Yosuwa 17:1-18
17 Umuryango wa Manase,+ imfura+ ya Yozefu, uhabwa umugabane.+ Uwo mugabane wahawe Makiri+ wari imfura ya Manase, akaba na se wa Gileyadi,+ kuko yari intwari ku rugamba.+ Yahawe i Gileyadi+ n’i Bashani.
2 Bene Manase bari basigaye na bo bahabwa umugabane hakurikijwe amazu yabo. Abo ni bene Abiyezeri,+ bene Heleki,+ bene Asiriyeli, bene Shekemu,+ bene Heferi na bene Shemida.+ Abo ni bo bagabo bakomoka kuri Manase mwene Yozefu, hakurikijwe amazu yabo.
3 Selofehadi+ mwene Heferi, mwene Gileyadi, mwene Makiri, mwene Manase, nta bahungu yagiraga; yari afite abakobwa gusa. Aya ni yo mazina y’abakobwa be: Mahila, Nowa, Hogila, Miluka na Tirusa.+
4 Baza imbere ya Eleyazari+ umutambyi na Yosuwa mwene Nuni n’abatware, barababwira bati “Yehova yategetse Mose kuduha gakondo mu bavandimwe bacu.”+ Nuko bahabwa gakondo mu bavandimwe ba se, nk’uko Yehova yabitegetse.+
5 Manase ahabwa imigabane icumi yiyongera ku gihugu cy’i Gileyadi n’icy’i Bashani, byari hakurya ya Yorodani,+
6 kuko abakobwa bo mu muryango wa Manase bahawe gakondo mu bahungu be. Abandi bo mu muryango wa Manase bari barahawe igihugu cy’i Gileyadi.
7 Urugabano rwa gakondo ya Manase rwavaga kuri gakondo ya Asheri rukagera i Mikimetati+ iteganye n’i Shekemu,+ rugakata iburyo rwerekeza aho abaturage bo muri Eni-Tapuwa bari batuye.
8 Akarere ka Tapuwa+ kabaye aka Manase, ariko umugi wa Tapuwa wo ku rugabano rwa Manase wari uwa bene Efurayimu.
9 Urwo rugabano rwaramanukaga rukagera mu kibaya cy’i Kana, rugakomeza mu majyepfo aho imigi+ ya Efurayimu yari yubatse muri icyo kibaya, imigi yari hagati mu migi ya Manase. Urugabano rwa Manase rwari mu majyaruguru y’icyo kibaya rukagarukira ku nyanja.+
10 Mu majyepfo hari aha Efurayimu, naho mu majyaruguru hakaba aha Manase, urugabano rwe rukaba inyanja.+ Mu majyaruguru yahanaga imbibi na Asheri, naho mu burasirazuba agahana imbibi na Isakari.
11 Iyi ni yo migi yahawe Manase+ muri gakondo ya Isakari no muri gakondo ya Asheri, ayihanwa n’abaturage bayo n’imidugudu iyikikije: Beti-Sheyani,+ Ibuleyamu,+ Dori,+ Eni-Dori,+ Tanaki+ na Megido,+ ni ukuvuga uturere dutatu tw’imisozi.
12 Bene Manase ntibashoboye kwigarurira iyo migi,+ ahubwo Abanyakanani bakomeje gutura muri icyo gihugu.+
13 Abisirayeli bamaze gukomera,+ bakoresheje Abanyakanani imirimo y’agahato,+ ariko ntibabirukanye burundu.+
14 Nuko bene Yozefu babaza Yosuwa bati “kuki waduhaye umugabane+ umwe gusa kandi Yehova yaraduhaye umugisha, ubu tukaba twaragwiriye tukaba benshi?”+
15 Yosuwa arabasubiza ati “niba muri benshi nimuzamuke mujye mu ishyamba riri mu gihugu cy’Abaperizi+ n’Abarefayimu+ muriteme, kuko akarere k’imisozi miremire+ ya Efurayimu kababanye gato.”
16 Bene Yozefu baramubwira bati “akarere k’imisozi miremire ntikaduhagije kandi Abanyakanani bose batuye mu gihugu cy’ibibaya, baba ab’i Beti-Sheyani+ n’imidugudu ihakikije cyangwa abo mu kibaya cy’i Yezereli,+ bafite amagare y’intambara+ afite inziga zikwikiyemo ibyuma bityaye cyane.”
17 Yosuwa asubiza Efurayimu na Manase bene Yozefu ati “muri benshi koko kandi mufite imbaraga nyinshi.+ Ntimukwiriye guhabwa umugabane umwe,+
18 ahubwo akarere k’imisozi miremire kose kagomba kuba akanyu.+ Kubera ko hari ishyamba, muzahateme habe urugabano rwa gakondo yanyu. Muzirukane Abanyakanani nubwo bafite imbaraga kandi bakaba bafite amagare y’intambara afite inziga zikwikiyemo ibyuma bityaye cyane.”+