Yohana 4:1-54
4 Umwami Yesu amenya ko Abafarisayo bari bumvise ko yahinduraga abantu benshi abigishwa akanababatiza,+ kurusha Yohana,
2 nubwo mu by’ukuri Yesu ubwe atari we wabatizaga ahubwo ari abigishwa be.
3 Nuko ava i Yudaya asubira i Galilaya.
4 Ariko yagombaga kwambukiranya Samariya.+
5 Nuko agera mu mugi wa Samariya witwaga Sukara, hafi y’isambu Yakobo yahaye umuhungu we Yozefu.+
6 Aho ni ho hari iriba rya Yakobo.+ Icyo gihe Yesu yicara ku iriba bitewe n’uko yari ananijwe n’urugendo. Hari nko ku isaha ya gatandatu.
7 Nuko umugore w’i Samariya aza kuvoma amazi. Yesu aramubwira ati “mpa amazi yo kunywa.”
8 (Abigishwa be bari bagiye mu mugi kugura ibyokurya.)
9 Uwo mugore aramubaza ati “ko uri Umuyahudi nkaba ndi Umusamariyakazi, bishoboka bite ko wansaba amazi yo kunywa?” (Kuko nta mishyikirano Abayahudi bagiranaga n’Abasamariya.)+
10 Yesu aramusubiza ati “iyaba waramenye impano+ y’Imana, ukamenya n’ukubwiye+ ati ‘mpa amazi yo kunywa,’ uba umusabye akaguha amazi atanga ubuzima.”+
11 Aramubwira ati “Nyagasani, nta n’indobo ufite yo kuvomesha kandi iriba ni rirerire. None se ayo mazi y’ubuzima urayakura he?
12 None se uruta+ sogokuruza Yakobo waduhaye iri riba, kandi na we ubwe n’abana be n’amatungo ye bakaba baranywaga ku mazi yaryo?”
13 Yesu aramusubiza ati “umuntu wese unywa kuri aya mazi azongera kugira inyota.
14 Umuntu wese unywa ku mazi nzamuha ntazagira inyota ukundi,+ ahubwo amazi nzamuha azaba isoko y’amazi+ idudubiza muri we, kugira ngo itange ubuzima bw’iteka.”+
15 Uwo mugore aramubwira ati “Nyagasani, mpa kuri ayo mazi kugira ngo ntazongera kugira inyota cyangwa ngo mpore nza hano kuvoma.”
16 Aramusubiza ati “genda uhamagare umugabo wawe maze muze hano.”
17 Uwo mugore aramusubiza ati “nta mugabo ngira.” Yesu aramubwira ati “ubivuze neza, ubwo uvuze uti ‘nta mugabo ngira.’
18 Wagize abagabo batanu kandi n’uwo ufite ubu si umugabo wawe. Aho uvuze ukuri.”
19 Uwo mugore aramubwira ati “Nyagasani, menye ko uri umuhanuzi.+
20 Ba sogokuruza basengeraga kuri uyu musozi,+ ariko mwe mukavuga ko i Yerusalemu ari ho abantu bakwiriye gusengera.”+
21 Yesu aramubwira ati “mugore nyizera. Igihe kigiye kuza ubwo muzaba mutagisengera+ Data kuri uyu musozi cyangwa i Yerusalemu.+
22 Mwe musenga uwo mutazi;+ twe dusenga uwo tuzi kuko agakiza gaturuka mu Bayahudi.+
23 Ariko kandi igihe kigiye kugera, ndetse ubu cyageze, ubwo abasenga by’ukuri bazasengera Data mu mwuka+ no mu kuri;+ kandi koko, Data ashaka abameze nk’abo kugira ngo bamusenge.+
24 Imana ni Umwuka,+ kandi abayisenga bagomba kuyisenga mu mwuka no mu kuri.”+
25 Uwo mugore aramubwira ati “nzi ko Mesiya+ witwa Kristo+ ari hafi kuza. Igihe cyose azazira azatubwira ibintu byose yeruye.”
26 Yesu aramubwira ati “jyewe uvugana nawe ndi we.”+
27 Muri uwo mwanya abigishwa be baba barahageze, batangazwa n’uko yavuganaga n’umugore. Birumvikana ariko ko nta n’umwe wamubajije ati “urashaka iki?,” cyangwa ati “kuki uvugana na we?”
28 Nuko uwo mugore asiga ikibindi cye ajya mu mugi, abwira abantu ati
29 “nimuze murebe umuntu wambwiye ibintu byose nakoze. Mbese aho ntiyaba ari we Kristo?”+
30 Bava mu mugi bajya aho Yesu yari ari.
31 Hagati aho, abigishwa be baramuhataga bati “Rabi,+ akira urye.”
32 Ariko arababwira ati “mfite ibyokurya mutazi.”
33 Nuko abigishwa barabwirana bati “mbese haba hari uwamuzaniye ibyokurya?”
34 Yesu arababwira ati “ibyokurya byanjye+ ni ugukora ibyo uwantumye ashaka+ no kurangiza umurimo we.+
35 Mbese ntimuvuga ko hasigaye amezi ane isarura rikagera? Dore ndababwira nti ‘mwubure amaso murebe, imirima ireze kugira ngo isarurwe.+
36 Umusaruzi amaze guhabwa ibihembo bye no kwegeranya imbuto zikwiriye ubuzima bw’iteka,+ kugira ngo umubibyi+ n’umusaruzi bishimane.’+
37 Koko rero, kuri iyo ngingo aya magambo ni ay’ukuri avuga ngo ‘umwe yarabibye undi arasarura.’
38 Nabatumye gusarura ibyo mutaruhiye. Abandi barabiruhiye+ none mwebwe mugiye gusangira na bo imbuto z’ibyo baruhiye.”
39 Icyo gihe benshi mu Basamariya bo muri uwo mugi baramwizera,+ bitewe n’ijambo uwo mugore yababwiye abahamiriza ati “yambwiye ibintu byose nakoze.”+
40 Nuko Abasamariya bamusanze aho yari ari baramusaba ngo agumane na bo; ahamara iminsi ibiri.+
41 Ibyo byatumye abandi benshi bamwizera bitewe n’ibyo yavugaga,+
42 maze babwira uwo mugore bati “ubu noneho ntitucyemejwe n’ibyo watubwiye, kuko twiyumviye+ kandi tumenye tudashidikanya ko uyu muntu ari we mukiza+ w’isi.”
43 Iyo minsi ibiri ishize, arahava ajya i Galilaya.+
44 Icyakora, Yesu ubwe yahamije ko nta muhanuzi uhabwa icyubahiro mu gihugu cye.+
45 Nuko ageze i Galilaya, Abanyagalilaya baramwakira kuko bari barabonye ibintu byose yakoreye i Yerusalemu mu minsi mikuru,+ kubera ko na bo bari baragiye muri iyo minsi mikuru.+
46 Yongera kugaruka i Kana+ ho muri Galilaya, aho yari yarahinduriye amazi divayi.+ Icyo gihe i Kaperinawumu+ hari umugaragu w’umwami wari ufite umwana urwaye.
47 Uwo mugabo yumvise ko Yesu yari yavuye i Yudaya akajya i Galilaya, ajya kumureba maze amusaba ko yaza akamukiriza umwana kuko yendaga gupfa.
48 Ariko Yesu aramubwira ati “mwebwe iyo mutabonye ibimenyetso+ n’ibitangaza+ ntimushobora kwizera.”
49 Umugaragu w’umwami aramubwira ati “Nyagasani, ngwino umwana wanjye atarapfa.”
50 Yesu aramubwira ati “igendere+ umwana wawe ni muzima.”+ Nuko uwo mugabo yizera ijambo Yesu amubwiye, aragenda.
51 Ariko akiri mu nzira, abagaragu be baza kumusanganira bamubwira ko umwana we ari muzima.+
52 Na we ababaza igihe yakiriye. Baramubwira bati “ejo ku isaha ya karindwi ni bwo umuriro+ wamuvuyemo.”
53 Nuko se w’uwo mwana amenya ko iyo saha+ ari yo Yesu yamubwiriyeho ati “umwana wawe ni muzima.” Nuko we n’abo mu rugo rwe bose barizera.+
54 Icyo cyari ikimenyetso cya kabiri+ Yesu yakoze igihe yavaga i Yudaya akajya i Galilaya.