Yesaya 25:1-12
25 Yehova, uri Imana yanjye.+ Nzagushyira hejuru+ kandi nzasingiza izina ryawe+ kuko wakoze ibintu bitangaje.+ Uhereye mu bihe bya kera wagiye usohoza imigambi+ yawe mu budahemuka,+ uri uwiringirwa.+
2 Wahinduye umugi ikirundo cy’amabuye, umugi ugoswe n’inkuta wawuhinduye itongo, igihome cy’abanyamahanga ntikikiriho, kandi ntikizongera kubakwa kugeza ibihe bitarondoreka.+
3 Ni yo mpamvu abagize ubwoko bukomeye bazagusingiza; abo mu mugi w’amahanga atwaza igitugu bazagutinya.+
4 Ubera uworoheje igihome, ubera umukene igihome mu makuba ye,+ umubera ubwugamo mu mvura y’amahindu n’igicucu+ yugamamo icyokere, iyo abanyagitugu bazanye inkubiri imeze nk’imvura y’amahindu yiroha ku rukuta.
5 Ucubya urusaku rw’abanyamahanga nk’uko ucogoza icyokere mu gihugu kitagira amazi, nk’uko ucogoza ubushyuhe ukoresheje igicucu cy’igicu.+ Ucecekesha indirimbo y’abanyagitugu.+
6 Kuri uyu musozi,+ Yehova nyir’ingabo azahakoreshereza abantu bo mu mahanga yose+ ibirori birimo ibyokurya by’akataraboneka,+ na divayi nziza cyane, ibyokurya by’akataraboneka byuzuyemo umusokoro,+ ibirori birimo divayi+ nziza cyane iyunguruye.+
7 Kandi kuri uyu musozi, azamira bunguri igitwikirizo gitwikiriye abantu bo mu mahanga yose,+ n’umwenda uboshye utwikiriye amahanga yose.
8 Urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose,+ kandi Umwami w’Ikirenga Yehova azahanagura amarira ku maso yose.+ N’igitutsi batuka ubwoko bwe azagikuraho mu isi yose,+ kuko Yehova ubwe ari we ubivuze.
9 Icyo gihe umuntu azavuga ati “dore iyi ni yo Mana yacu.+ Twarayiringiye+ kandi izadukiza.+ Uyu ni Yehova,+ twaramwiringiye. Nimucyo twishime, tunezererwe agakiza ke.”+
10 Ukuboko kwa Yehova kuzaba kuri uyu musozi,+ kandi Mowabu izanyukanyukirwa+ aho iri nk’uko ikirundo cy’ibyatsi kinyukanyukirwa aho bashyira ifumbire.+
11 Azarambura amaboko ye akubite Mowabu nk’uko umuntu woga akubita amaboko kugira ngo yoge, kandi azayikubitisha amaboko ye abigiranye ubuhanga, acishe bugufi ubwibone bwayo.+
12 Umugi ugoswe n’inkuta, azawuriturana n’inkuta zawe ndende zirinda umutekano wawe, awucishe bugufi, awugeze hasi ku butaka, mu mukungugu.+