Zaburi 15:1-5

Indirimbo ya Dawidi. 15  Yehova, ni nde uzakira mu ihema ryawe?+Ni nde uzatura ku musozi wawe wera?+   Ni ugendera mu nzira iboneye,+ agakora ibyo gukiranuka,+Kandi akavuga ukuri mu mutima we.+   Ntiyigeze asebanya akoresheje ururimi rwe.+Ntiyigeze agirira mugenzi we nabi,+ Kandi ntiyigeze aharabika incuti ye magara.+   Yanga umuntu wese ugawa,+Ariko abatinya Yehova arabubaha.+ Icyo yarahiriye ntagihindura, naho cyamubera kibi.+   Ntaguriza umuntu amafaranga ashaka inyungu,+Ntiyakira impongano ngo arenganye utariho urubanza.+ Ukora ibyo ntazanyeganyezwa.+

Ibisobanuro ahagana hasi