Yosuwa 1:1-18
1 Nuko Mose umugaragu wa Yehova amaze gupfa, Yehova abwira Yosuwa+ mwene Nuni, umugaragu+ wa Mose, ati
2 “Mose umugaragu wanjye yapfuye.+ None haguruka wambuke Yorodani iyi, wowe n’aba bantu bose, mujye mu gihugu ngiye guha Abisirayeli.+
3 Ahantu hose muzakandagiza ikirenge, nzahabaha nk’uko nabisezeranyije Mose.+
4 Kuva ku butayu no kuri Libani iyi kugeza ku ruzi runini, ari rwo ruzi rwa Ufurate, ni ukuvuga igihugu cyose cy’Abaheti+ kugeza ku Nyanja Nini* ahagana iburasirazuba, hose hazaba ahanyu.+
5 Nta muntu uzaguhagarara imbere mu minsi yose yo kubaho kwawe.+ Nzabana nawe+ nk’uko nabanye na Mose. Sinzagusiga cyangwa ngo ngutererane burundu.+
6 Gira ubutwari kandi ukomere,+ kuko ari wowe uzatuma aba bantu baragwa+ igihugu narahiye ba sekuruza ko nzabaha.+
7 “Ugire ubutwari kandi ukomere rwose kugira ngo ukore ibihuje n’amategeko yose Mose umugaragu wanjye yagutegetse.+ Ntuzateshuke ngo uce iburyo cyangwa ibumoso,+ kugira ngo ugaragaze ubwenge aho uzajya hose.+
8 Iki gitabo cy’amategeko ntikikave mu kanwa kawe,+ ujye ugisoma ku manywa na nijoro wibwira kugira ngo witwararike ukore ibyanditswemo byose,+ kuko ari bwo uzatunganirwa mu nzira yawe, ukagaragaza ubwenge mu byo ukora.+
9 Sinabigutegetse?+ Gira ubutwari kandi ukomere. Ntutinye kandi ntukuke umutima,+ kuko Yehova Imana yawe ari kumwe nawe aho uzajya hose.”+
10 Nuko Yosuwa ategeka abatware b’ubwo bwoko ati
11 “nimuzenguruke mu nkambi, mubwire abantu muti ‘nimutegure impamba kuko mu minsi itatu tuzambuka Yorodani iyi, tukajya kwigarurira igihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo mucyigarurire.’”+
12 Yosuwa abwira Abarubeni, Abagadi n’igice cy’abagize umuryango wa Manase ati
13 “mwibuke ijambo Mose umugaragu wa Yehova yabategetse,+ ati ‘Yehova Imana yanyu agiye kubaha amahoro, kandi yabahaye iki gihugu.
14 Abagore banyu, abana banyu n’amatungo yanyu bizaguma mu gihugu Mose yabahaye kuri uru ruhande rwa Yorodani.+ Ariko mwebwe abagabo b’intwari kandi b’abanyambaraga mwese,+ muzambuka imbere y’abavandimwe banyu mwambariye urugamba,+ kugira ngo mubafashe.
15 Yehova namara guha abavandimwe banyu amahoro nk’uko namwe yayabahaye, na bo bakigarurira igihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha,+ ni bwo muzagaruka muri gakondo yanyu muyigarurire,+ iyo Mose umugaragu wa Yehova yabahaye mu ruhande rwa Yorodani rwerekeye iburasirazuba.’”+
16 Na bo basubiza Yosuwa bati “ibyo udutegetse byose tuzabikora, kandi aho uzatwohereza hose tuzajyayo.+
17 Uko twumviraga Mose muri byose ni ko nawe tuzakumvira.+ Yehova Imana yawe abane nawe nk’uko yabanaga na Mose.+
18 Umuntu wese uzigomeka ku itegeko ryawe+ ntakumvire mu byo uzamutegeka byose, azicwa.+ Gira ubutwari kandi ukomere.”+