Zaburi 129:1-8

Indirimbo y’amazamuka. 129  “Bandwanyije igihe kirekire bihagije uhereye mu buto bwanjye.”+Ngaho Isirayeli nivuge+ iti   “Bandwanyije igihe kirekire bihagije uhereye mu buto bwanjye,+Ariko ntibanesha.+   Abahinzi bahinze ku mugongo wanjye,+Bahaca imigende miremire.”   Yehova arakiranuka;+Yacagaguye ingoyi z’ababi.+   Abanga Siyoni bose+Bazakorwa n’isoni basubire inyuma.+   Bazaba nk’ibyatsi bimera hejuru y’igisenge cy’inzu,+Byuma na mbere y’uko birandurwa,+   Ibyo umusaruzi atuzuza ikiganza cye,+Cyangwa ngo uhambira imiba abyuzuze mu maboko ye.   Kandi abahisi ntibavuze bati“Yehova abahe umugisha.+Twabahaye umugisha mu izina rya Yehova.”+

Ibisobanuro ahagana hasi