Zaburi 140:1-13
Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
140 Yehova nkiza abantu babi,+Kandi undinde umunyarugomo.+
2 Bacuze imigambi mibi mu mitima yabo,+Kandi bahora bagaba ibitero nk’abari mu ntambara, umunsi ukira.+
3 Batyaje indimi zabo nk’iz’inzoka;+Iminwa yabo ijunditse ubumara bw’impiri.+ Sela.
4 Yehova, ndinda amaboko y’umubi,+Undinde umunyarugomo,+
N’abacuze umugambi wo kunsitaza.+
5 Abishyira hejuru banteze umutego,+Kandi bateze imigozi iruhande rw’inzira nk’urushundura;+
Banteze imitego ngo nyigwemo.+ Sela.
6 Nabwiye Yehova nti “uri Imana yanjye;+Yehova, umva ijwi ryo kwinginga kwanjye.”+
7 Yehova Mwami w’Ikirenga,+ wowe mbaraga z’agakiza kanjye,+Wakingiye umutwe wanjye ku munsi w’intambara.+
8 Yehova, ntuhe umuntu mubi ibyo yifuza;+Ntiwemere ko umugambi we ugira icyo ugeraho kugira ngo atishyira hejuru.+ Sela.
9 Naho imitwe y’abangose+Itwikirwe n’ibyago iminwa yabo ivuga.+
10 Basukweho amakara yaka;+Bagwe mu muriro,+ bagwe mu byobo by’amazi kugira ngo batongera guhaguruka.+
11 Uvuga amagambo akomeye ntagashinge imizi mu isi,+N’umunyarugomo ahigwe n’ikibi kandi gihore kimwihuraho.+
12 Nzi neza ko Yehova azarenganura+Imbabare, agasohoza urubanza rw’abakene.+
13 Rwose, abakiranutsi bazashima izina ryawe,+Kandi ababoneye bazatura imbere yawe.+