Yesaya 41:1-29

41  “Mwa birwa+ mwe, mucecekere imbere yanjye, n’abantu bo mu mahanga+ bisubizemo imbaraga maze bigire hafi.+ Nibigire hino maze bavuge. Nimuze duteranire hamwe mu rubanza.+  “Ni nde wahagurukije umuntu uturutse iburasirazuba?+ Ni nde wamuhamagaje gukiranuka kugira ngo aze ku birenge bye, ngo amugabize amahanga imbere ye ndetse amuhe gutegeka abami?+ Ni nde wakomeje kubagabiza inkota ye ikabatumura nk’umukungugu, bigatuma bashushubikanywa n’umuheto we nk’uko ibyatsi bishushubikanywa n’umuyaga?+  Ni nde wakomeje kubakurikira, agakomeza kugenda mu mahoro ari ku maguru, aciye mu nzira atigeze kunyuramo?  Ni nde wabikoze+ kandi akabisohoza, agatuma abantu bo mu bihe bitandukanye babaho uhereye mu ntangiriro?+ “Jyewe Yehova, ni jye wa Mbere,+ kandi no ku ba nyuma ndacyari wa wundi.”+  Ibirwa+ byarabibonye biratinya, impera z’isi zihinda umushyitsi.+ Baregeranye, bakomeza kuza.  Buri wese afasha mugenzi we, akabwira umuvandimwe we ati “komera.”+  Umunyabukorikori atera inkunga umucuzi w’ibyuma,+ ukoresha inyundo ihwika agatera inkunga ucurira ku ibuye ry’umucuzi, akamubwira ati “giteranyije neza.” Hanyuma undi akagishimangiza imisumari kugira ngo kitazanyeganyezwa.+  “Ariko wowe Isirayeli, uri umugaragu wanjye,+ wowe Yakobo uwo natoranyije,+ urubyaro rwa Aburahamu+ incuti yanjye.+  Nagufashe ukuboko nkuvana ku mpera z’isi,+ ndaguhamagara nkuvana mu turere twa kure tw’isi,+ ndakubwira nti ‘uri umugaragu wanjye;+ naragutoranyije+ kandi sinagutaye.+ 10  Ntutinye kuko ndi kumwe nawe.+ Ntukebaguze kuko ndi Imana yawe.+ Nzagukomeza,+ kandi nzagufasha by’ukuri.+ Nzakuramiza ukuboko kwanjye kw’iburyo+ gukiranuka.’+ 11  “Dore abakurakarira bose bazakorwa n’isoni n’ikimwaro.+ Abagutonganya bazahinduka ubusa barimbuke.+ 12  Abo bantu bakurwanya, uzabashaka ariko ntuzababona. Abo bantu bagushozaho intambara,+ bazaba nk’abatarigeze kubaho, bahinduke ubusa.+ 13  Kuko jyewe Yehova Imana yawe ngufashe ukuboko kw’iburyo,+ ni jye ukubwira nti ‘witinya.+ Jye ubwanjye nzagutabara.’+ 14  “Yakobo wa munyorogoto we,+ witinya, yewe Isirayeli+ we! Jye ubwanjye nzagutabara,” ni ko Yehova Umucunguzi wawe,+ Uwera wa Isirayeli avuga. 15  “Nakugize icyo bahurisha,+ igikoresho gishya bahurisha cy’amenyo afite ubugi impande zombi. Uzanyukanyuka imisozi uyimenagure, n’udusozi uduhindure nk’umurama.+ 16  Uzabagosora+ maze batwarwe n’umuyaga,+ umuyaga w’ishuheri ubatatanyirize mu byerekezo bitandukanye.+ Ariko wowe uzishimira Yehova,+ wiratane Uwera wa Isirayeli.”+ 17  “Imbabare n’abakene bashakisha amazi,+ ariko nta yo. Ururimi rwabo rwumishijwe+ n’inyota.+ Jyewe Yehova, nzabasubiza.+ Jyewe Imana ya Isirayeli sinzabatererana.+ 18  Nzabavuburira imigezi ku dusozi twambaye ubusa, kandi mbavuburire amasoko y’amazi+ mu bibaya. Ubutayu nzabuhindura ibidendezi by’amazi bikikijwe n’urubingo, kandi igihugu kitagira amazi nzagihindura amasoko y’amazi.+ 19  Mu butayu nzahatera igiti cy’isederi n’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya n’umuhadasi n’igiti kivamo amavuta.+ Mu kibaya cy’ubutayu nzahatera igiti cy’umuberoshi n’umutidari n’umuzonobari, bikurane+ 20  kugira ngo abantu bose babibone kandi babimenye babyitondere bagire n’ubushishozi, bamenye ko ukuboko kwa Yehova ari ko kwabikoze, kandi ko Uwera wa Isirayeli ari we wabiremye.”+ 21  “Ngaho nimuzane ikirego cyanyu,”+ ni ko Yehova avuga. “Ngaho nimwisobanure,”+ ni ko Umwami wa Yakobo+ avuga. 22  “Nimugire icyo mukora maze mutubwire ibigiye kubaho. Mutubwire ibya mbere ibyo ari byo, kugira ngo tubyerekezeho imitima yacu maze tumenye iherezo ryabyo. Cyangwa nimuvuge ibigiye kubaho+ twumve. 23  Ngaho nimuvuge ibizaba nyuma yaho kugira ngo tumenye ko muri imana+ koko. Yee, mwari mukwiriye gukora ibyiza cyangwa ibibi kugira ngo aho turebye hose twese tubibone.+ 24  Dore mumeze nk’abatarigeze kubaho, kandi ibikorwa byanyu ni ubusa.+ Ubahitamo wese ni uwo kwangwa urunuka.+ 25  “Nahagurukije umuntu uturutse mu majyaruguru, kandi azaza.+ Azaturuka iburasirazuba+ yambaza izina ryanjye. Azaza akandagira abatware nk’ukandagira ibumba,+ abakate nk’umubumbyi ukata ibumba ritose. 26  “Ni nde wigeze kugira icyo avuga ahereye mu ntangiriro, kugira ngo tukimenye, cyangwa akavuga ibyo mu bihe bya kera, kugira ngo tuvuge tuti ‘aravuga ukuri’?+ Mu by’ukuri, nta n’umwe uvuga. Mu by’ukuri, nta n’umwe uvuga ngo umuntu yumve. Mu by’ukuri, nta muntu n’umwe wumva amagambo yanyu.”+ 27  Hari umwe, ari we wa mbere, ubwira Siyoni ati “dore ngaba!”+ Akabwira Yerusalemu ati “nzaguha ukuzanira inkuru nziza.”+ 28  Nakomeje kureba, sinabona n’umwe, kandi muri abo bose nta n’umwe watangaga inama.+ Nakomeje kubabaza kugira ngo basubize. 29  Dore bose bameze nk’abatarigeze kubaho. Ibikorwa byabo ni ubusa. Ibishushanyo byabo biyagijwe ni umuyaga, ni ubusa.+

Ibisobanuro ahagana hasi