Zaburi 4:1-8
Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi iririmbwahacurangwa inanga.+
4 Mana yanjye ikiranuka,+ nimpamagara ujye unyitaba.Mu gihe cy’umubabaro uzampagarike ahantu hagari.Ungirire neza+ kandi wumve isengesho ryanjye.
2 Mwa bantu mwe, muzasuzugura+ ikuzo ryanjye kugeza ryari?Muzakunda ibitagira umumaro kugeza ryari?
Kandi muzabeshya kugeza ryari? Sela.
3 Mumenye ko Yehova azatandukanya indahemuka ye+ n’abandi;Yehova ubwe azanyumva nimutakira.+
4 Nimurakara, ntimugakore icyaha.+Amagambo yanyu muyabike mu mutima muri ku buriri bwanyu,+ maze mwicecekere. Sela.
5 Jya utamba ibitambo bikiranuka,+Kandi wiringire Yehova.+
6 Hari benshi bavuga bati “ni nde uzatwereka ibyiza?”Yehova, tumurikishirize urumuri rwo mu maso hawe.+
7 Uzatuma umutima wanjye ugira ibyishimo+Biruta ibyo bagiraga igihe ibinyampeke byabo na divayi yabo nshya byabaga ari byinshi.+
8 Nzaryama kandi nsinzire mu mahoro,+Kuko wowe Yehova, ari wowe utuma ngira umutekano.+