaburi 79:1-13
Indirimbo ya Asafu.
79 Mana, abantu bo mu mahanga baje mu murage wawe,+Bahumanya urusengero rwawe rwera,+
Bahindura Yerusalemu amatongo.+
2 Imirambo y’abagaragu bawe bayigaburiye ibisiga byo mu kirere,+Imibiri y’indahemuka zawe bayigaburira inyamaswa zo mu isi.+
3 Amaraso yabo bayamennye muri Yerusalemu hose nk’amazi,Kandi babuze gihamba.+
4 Twabaye igitutsi mu baturanyi bacu;+Abadukikije baratunnyega bakadukoba.+
5 Yehova, uzarakara ugeze ryari? Mbese uzakomeza kurakara kugeza iteka?+Uburakari bwawe buzagurumana nk’umuriro bugeze ryari?+
6 Suka uburakari bwawe ku mahanga atarakumenye,+No ku bwami butambaje izina ryawe.+
7 Kuko bariye Yakobo,+Aho atuye bakahahindura amatongo.+
8 Ntuduhore ibyaha bya ba sogokuruza;+Tebuka udusanganize imbabazi zawe,+
Kuko twazahaye cyane.+
9 Mana y’agakiza kacu, dutabare,+Ku bw’ikuzo ry’izina ryawe;+
Udukize kandi utwikire ibyaha byacu ku bw’izina ryawe.+
10 Kuki amahanga yavuga ati “Imana yabo iri he?”+Uzahorere amaraso y’abagaragu bawe yamenwe,+
Bimenyekane mu mahanga natwe tubyirebere n’amaso yacu.+
11 Kuniha kw’imbohe kuze imbere yawe;+Nk’uko ukuboko kwawe gukomeye kuri, ukize abagenewe gupfa.+
12 Yehova, witure abaturanyi bacu incuro ndwi mu gituza* cyabo,+Ubiture igitutsi bagututse.+
13 Naho twebwe ubwoko bwawe, tukaba n’umukumbi wo mu rwuri rwawe,+Tuzagushimira kugeza iteka ryose;Tuzamamaza ishimwe ryawe uko ibihe bizagenda bikurikirana.+