Zaburi 66:1-20
Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo.
66 Mwa bantu bo mu isi mwese mwe, murangururire Imana ijwi ryo kunesha.+
2 Muririmbe ikuzo ry’izina ryayo;+Muyisingize kandi muyiheshe ikuzo.+
3 Mubwire Imana muti “mbega ukuntu imirimo yawe iteye ubwoba!+Abanzi bawe bazaza aho uri baguhakweho batinya,+ bitewe n’imbaraga zawe nyinshi.
4 Abo mu isi bose bazakunamira,+Kandi bazakuririmbira, baririmbire izina ryawe.”+ Sela.
5 Nimuze murebe ibyo Imana yakoze;+Ibyo ikorera abana b’abantu biteye ubwoba.+
6 Inyanja yayihinduye ubutaka bwumutse,+Bambuka uruzi bagenda n’amaguru.+
Aho ni ho twatangiriye kuyinezererwa.+
7 Itegekesha ububasha bwayo iteka ryose.+Amaso yayo ahora areba amahanga.+
Abinangira ntibakishyire hejuru.+ Sela.
8 Mwa bantu bo mu mahanga mwe, mushime Imana yacu,+Kandi mwumvikanishe ijwi ryo kuyisingiza.+
9 Ituma ubugingo bwacu bukomeza kubaho,+Kandi ntiyemeye ko ikirenge cyacu kinyerera.+
10 Mana, waratugenzuye;+Waradutunganyije nk’uko batunganya ifeza.+
11 Watugushije mu rushundura rw’abahigi;+Wadutsikamije ibyago.
12 Watumye umuntu buntu agenda hejuru y’imitwe yacu;+Twanyuze mu muriro no mu mazi,+
Hanyuma ubituvanamo uduha ihumure.+
13 Nzaza mu nzu yawe nzanye igitambo gikongorwa n’umuriro;+Nzaguhigurira imihigo naguhigiye,+
14 Imihigo iminwa yanjye yavuze,+Iyo akanwa kanjye kavuze igihe nari mu makuba akomeye.+
15 Nzagutambira ibitambo by’amatungo y’imishishe bikongorwa n’umuriro,+Nkosereze ibitambo by’amapfizi y’intama;
Nzagutambira ikimasa n’amasekurume y’ihene.+ Sela.
16 Mwese abatinya Imana, nimuze mutege amatwi mbabwire+Ibyo yankoreye.+
17 Nayihamagaje akanwa kanjye,+Nyihimbarisha ururimi rwanjye.+
18 Niba hari ikintu kibi natekereje mu mutima wanjye,Yehova ntazanyumva.+
19 Mu by’ukuri, Imana yarumvise,+Yita ku isengesho ryanjye.+
20 Imana nisingizwe kuko itirengagije isengesho ryanjye,Kandi ntiyaretse kungaragariza ineza yayo yuje urukundo.+