Zaburi 24:1-10
Indirimbo ya Dawidi.
24 Isi n’ibiyuzuye ni ibya Yehova,+N’ubutaka n’ababutuyeho.+
2 Kuko yayishyize hejuru y’inyanja akayikomeza;+Kandi yayishyize hejuru y’inzuzi arayishimangira.+
3 Ni nde uzazamuka umusozi wa Yehova,+Kandi ni nde uzazamuka akajya ahera he?+
4 Ni umuntu wese ufite ibiganza bitariho urubanza n’umutima utanduye,+Utarajyanye ubugingo bwanjye* mu bitagira umumaro,+
Cyangwa ngo arahire ibinyoma.+
5 Azajyana umugisha uturuka kuri Yehova,+Kandi Imana y’agakiza+ ke izamubaraho gukiranuka.
6 Abo ni bo bamushaka;Abo ni bo bashaka mu maso hawe, Mana ya Yakobo.+ Sela.
7 “Mwa marembo mwe,+ nimwubure imitwe yanyu;Mwa miryango yahozeho kuva kera mwe,+ nimuhaguruke
Kugira ngo Umwami ufite ikuzo yinjire!”+
8 “Uwo Mwami ufite ikuzo ni nde?”+“Ni Yehova ukomeye kandi w’umunyambaraga,+
Ni Yehova, intwari ku rugamba.”+
9 “Mwa marembo mwe,+ nimwubure imitwe yanyu;Yee, nimwubure imitwe yanyu mwa miryango yahozeho kuva kera mwe,
Kugira ngo Umwami ufite ikuzo yinjire!”+
10 “Uwo Mwami ufite ikuzo ni nde?”“Ni Yehova nyir’ingabo; ni we Mwami ufite ikuzo.”+ Sela.