Yosuwa 19:1-51
19 Umugabane wa kabiri+ wahawe umuryango wa Simeyoni, ni ukuvuga bene Simeyoni+ hakurikijwe amazu yabo. Gakondo yabo yari hagati muri gakondo ya bene Yuda.+
2 Muri gakondo yabo harimo Beri-Sheba,+ Sheba, Molada,+
3 Hasari-Shuwali,+ Bala, Esemu,+
4 Elitoladi,+ Betuli, Horuma,
5 Sikulagi,+ Beti-Marukaboti, Hasari-Susa,+
6 Beti-Lebawoti+ na Sharuheni; imigi cumi n’itatu n’imidugudu yayo.
7 Harimo na Ayini,+ Rimoni,+ Eteri na Ashani,+ imigi ine n’imidugudu yayo,
8 n’imidugudu yose yari ikikije iyo migi kugera i Balati-Beri,+ ari yo Rama+ yo mu majyepfo. Iyo ni yo gakondo yahawe umuryango wa Simeyoni hakurikijwe amazu yabo.
9 Gakondo ya bene Simeyoni yari muri gakondo ya bene Yuda, kubera ko umugabane wa bene Yuda wari munini cyane kuri bo.+ Ni yo mpamvu bene Simeyoni bahawe gakondo mu mugabane wa bene Yuda.+
10 Umugabane+ wa gatatu wahawe bene Zabuloni+ hakurikijwe amazu yabo, kandi urugabano rwa gakondo yabo rwaragendaga rukagera i Saridi.
11 Urugabano rwabo rwazamukaga rwerekeye mu burengerazuba rukagera i Marala, rukagera i Dabesheti no mu kibaya giteganye n’i Yokineyamu.+
12 Kuva i Saridi rwarahindukiraga rukerekeza mu burasirazuba, rukagera ku rubibi rwa Kisiloti-Tabori, rugakomeza rukagera i Daberati,+ rukazamuka rukagera i Yafiya.
13 Rwavaga aho rugakomeza mu burasirazuba rukagera i Gati-Heferi+ na Eti-Kasini, rugakomeza rukagera i Rimoni n’i Neya.
14 Urwo rugabano rwarazengurukaga rugana mu majyaruguru i Hanatoni, rukagarukira ku kibaya cya Ifutahi-Eli.
15 Bahawe na Katati, Nahalali, Shimuroni,+ Idala na Betelehemu;+ imigi cumi n’ibiri n’imidugudu yayo.
16 Iyo ni yo gakondo+ bene Zabuloni bahawe hakurikijwe amazu yabo.+ Iyo yari imigi yabo n’imidugudu yayo.
17 Umugabane wa kane wahawe bene Isakari+ hakurikijwe amazu yabo.
18 Urugabano rwabo rwageraga i Yezereli,+ Kesuloti, Shunemu,+
19 Hafarayimu, Shiyoni, Anaharati,
20 Rabiti, Kishiyoni, Ebesi,
21 Remeti, Eni-Ganimu,+ Eni-Hada n’i Beti-Pasesi.
22 Urwo rugabano rwageraga i Tabori,+ Shahasuma n’i Beti-Shemeshi, rukagarukira kuri Yorodani; imigi cumi n’itandatu n’imidugudu yayo.
23 Iyo ni yo gakondo yahawe bene Isakari hakurikijwe amazu yabo.+ Iyo ni yo migi yabo n’imidugudu yayo.
24 Umugabane+ wa gatanu wahawe bene Asheri+ hakurikijwe amazu yabo.
25 Urugabano rwabo rwanyuraga i Helikati,+ Hali, Beteni, Akishafu,+
26 Alameleki, Amadi n’i Mishali.+ Mu burengerazuba rwageraga i Karumeli+ n’i Shihori-Libunati,
27 rugahindukira rwerekeza iburasirazuba rukagera i Beti-Dagoni, rukagera kuri gakondo ya bene Zabuloni+ no ku kibaya cya Ifutahi-Eli mu majyaruguru, rukagera i Betemeki n’i Neyeli rugakomeza rukagera i Kabuli ibumoso,
28 rukagera Eburoni, Rehobu, Hamoni, Kana n’umugi utuwe cyane wa Sidoni.+
29 Urwo rugabano rwarahindukiraga rukerekeza i Rama, rukagera i Tiro,+ umugi ugoswe n’inkuta. Rugahindukira rugana i Hosa, rukagarukira mu karere ko ku nyanja aho imigi ya Akizibu+
30 na Uma na Afeki+ na Rehobu+ yari iri; imigi makumyabiri n’ibiri n’imidugudu iyikikije.
31 Iyo ni yo gakondo yahawe bene Asheri hakurikijwe amazu yabo.+ Iyo ni yo migi yabo n’imidugudu yayo.
32 Umugabane+ wa gatandatu wahawe bene Nafutali+ hakurikijwe amazu yabo.
33 Urugabano rwabo rwavaga i Helefu ku giti kinini cy’i Sananimu,+ rukagera Adami-Nekebu n’i Yabuneri n’i Lakumu, rukagarukira kuri Yorodani.
34 Rwahindukiraga rugana mu burengerazuba rukagera Azinoti-Tabori, rukava aho rwerekeza i Hukoki rukagera kuri gakondo ya bene Zabuloni+ mu majyepfo. Mu burengerazuba urugabano rwabo rwageraga kuri gakondo ya bene Asheri,+ mu burasirazuba rukagera kwa Yuda,*+ kuri Yorodani.
35 Imigi igoswe n’inkuta yari Zidimu, Seri, Hamati,+ Rakati, Kinereti,+
36 Adama, Rama, Hasori,+
37 Kedeshi,+ Edureyi, Eni-Hasori,
38 Yironi, Migidali-Eli, Horemu, Beti-Anati n’i Beti-Shemeshi;+ imigi cumi n’icyenda n’imidugudu yayo.
39 Iyo ni yo gakondo+ yahawe bene Nafutali hakurikijwe amazu yabo.+ Iyo ni yo migi yabo n’imidugudu yayo.
40 Umugabane+ wa karindwi wahawe bene Dani+ hakurikijwe amazu yabo.
41 Urugabano rwa gakondo yabo rwari Sora,+ Eshitawoli, Iri-Shemeshi,
42 Shalabini,+ Ayaloni,+ Itila,
43 Eloni, Timuna,+ Ekuroni,+
44 Eliteke, Gibetoni,+ Balati,+
45 Yehudi, Bene-Beraki, Gati-Rimoni,+
46 Me-Yarukoni na Rakoni, urugabano rwabo rukaba rwari ruteganye n’i Yopa.+
47 Gakondo ya bene Dani yababanye nto cyane.+ Nuko bene Dani barahaguruka batera i Leshemu+ barahafata, abaho bose babarimbuza inkota. Bigarurira i Leshemu barahatura, bahita Dani, izina rya ba sekuruza.+
48 Iyo ni yo gakondo yahawe bene Dani hakurikijwe amazu yabo. Iyo ni yo migi yabo n’imidugudu yayo.
49 Nguko uko barangije kugabanya igihugu mo gakondo bakurikije uturere twacyo. Nuko Abisirayeli baha Yosuwa mwene Nuni gakondo hagati muri bo.
50 Baha Yosuwa umugi yasabye nk’uko Yehova yabitegetse.+ Bamuha Timunati-Sera,+ mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, yubakayo umugi awuturamo.
51 Izo ni zo gakondo Eleyazari umutambyi, Yosuwa mwene Nuni n’abatware b’imiryango y’Abisirayeli batanze+ bakoresheje ubufindo, igihe bari i Shilo+ imbere ya Yehova, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.+ Uko ni ko barangije kugabanya igihugu.