Zaburi 41:1-13
Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
41 Hahirwa uwita ku woroheje.+Ku munsi w’amakuba Yehova azamukiza.+
2 Yehova ubwe azamurinda atume akomeza kubaho.+Azitwa uhiriwe mu isi;+
Ntuzamuhana mu maboko y’abanzi be ngo bamugenze uko bashaka.+
3 Yehova azamwiyegamiza ari ku buriri arwariyeho,+Ni wowe uzamwitaho igihe azaba ari ku buriri bwe arwaye.+
4 Naravuze nti “Yehova, ungirire neza.+Kiza ubugingo bwanjye kuko nagucumuyeho.”+
5 Abanzi banjye bamvugaho ibibi+ bati“Azapfa ryari ngo izina rye ryibagirane?”
6 Kandi niyo hagize umuntu uza kundeba, mu mutima we aba agambiriye kubeshya,+Agashakisha ibyangirira nabi;
Hanyuma yasohoka, akajya kubivuga hanze.+
7 Abanyanga bose bishyira hamwe bakongorerana+Bacura imigambi yo kungirira nabi,+ bati
8 “Icyago* cyamwisutseho;+Ubwo arambaraye hasi ntazongera kwegura umutwe.”+
9 Nanone umuntu twari tubanye amahoro, uwo niringiraga,+Wajyaga arya ku byokurya byanjye,+ ni we wambanguriye agatsinsino.+
10 Yehova, ungirire neza umpagurutse,+Kugira ngo mbiture.+
11 Ibyo ni byo bimenyesha ko unyishimira,Kuko umwanzi wanjye atarangurura ijwi ryo kunesha anyishima hejuru.+
12 Ubudahemuka bwanjye ni bwo bwatumye unshyigikira,+Kandi uzanshyira imbere yawe kugeza ibihe bitarondoreka.+
13 Yehova Imana ya Isirayeli nasingizwe+Uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose.+
Amen! Amen!+