Yeremiya 8:1-22
8 Yehova aravuga ati “nanone icyo gihe bazavana mu mva amagufwa y’abami b’u Buyuda n’ay’abatware n’ay’abatambyi n’ay’abahanuzi n’ay’abaturage b’i Yerusalemu.+
2 Bazayanyanyagiza yaname ku zuba no ku kwezi n’imbere y’ingabo zose zo mu kirere bakundaga, bakazikorera, bakazikurikira,+ bakazishaka kandi bakazikubita imbere.+ Ntazakorakoranywa cyangwa ngo ahambwe, ahubwo azaba nk’amase ku gasozi.”+
3 “Icyo gihe abasigaye bose bo muri uyu muryango mubi bazaba bari mu duce twose nzaba narabatatanyirijemo,+ bazahitamo urupfu aho guhitamo ubuzima,”+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.
4 “Uzababwire uti ‘Yehova aravuga ati “mbese bazagwa ubudahaguruka?+ Umwe aramutse agarutse, undi na we ntiyagaruka?+
5 Kuki aba bantu b’i Yerusalemu bahora ari abahemu? Bomatanye n’uburyarya+ banga guhindukira.+
6 Naritonze+ nkomeza gutega amatwi,+ numva bavuga ibidakwiriye. Nta n’umwe wihanaga ibibi bye,+ ngo avuge ati ‘ibi nakoze ni ibiki?’ Buri wese asubira mu nzira ya benshi,+ nk’ifarashi ivuduka ijya ku rugamba.
7 Igishondabagabo kiguruka mu kirere kimenya neza igihe cyacyo cyagenwe,+ n’intungura+ n’intashya n’isoryo ziritegereza zikamenya neza igihe zigarukira. Nyamara abagize ubwoko bwanjye bo ntibamenye urubanza rwa Yehova.”’+
8 “‘Bishoboka bite ko mwavuga muti “turi abanyabwenge, kandi dufite amategeko ya Yehova”?+ Ni ukuri ikaramu ibeshya+ y’abanditsi yandika ibinyoma gusa.
9 Abanyabwenge baramwaye.+ Bahiye ubwoba kandi bazafatwa. Dore banze ijambo rya Yehova; none se ubwenge bwabo ni ubwenge nyabaki?+
10 Ni yo mpamvu abagore babo nzabaha abandi bagabo, n’imirima yabo nkayiha abazayigarurira,+ kuko buri wese yishakira indamu mbi,+ uhereye ku woroheje kugeza ku ukomeye; kandi bose barariganya, uhereye ku muhanuzi ukageza ku mutambyi.+
11 Bagerageza komora uruguma rw’umukobwa w’ubwoko bwanjye baruca hejuru,+ bavuga bati “ni amahoro! Ni amahoro,” kandi nta mahoro ariho.+
12 Mbese bigeze bagira isoni bitewe n’ibintu byangwa urunuka bakoze?+ Icya mbere, ntibashoboraga kugira isoni; ikindi kandi, ntibigeze bamenya icyo kugira ipfunwe ari cyo.+
“‘Ni cyo kizatuma bagwa mu bagwa; igihe nzabahagurukira,+ bazasitara,’ ni ko Yehova avuga.+
13 “‘Mu gihe cyo gusarura nzabarimbura,’ ni ko Yehova avuga.+ ‘Nta mizabibu izaboneka ku muzabibu,+ cyangwa imbuto z’umutini ku giti cy’umutini; amashami na yo azaraba. Ibyo mbaha bizabanyura iruhande.’”
14 “Kuki dukomeza kwicara nta cyo dukora? Nimukoranire hamwe twinjire mu migi igoswe n’inkuta+ maze ducecekereyo. Kuko Yehova Imana yacu yaducecekesheje+ kandi aduha amazi arimo uburozi ngo tuyanywe,+ kuko twacumuye kuri Yehova.
15 Twari twiringiye kubona amahoro ariko nta cyiza twabonye;+ twari twiringiye igihe cyo gukira ariko twabonye ibiteye ubwoba gusa!+
16 Gufuha kw’amafarashi ye kumvikaniye i Dani,+ maze igihugu cyose gitigiswa no kwivuga kw’amafarashi ye.+ Abanzi baraje barya igihugu n’ibikirimo byose, umugi n’abaturage bawo.”
17 “Ngiye kuboherezamo inzoka, inzoka z’ubumara+ zitagira umugombozi+ maze zibarye,” ni ko Yehova avuga.
18 Mfite agahinda kadashobora gukira.+ Umutima wanjye urarwaye.
19 Nimwumve ijwi ryo gutabaza ry’umukobwa w’ubwoko bwanjye riturutse mu gihugu cya kure,+ rigira riti “mbese Yehova ntari i Siyoni?+ Ese umwami waho ntariyo?”+
“Kuki bandakarishije ibishushanyo byabo bibajwe, n’imana zabo z’amahanga zitagira umumaro?”+
20 “Isarura rirarangiye n’impeshyi irashize; ariko ntitwakijijwe!”+
21 Nashenguwe+ n’uruguma+ rw’umukobwa w’ubwoko bwanjye kandi narababaye cyane. Narumiwe!+
22 Mbese nta muti womora uba i Gileyadi?+ Cyangwa nta muntu ukiza uhaba?+ None se kuki umukobwa w’ubwoko bwanjye+ atoroherwa?+