Yesaya 21:1-17
21 Urubanza rwaciriwe ubutayu bw’inyanja:*+ kimwe n’imiyaga ya serwakira+ yambukiranya mu majyepfo, ibyago bije bituruka mu butayu, mu gihugu giteye ubwoba.+
2 Neretswe ibintu biteye ubwoba:+ umugambanyi aragambana, n’umunyazi akanyaga.+ Elamu we, zamuka! Nawe Bumedi,+ genda ugote! Nahagaritse kuniha kose yateje.+
3 Ni yo mpamvu ibiyunguyungu byanjye byuzuye ububabare bwinshi.+ Nafashwe n’ububabare nk’ubw’umugore urimo abyara.+ Narashobewe cyane ku buryo ntacyumva; nahagaritse umutima ku buryo ntakibona.
4 Umutima wanjye warahabye; gutengurwa byanteye ubwoba. Igihe cy’akabwibwi nakundaga cyambereye icyo kumpindisha umushyitsi.+
5 Nibategure ameza n’imyanya yo kwicaramo, abantu barye kandi banywe!+ Nimuhaguruke mwa batware mwe,+ musige ingabo amavuta.+
6 Kuko Yehova yambwiye ati
“Genda ushyireho umurinzi kugira ngo ajye avuga ibyo abonye.”+
7 Nuko abona igare ry’intambara rikuruwe n’amafarashi abiri, abona n’igare ry’intambara rikuruwe n’indogobe, n’igare ry’intambara rikuruwe n’ingamiya. Maze abyitaho cyane, abyitegereza abyitondeye.
8 Hanyuma arangurura ijwi nk’iry’intare+ itontoma ati “Yehova, ku manywa mpora mpagaze ku munara w’umurinzi, amajoro yose nkarara mpagaze aho ndindira.+
9 None dore haje igare ry’intambara rihetse abantu, rikuruwe n’amafarashi abiri!”+
Nuko aravuga ati “yaguye! Babuloni yaguye,+ kandi ibishushanyo byose bibajwe by’imana zayo, yabimenaguriye hasi!”+
10 Bantu banjye mwahuwe, nawe mwana wanjye wo ku mbuga mpuriraho,+ ibyo numvanye Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli, narabibabwiye.
11 Urubanza rwaciriwe Duma: hari umuntu umpamagara ari i Seyiri+ ati “wa murinzi we, ijoro rigeze he? Wa murinzi we, ijoro rigeze he?”+
12 Umurinzi arasubiza ati “bugiye gucya bwongere bwire. Niba hari icyo mushaka kubaza, mukibaze. Mugaruke!”
13 Urubanza rwaciriwe ikibaya cy’ubutayu: mwa bagendera ku ngamiya b’i Dedani+ mwe, muzarara mu ishyamba mu kibaya cy’ubutayu.
14 Muzane amazi musanganire ufite inyota. Mwa baturage bo mu gihugu cy’i Tema+ mwe, musanganire uhunga mumushyire umugati.
15 Kuko bahunze bitewe n’inkota, bahunga inkota yakuwe mu rwubati n’umuheto ufoye, bahunga ubukana bw’intambara.
16 Kuko Yehova yambwiye ati “umwaka utararangira, ukurikije imyaka y’abakozi bakorera ibihembo,+ icyubahiro cyose cya Kedari+ kizaba cyashize.
17 Kandi abazasigara bo mu barashi, ari bo banyambaraga bo mu bantu b’i Kedari, bazasigara ari ngerere,+ kuko Yehova ubwe, Imana ya Isirayeli, ari we wabivuze.”+