Yesaya 35:1-10
35 Ubutayu n’akarere katagira amazi bizanezerwa,+ kandi ikibaya cy’ubutayu kizishima kirabye uburabyo nka habaseleti.+
2 Kizarabya uburabyo,+ cyishime kinezerwe kandi kirangurure ijwi ry’ibyishimo.+ Kizahabwa ikuzo rya Libani+ n’ubwiza buhebuje bwa Karumeli+ na Sharoni.+ Hari abazabona ikuzo rya Yehova,+ babone ubwiza buhebuje bw’Imana yacu.+
3 Mukomeze amaboko atentebutse kandi mukomeze amavi asukuma.+
4 Mubwire abahangayitse mu mitima+ muti “nimukomere+ mwe gutinya.+ Dore Imana yanyu izaza ije guhora,+ Imana izaza izanye inyiturano.+ Yo ubwayo izaza ibakize.”+
5 Icyo gihe amaso y’impumyi azahumuka,+ n’amatwi y’ibipfamatwi azibuke.+
6 Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impala,+ n’ururimi rw’ikiragi rurangurure ijwi ry’ibyishimo.+ Amazi azadudubiriza mu butayu n’imigezi itembe mu kibaya cy’ubutayu.
7 Ubutaka bwakakajwe n’ubushyuhe buzahinduka ibidendezi by’amazi bikikijwe n’urubingo, n’ubutaka bwumye buhinduke amasoko y’amazi.+ Mu ikutiro ry’ingunzu,+ aho ziruhukira, hazamera ubwatsi bubisi n’urubingo n’urufunzo.+
8 Hazaba inzira y’igihogere,+ kandi iyo nzira izitwa Inzira yo Kwera.+ Nta muntu wanduye uzayinyuramo.+ Izanyurwamo n’ukwiriye kuyinyuramo, kandi nta bapfapfa bazayijarajaramo.
9 Nta ntare izahaba kandi nta nyamaswa y’inkazi izayigeramo.+ Nta n’imwe izahaboneka;+ ahubwo abacunguwe ni bo bazayinyuramo.+
10 Abacunguwe na Yehova bazagaruka,+ baze i Siyoni barangurura ijwi ry’ibyishimo,+ kandi bazishima kugeza ibihe bitarondoreka.+ Bazagira ibyishimo n’umunezero, kandi agahinda no gusuhuza umutima bizahunga.+