Zaburi 121:1-8
Indirimbo y’amazamuka.
121 Nzubura amaso ndebe ku misozi.+Gutabarwa kwanjye kuzava he?+
2 Gutabarwa kwanjye guturuka kuri Yehova,+Umuremyi w’ijuru n’isi.+
3 Ntashobora kwemera ko ikirenge cyawe kinyerera.+Ukurinda ntashobora guhunikira.+
4 Dore urinda Isirayeli+Ntazahunikira cyangwa ngo asinzire.+
5 Yehova ni we ukurinda.+Yehova ni igicucu cyawe+ iburyo bwawe.+
6 Izuba ntirizakwica ku manywa,+N’ukwezi ntikuzakugirira nabi nijoro.+
7 Yehova ubwe azakurinda ibyago byose;+Azarinda ubugingo bwawe.+
8 Yehova ubwe azakurinda amajya n’amaza,+Uhereye none kugeza ibihe bitarondoreka.+