Zaburi 19:1-14
Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
19 Ijuru ritangaza ikuzo ry’Imana,+N’isanzure rikavuga imirimo y’amaboko yayo.+
2 Uko iminsi ikurikirana, buri munsi utuma ijwi ryabyo risohoka;+Kandi uko amajoro akurikirana, buri joro rihishura ubumenyi.+
3 Nta mvugo, nta magambo,Nta n’ijwi ryabyo ryumvikana.+
4 Nyamara umugozi wabyo ugera wageze mu isi yose,+N’amagambo yabyo agera ku mpera z’isi yose ituwe.+
Muri byo ni ho Imana yabambiye izuba ihema.+
5 Rimeze nk’umukwe usohotse mu cyumba cye,+Rimeze nk’umunyambaraga wishimira kwiruka mu nzira ye.+
6 Rituruka ku mpera imwe y’ijuru,Rigasoreza urugendo rwaryo ku yindi mpera,+
Kandi nta kintu cyihisha ubushyuhe bwaryo.+
7 Amategeko+ ya Yehova aratunganye,+ asubiza intege mu bugingo.+Ibyo Yehova atwibutsa+ ni ibyo kwiringirwa,+ bituma utaraba inararibonye aba umunyabwenge.+
8 Amabwiriza+ Yehova atanga aratunganye,+ ashimisha umutima.+Amategeko+ ya Yehova ntiyanduye,+ ahumura amaso.+
9 Gutinya+ Yehova biraboneye, bihoraho iteka.Amategeko+ ya Yehova ni ay’ukuri;+ yose yagaragaye ko akiranuka.+
10 Ni ayo kwifuzwa kurusha zahabu, ndetse kurusha zahabu nyinshi itunganyijwe.+Aryohereye kurusha ubuki,+ kurusha umushongi w’ubuki bwo mu binyagu.+
11 Ni yo yaburiye umugaragu wawe;+Kuyakurikiza bihesha ingororano ikomeye.+
12 Ni nde ushobora kumenya amakosa ye?+Umpanagureho ibyaha nakoze simbimenye,*+
13 Kandi urinde umugaragu wawe ibikorwa byo kurengera.+Ntiwemere ko bintegeka;+Ni bwo nzaba umuntu utunganye,+Kandi nzakomeza kuba umwere, ne kubarwaho ibyaha byinshi.
14 Yehova Gitare+ cyanjye n’Umucunguzi wanjye,+Amagambo ava mu kanwa kanjye n’ibyo umutima wanjye utekereza+ bigushimishe.