Yesaya 55:1-13
55 Yemwe abafite inyota+ mwese, nimuze ku mazi.+ Namwe abadafite amafaranga nimuze mugure, murye.+ Yee, nimuze mugure divayi+ n’amata+ mudatanze amafaranga, cyangwa ikindi kiguzi.+
2 Kuki mukomeza gutanga amafaranga mugura ibitari ibyokurya, kandi kuki mugoka mukorera ibidahaza?+ Muntege amatwi mwitonze murebe ngo murarya ibyiza,+ n’ubugingo bwanyu bukishimira umubyibuho!+
3 Mutege amatwi+ kandi munsange.+ Nimwumve kugira ngo ubugingo bwanyu bukomeze kubaho,+ kandi nzagirana namwe isezerano rihoraho+ rihuje n’ineza yuje urukundo ihoraho nagaragarije Dawidi.+
4 Dore naramutanze+ ngo abe umuhamya+ wo guhamiriza amahanga,+ ndamutanga ngo abe umuyobozi+ n’umugaba+ wayo.
5 Dore uzahamagara ishyanga+ utazi, kandi abo mu ishyanga ritigeze kukumenya bazakwirukira,+ ku bwa Yehova Imana yawe+ no ku bw’Uwera wa Isirayeli,+ kuko azaba yaragutatse ubwiza.+
6 Mushake Yehova bigishoboka ko abonwa;+ mumwambaze akiri bugufi.+
7 Umuntu mubi nareke inzira ye,+ n’ugira nabi areke imitekerereze ye,+ agarukire Yehova na we azamugirira imbabazi,+ agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose.+
8 “Ibyo mutekereza si byo ntekereza,+ kandi inzira zanjye si zo zanyu,”+ ni ko Yehova avuga.
9 “Nk’uko ijuru risumba isi,+ ni ko n’inzira zanjye zisumba izanyu,+ n’ibyo ntekereza bisumba ibyo mutekereza.+
10 Nk’uko imvura na shelegi bimanuka bivuye mu ijuru ntibisubireyo, ahubwo bigatosa ubutaka maze bukameza imyaka ikera,+ umubibyi akabona imbuto n’urya akabona ibyokurya,+
11 ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera.+ Ntirizagaruka ubusa,+ ahubwo rizakora ibyo nishimira,+ risohoze ibyo naritumye.+
12 “Muzasohokana ibyishimo+ kandi muzagaruka mu mahoro.+ Imisozi n’udusozi bizanezererwa imbere yanyu birangurure ijwi ry’ibyishimo,+ n’ibiti byo mu gasozi bizakoma mu mashyi.+
13 Mu cyimbo cy’igihuru cy’amahwa hazamera igiti cy’umuberoshi,+ no mu cyimbo cy’igisura hamere igiti cy’umuhadasi.+ Bizatuma izina rya Yehova ryamamara,+ bibe n’ikimenyetso kitazakurwaho kugeza ibihe bitarondoreka.”+