Zaburi 22:1-31
Ku mutware w’abaririmbyi b’Imparakazi yo mu museke. Indirimbo ya Dawidi.
22 Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki cyatumye untererana?+Kuki uri kure ntuntabare,+Ntiwumve amagambo yo gutaka kwanjye?+
2 Mana yanjye, ku manywa nkomeza kuguhamagara ntiwitabe;+Nijoro na bwo sinceceka.+
3 Ariko uri uwera,+Ukikijwe n’ibisingizo bya Isirayeli.+
4 Ba data barakwiringiye;+Barakwiringiye, nawe ukomeza kubakiza.+
5 Baragutakiye+ maze bararokoka ntibagira icyo baba;+Barakwiringiye ntibakorwa n’isoni.+
6 Ariko jye ndi umunyorogoto,+ si ndi umuntu;Ndi igitutsi mu bantu, kandi ndi umunyagisuzuguriro.+
7 Abandeba bose barannyega.+Bakomeza kumpema bakanzunguriza umutwe,+ bavuga bati
8 “Dore yishyize mu maboko ya Yehova,+ ngaho namurokore!+Ngaho namukize ubwo yamwishimiye!”+
9 Kuko ari wowe wankuye mu nda ya mama,+Ni wowe watumye ngira icyizere nkiri ku ibere.+
10 Ni wowe wanyitayeho nkivuka;+Uhereye igihe naviriye mu nda ya mama ni wowe Mana yanjye.+
11 Ntukomeze kuba kure yanjye kuko nugarijwe n’amakuba,+Kubera ko nta wundi mutabazi mfite.+
12 Ibimasa byinshi by’ibisore birangose;+Ibimasa bifite imbaraga by’i Bashani birankikije.+
13 Biranyasamiye,+Bimeze nk’intare itanyagura umuhigo wayo kandi itontoma.+
14 Nasutswe nk’amazi,+Amagufwa yanjye yose yaratandukanye,+Umutima wanjye wabaye nk’igishashara,+Washongeye mu nda yanjye.+
15 Imbaraga zanjye zumye nk’ikimene cy’ikibumbano,+N’ururimi rwanjye rwafatanye n’urusenge rw’akanwa.+
Kandi unshyira mu mukungugu w’urupfu,+
16 Kuko imbwa zingose.+Iteraniro ry’abagizi ba nabi rirankikije;+
Bacakiye ibiganza n’ibirenge byanjye+ nk’intare.
17 Amagufwa yanjye yose nshobora kuyabara.+Baranyitegereza bakantumbira.+
18 Bigabanya imyenda yanjye,+Bagakoresha ubufindo kugira ngo bagabane imyambaro yanjye.+
19 Ariko wowe Yehova ntugume kure yanjye,+Wowe mbaraga zanjye,+ banguka untabare.+
20 Ukize ubugingo bwanjye inkota,+Ukize ubugingo bwanjye bw’agaciro, ubukure mu nzara z’imbwa.+
21 Nkiza unkure mu kanwa k’intare,+Unsubize kandi unkize amahembe y’ibimasa by’ishyamba.+
22 Nzabwira abavandimwe banjye+ izina ryawe;+Nzagusingiriza hagati y’iteraniro.+
23 Mwa batinya Yehova mwe, nimumusingize!+Mwa rubyaro rwa Yakobo mwese mwe, nimumuheshe icyubahiro!+
Mwa rubyaro rwa Isirayeli mwese mwe, nimuhindire umushyitsi imbere ye,+
24 Kuko atigeze asuzugura+ imibabaro y’imbabare,Cyangwa ngo imutere ishozi.+Ntiyamuhishe mu maso he,+Kandi igihe yamutakiraga yaramwumvise.+
25 Nzagusingiriza mu iteraniro rinini ku bw’ibyo wakoze;+Imihigo yanjye nzayihigurira imbere y’abagutinya.+
26 Abicisha bugufi bazarya bahage;+Abashaka Yehova bazamusingiza.+
Imitima yanyu irakabaho iteka ryose.+
27 Impera z’isi zose zizibuka Yehova kandi zimugarukire.+Imiryango y’amahanga yose izikubita imbere yawe;+
28 Kuko ubwami ari ubwa Yehova;+Ni we utegeka amahanga.+
29 Ababyibushye bo mu isi bose bazarya kandi bazikubita hasi bubamye;+Abamanuka bajya mu mukungugu bose bazamwunamira,+
Kandi nta n’umwe uzarokora ubugingo bwe.+
30 Urubyaro ruzamukorera;+Ab’igihe kizakurikiraho bazabwirwa ibihereranye na Yehova.+
31 Bazaza bavuge ibyo gukiranuka kwe,+Babwire abazavuka ko ari we wabikoze.+