Yesaya 58:1-14
58 “Tera hejuru, uhamagare n’imbaraga zawe zose, ntutuze.+ Rangurura ijwi nk’iry’ihembe, ubwire abagize ubwoko bwanjye ibyo kwigomeka kwabo,+ ubwire ab’inzu ya Yakobo ibyaha byabo.
2 Nyamara bakomezaga kunshaka uko bwije n’uko bukeye, bakishimira kumenya inzira zanjye,+ bameze nk’ishyanga rikomeza ibyo gukiranuka, ritigeze ritandukira ubutabera bw’Imana yaryo,+ kuko bakomezaga kunsaba imanza zikiranuka, bakegera Imana yabo bishimiraga.+
3 “Barabaza bati ‘kuki twiyirizaga ubusa ntubibone,+ twababaza ubugingo bwacu+ ntubyiteho?’+
“Ni koko, mwishimiraga umunsi mwiyirizagaho ubusa, ariko mukanakomeza gukoresha abakozi banyu bose imirimo.+
4 Ni koko, mwiyirizaga ubusa kugira ngo mubone umwanya wo gutongana no kurwana+ no gukubitana ibipfunsi by’ubugome.+ Mbese ntimwakomezaga kwiyiriza ubusa mwibwira ko ari umunsi wo kumvikanisha ijwi ryanyu mu ijuru?
5 Mbese mugira ngo kwiyiriza ubusa nemera ni ukumeze gutyo? Mugira ngo ni umunsi umuntu wakuwe mu mukungugu ababaza ubugingo bwe,+ akubika umutwe nk’umuberanya, agasasa ibigunira akaryama mu ivu?+ Ibyo ni byo mwita kwiyiriza ubusa, n’umunsi wo kwemerwa na Yehova?+
6 “Mbese kwiyiriza ubusa nemera si ukubohora ingoyi z’ubugome,+ mukadohora imigozi y’umugogo+ kandi abashenjaguwe mukabasezerera mubahaye umudendezo,+ n’umugogo+ wose mukawucamo kabiri?
7 Mbese si ukugabana umugati wawe n’ushonje,+ ukazana imbabare itagira aho iba ukayishyira mu nzu yawe,+ wabona umuntu wambaye ubusa ukamuha icyo kwambara,+ kandi ntiwirengagize bene wanyu?+
8 “Ubigenje utyo, umucyo wawe waba nk’umuseke utambitse,+ nawe ugahita woroherwa.+ Gukiranuka kwawe kwakujya imbere,+ n’ikuzo rya Yehova rikakugenda inyuma+ rikurinze.
9 Icyo gihe wahamagara Yehova akakwitaba; watabaza+ akakubwira ati ‘ndi hano!’
“Nukura umugogo iwawe,+ ukareka gutunga abandi urutoki+ no kuvuga nabi,+
10 ukihotorera ushonje, ugahaza ubugingo bubabaye,+ umucyo wawe uzamurikira mu mwijima kandi umwijima wawe uzamera nko ku manywa y’ihangu.+
11 Yehova ntazabura kukuyobora+ iteka+ no guhaza ubugingo bwawe, ndetse n’igihe uzaba uri mu gihugu cyakakaye.+ Kandi azakomeza amagufwa yawe,+ umere nk’ubusitani bunese,+ ube nk’isoko y’amazi atajya akama.
12 Uzashishikaza abantu bubake ahari hamaze igihe kirekire harabaye amatongo;+ kandi uzazamura imfatiro zahozeho kuva kera uko ibihe byagiye bikurikirana.+ Uzitwa usiba ibyuho+ n’usana imihanda yo guturaho.
13 “Nurinda ikirenge cyawe ku bw’isabato, ntukore ibikunezeza ku munsi wanjye wera,+ ahubwo ukita isabato umunezero wawe, umunsi wera wa Yehova ukwiriye guhabwa icyubahiro, ukawuha icyubahiro+ aho gukora ibihuje n’inzira zawe no kwishakira ibikunezeza no kuvuga amagambo,
14 ni bwo uzishimira Yehova,+ kandi nanjye nzakunyuza ahasumba ahandi ku isi.+ Nzatuma urya ku murage wa sokuruza Yakobo,+ kuko akanwa ka Yehova ari ko kabivuze.”+