Yesaya 23:1-18

23  Urubanza rwaciriwe Tiro:+ mwa mato y’i Tarushishi+ mwe, nimuboroge! Kuko yanyazwe ntikomeze kuba icyambu, kandi ntihakiri ahantu umuntu yakwinjira.+ Iyo nkuru bayibwiriwe mu gihugu cy’i Kitimu.+  Mwa batuye mu gihugu cyo ku nkombe mwe, nimuceceke. Abacuruzi b’i Sidoni+ bambuka inyanja, ni bo bakujujemo ubutunzi.  Imbuto za Shihori,+ umusaruro wa Nili n’urwunguko rwa Tiro, zanyuraga hejuru y’amazi menshi kandi zabaye inyungu y’amahanga.+  Korwa n’isoni yewe Sidoni+ we, kuko inyanja, wa gihome cy’inyanja we, yavuze iti “sinagiye ku gise kandi sinabyaye, sinareze abahungu ngo mbakuze kandi sinabyiruye abakobwa.”+  Nk’uko abantu bumvise inkuru y’ibyabaye kuri Egiputa+ bakababara cyane, ni na ko abantu bazababara cyane bumvise inkuru ya Tiro.+  Mwa batuye mu gihugu cyo ku nkombe mwe, nimuboroge; mwambuke mujye i Tarushishi.  Ese uyu ni wa mugi wanyu wajyaga unezerwa kuva mu bihe bya kera, uhereye mu ntangiriro zawo? Ibirenge byabo byabajyanaga kure bagaturayo ari abimukira.  Ni nde wafatiye Tiro uwo mwanzuro,+ kandi ari yo yambikaga abantu amakamba, abacuruzi bayo bakaba bari abatware n’abacuruzi bayo ari abanyacyubahiro mu isi?+  Yehova nyir’ingabo ni we wafashe uwo mwanzuro,+ kugira ngo ateshe agaciro ishema ry’ubwiza bwose+ kandi asuzugure abanyacyubahiro bose bo mu isi.+ 10  Yewe mukobwa w’i Tarushishi+ we, ambuka igihugu cyawe nk’uruzi rwa Nili. Nta cyambu kigihari.+ 11  Yabanguriye inyanja ukuboko kwe, atuma ibihugu bivurungana.+ Yehova yatanze itegeko ryo kurimbura Foyinike no gutsembaho ibihome byaho.+ 12  Yaravuze ati “yewe mwari w’i Sidoni+ wakandamizwaga, ntuzongera kwishima.+ Haguruka wambuke ujye i Kitimu.+ Na ho nuhagera ntuzabona ituze.” 13  Dore igihugu cy’Abakaludaya!+ Ni bo bayihinduye indiri y’inyamaswa zo mu butayu,+ si Abashuri.+ Bubatse iminara yabo yo kurwaniramo,+ basenya iminara yayo,+ bayihindura itongo.+ 14  Mwa mato y’i Tarushishi mwe, nimuboroge, kuko igihome cyanyu cyahinduwe umusaka.+ 15  Icyo gihe Tiro izamara imyaka mirongo irindwi yaribagiranye,+ ingana n’iminsi y’umwami umwe. Iyo myaka mirongo irindwi nishira, ibizagera kuri Tiro ni nk’ibivugwa mu ndirimbo yaririmbiwe indaya, igira iti 16  “yewe wa ndaya+ yibagiranye we, fata inanga uzenguruke umugi. Curanga ushishikaye, ucurange indirimbo nyinshi kugira ngo urebe ko ahari wakwibukwa.” 17  Ku iherezo ry’iyo myaka mirongo irindwi Yehova azongera yite kuri Tiro, isubire ku bihembo byayo+ kandi isambane n’ubwami bwose bwo ku isi.+ 18  Inyungu zayo n’ibihembo byayo+ bizaba ibyerejwe Yehova. Ntibizabikwa cyangwa ngo bihunikwe, kuko ibihembo byayo bizaba iby’abatuye imbere ya Yehova,+ kugira ngo babirye babihage, babikuremo n’imyambaro y’akataraboneka.+

Ibisobanuro ahagana hasi