Yesaya 31:1-9

31  Bazabona ishyano abamanuka bajya muri Egiputa gushakirayo ubufasha,+ bakishingikiriza ku mafarashi+ kandi bakiringira amagare y’intambara+ kuko ari menshi, bakiringira n’amafarashi akurura ayo magare kuko afite imbaraga, ariko ntibarebe Uwera wa Isirayeli kandi ntibashake Yehova.+  Erega na we afite ubwenge!+ Azateza ibyago+ kandi ntiyashubije inyuma amagambo ye;+ azahagurukira inzu y’ababi,+ ahagurukire n’ubufasha izo nkozi z’ibibi zishingikirizaho.+  Erega Abanyegiputa ni abantu bakuwe mu mukungugu,+ si Imana; amafarashi yabo afite umubiri w’inyama,+ si umwuka. Yehova ubwe azabangura ukuboko kwe maze ufasha asitare, n’ufashwa agwe,+ kandi bose bazarimbukira rimwe.  Yehova yarambwiye ati “nk’uko intare, yee, intare y’umugara ikiri nto,+ yivugira ku muhigo wayo, igihe abashumba bose bayitereye icyarimwe bayivugiriza induru nyamara ntiterwe ubwoba n’amajwi yabo, n’urusaku rwabo ntirutume ibunda, ni ko Yehova nyir’ingabo na we azamanuka akarwanirira umusozi wa Siyoni n’agasozi kayo.+  Nk’uko ibisiga bitanda amababa, ni ko Yehova nyir’ingabo na we azarwanirira Yerusalemu.+ Azayirwanirira, ndetse ayikize.+ Azayikiza kandi ayirokore.”  “Mwa Bisirayeli mwe, mugarukire+ Uwo mwigometseho+ bikabije.  Kuko icyo gihe buri wese azajugunya imana ze zitagira umumaro z’ifeza n’imana ze zitagira umumaro za zahabu,+ izo amaboko yanyu yakoze bikababera icyaha.+  Abashuri bazicishwa inkota, ariko itari iy’umuntu, kandi inkota itari iy’umuntu wakuwe mu mukungugu izabarya.+ Bazahunga bitewe n’inkota, kandi abasore babo bazakoreshwa imirimo y’agahato.  Igitare cyabo kizashiraho bitewe n’ubwoba kandi abatware babo bazakurwa umutima n’ikimenyetso,”+ ni ko Yehova avuga, we ufite umucyo muri Siyoni n’itanura+ rye rikaba muri Yerusalemu.

Ibisobanuro ahagana hasi