Zaburi 7:1-17
Indirimbo y’agahinda Dawidi yaririmbiye Yehova, amubwira amagambo ya Kushi w’Umubenyamini.
7 Yehova Mana yanjye,+ ni wowe nahungiyeho.+Ntabara unkize abantoteza bose,+
2 Kugira ngo hatagira utanyaguza ubugingo bwanjye nk’intare,+Akanshikuza ntafite untabara.+
3 Yehova Mana yanjye, niba hari icyo nakoze,+Niba hari uwo amaboko yanjye yarenganyije,+
4 Niba narituye inabi uwangiriye neza,+Cyangwa niba naranyaze uwashatse kungirira nabi ntabigereho,+
5 Umwanzi akurikirane ubugingo bwanjye,+Amfate maze anyukanyukire* hasi,
Ashyire icyubahiro cyanjye mu mukungugu. Sela.
6 Yehova, hagurukana uburakari bwawe,+Haguruka urwanye abandakarira bakandwanya,+
Kanguka untabare,+ kuko wategetse ko ubutabera bwubahirizwa.+
7 Iteraniro ry’amahanga rigukikize,Maze urihindukirane uturutse hejuru.
8 Yehova ni we uzacira abantu urubanza.+Yehova, ncira urubanza ruhuje no gukiranuka kwanjye,+
Ukurikije ubudahemuka bwanjye.+
9 Ndakwinginze, ububi bw’abakora ibibi niburangire,+Kandi ushyigikire umukiranutsi.+
Imana ikiranuka+ ni yo igenzura umutima+ n’impyiko.*+
10 Imana ni yo ifite ingabo inkingira,+ ni yo Mukiza w’abafite imitima iboneye.+
11 Imana ni Umucamanza ukiranuka,+Kandi buri munsi ivuga amagambo akaze yo kwamagana ababi.
12 Nihagira uwanga guhindukira,+ izatyaza inkota yayo,+Izabanga umuheto wayo yitegure kurasa.+
13 Izategura intwaro zayo zo kwica,+Imyambi yayo izayigira imyambi yaka umuriro.+
14 Dore hari umuntu utwite ibibi,+Yasamye akaga none azabyara ibinyoma.+
15 Yasibuye umwobo, arawucukura;+Ariko azagwa mu mwobo yicukuriye.+
16 Akaga ke kazamugaruka ku mutwe,+Urugomo rwe ruzamumanukira ku mutwe.+
17 Nzasingiza Yehova ku bwo gukiranuka kwe,+Nzaririmbira izina+ rya Yehova Usumbabyose.+