Yeremiya 51:1-64

51  Yehova aravuga ati “ngiye guhagurukiriza Babuloni+ n’abaturage b’i Lebu-Kamayi umuyaga urimbura.+  Nzohereza i Babuloni abagosozi bazayigosora bagasiga igihugu kirimo ubusa,+ kuko ku munsi w’amakuba bazayitera bayiturutse impande zose.+  “Ubanga umuheto nareke kuwubanga,+ kandi ntihagire uhaguruka yambaye ikoti rye ry’icyuma. “Ntimugirire impuhwe abasore baho,+ ahubwo murimbure ingabo zayo zose.+  Abishwe bazarambarara mu gihugu cy’Abakaludaya,+ n’abasogoswe barambarare mu mayira yaho.+  “Kuko Abisirayeli n’Abayuda+ bataretswe na Yehova nyir’ingabo Imana yabo ngo babe nk’abapfakazi.+ Igihugu cy’Abakaludaya cyuzuye ibyaha bakoreye Uwera wa Isirayeli.+  “Nimuhunge muve muri Babuloni+ buri wese akize ubugingo bwe,+ mutarimburwa muzize icyaha cyayo.+ Igihe cyo guhora kwa Yehova kirageze,+ kandi agiye kuyitura ibihwanye n’ibyo yakoze.+  Babuloni yari imeze nk’igikombe cya zahabu mu kuboko kwa Yehova,+ igasindisha abatuye isi bose.+ Amahanga yasinze divayi yayo.+ Ni cyo gituma amahanga ameze nk’ayasaze.+  Babuloni yaguye mu buryo butunguranye iramenagurika.+ Muyiborogere,+ muyishakire umuti womora wo kuvura ububabare bwayo,+ ahari wenda yakira.”  “Tuba twarakijije Babuloni, ariko yanze gukira. Nimuyireke,+ muze twigendere buri wese ajye mu gihugu cye,+ kuko urubanza rwayo rwageze mu ijuru; rwarazamutse rugera mu bicu byo mu kirere.+ 10  Yehova yadukoreye ibyo gukiranuka.+ Nimuze tuvugire muri Siyoni ibyo Yehova Imana yacu yakoze.”+ 11  “Mutyaze imyambi,+ mwikinge mu ngabo. Yehova yakanguye umutima w’abami b’Abamedi,+ kuko yatekereje guhagurukira Babuloni+ ngo ayirimbure. Ni igihe cyo guhora kwa Yehova ahorera urusengero rwe.+ 12  Nimushinge ikimenyetso ku nkuta z’i Babuloni.+ Mwongere abarinzi,+ mushyire abarinzi mu myanya yabo. Mushyireho abo guca igico,+ kuko Yehova yatekereje kugirira nabi abaturage b’i Babuloni, kandi azasohoza ibyo yabavuzeho.”+ 13  “Yewe mugore utuye ku mazi menshi+ ukagira ubutunzi bwinshi,+ iherezo ryawe riraje kandi igihe cyawe cyo kugwiza indonke+ kirarangiye.+ 14  Yehova nyir’ingabo yarahiye ubugingo bwe+ ati ‘nzakuzuzamo abantu bameze nk’inzige,+ kandi bazakuvugiriza induru bakwishima hejuru.’+ 15  Ni we waremesheje isi imbaraga ze,+ ashimangiza ubutaka+ ubwenge bwe,+ kandi ni we wabambishije ijuru+ ubuhanga bwe.+ 16  Ijwi rye rituma amazi yo mu ijuru yivumbagatanya, kandi atuma ibihu bizamuka biturutse ku mpera y’isi.+ Ni we ufungura amazi y’imvura akanayafunga,+ akazana umuyaga awukuye mu bigega bye. 17  Dore umuntu wese yakoze iby’ubupfapfa bikabije bituma atagira icyo amenya.+ Umucuzi w’ibyuma wese azakorwa n’isoni bitewe n’igishushanyo kibajwe,+ kuko igishushanyo cye kiyagijwe ari ikinyoma gusa,+ kandi nta mwuka ubibamo.+ 18  Byose ni ubusa;+ ni ibyo gusekwa.+ Umunsi byahagurukiwe bizarimbuka.+ 19  “Imana yo Mugabane wa Yakobo, yo ntimeze nka byo,+ kuko ari yo Muremyi w’ibintu byose,+ ndetse ni yo yaremye inkoni y’umurage we.+ Yehova nyir’ingabo ni ryo zina ryayo.”+ 20  “Uri ubuhiri bwanjye, uri intwaro y’intambara,+ kandi ni wowe nzajanjaguza amahanga, ni wowe nzarimbuza ubwami. 21  Ni wowe nzajanjaguza ifarashi n’uyigenderaho, kandi ni wowe nzajanjaguza igare ry’intambara n’urigenderaho.+ 22  Ni wowe nzajanjaguza umugabo n’umugore, umusaza n’umwana muto, kandi ni wowe nzajanjaguza umusore n’inkumi. 23  Ni wowe nzajanjaguza umushumba n’amatungo aragiye, ni wowe nzajanjaguza umuhinzi n’amatungo ahingisha, kandi ni wowe nzajanjaguza ba guverineri n’abatware. 24  Nzitura Babuloni n’abaturage b’u Bukaludaya bose ibibi byose bakoreye muri Siyoni imbere yanyu,”+ ni ko Yehova avuga. 25  “Ngiye kuguhagurukira+ wa musozi urimbura we,”+ ni ko Yehova avuga, “wowe urimbura isi yose;+ nzakubangurira ukuboko kwanjye, nguhanure ku rutare umanuke wibarangura, nguhindure umuyonga.”+ 26  “Abantu ntibazagukuraho ibuye ryo kubaka imfuruka cyangwa urufatiro,+ kuko uzahinduka umwirare kugeza ibihe bitarondoreka,”+ ni ko Yehova avuga. 27  “Mushinge ikimenyetso mu gihugu,+ muvuze ihembe mu mahanga. Mutoranye+ amahanga yo kuyitera. Muyihamagarize ubwami bwo muri Ararati+ no muri Mini na Ashikenazi.+ Mutumeho umusirikare akoranye ingabo zo kuyitera, kandi amafarashi+ ayitere ameze nk’inzige zikiri nto. 28  Mutoranye amahanga yo kuyitera, abami b’u Bumedi,+ ba guverineri babwo n’abatware babwo bose, n’ibihugu byose buri wese ategeka. 29  Isi nihinde umushyitsi kandi ibabare cyane,+ kuko Yehova yatekereje kugirira Babuloni nabi, kugira ngo ahindure igihugu cya Babuloni icyo gutangarirwa, kidatuwe.+ 30  “Abagabo b’abanyambaraga b’i Babuloni baretse kurwana bakomeza kwiyicarira mu bihome. Imbaraga zabo zaracogoye,+ bamera nk’abagore.+ Amazu yaho yaratwitswe, n’ibihindizo byaho biravunagurwa.+ 31  “Intumwa y’impayamaguru iriruka igahura n’indi, umuvuzi w’amacumu agahura n’undi,+ baje kubwira umwami w’i Babuloni ko umurwa we wafashwe impande zose,+ 32  ibyambu byose bikaba byafashwe,+ amato y’urufunzo agatwikwa, n’ingabo zigacikamo igikuba.”+ 33  Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati “umukobwa w’i Babuloni ameze nk’imbuga bahuriraho.+ Igihe cyo kumuhonyora kirageze, icyakora harabura igihe gito ngo asarurwe.”+ 34  “Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yarandiye+ anteza urujijo, ansiga meze nk’igikoresho kirimo ubusa. Yamize bunguri nk’ikiyoka kinini,+ yuzuza inda ye ibintu byanjye byiza. Yaransotsobye. 35  Umukobwa utuye i Siyoni azavuga ati ‘urugomo nagiriwe n’urwagiriwe umubiri wanjye rube kuri Babuloni.’+ Yerusalemu izavuga iti ‘amaraso yanjye abe ku batuye i Bukaludaya.’”+ 36  Ni cyo gituma Yehova avuga ati “ngiye kukuburanira,+ kandi nzaguhorera.+ Nzakamya inyanja yayo nkamye n’amariba yayo.+ 37  Babuloni izahinduka ibirundo by’amabuye+ n’ubuturo bw’ingunzu,+ ibe iyo gutangarirwa, n’abayibonye bose bayikubitire ikivugirizo, kandi nta muntu uzasigara ayituyemo.+ 38  Bose bazatontomera rimwe nk’intare z’umugara zikiri nto, barohe nk’ibyana by’intare.” 39  “Nibamara gushyuha nzabaremera ibirori mbasindishe kugira ngo bishime;+ bazasinzira ibitotsi bidashira kandi ntibazakanguka,”+ ni ko Yehova avuga. 40  “Nzabamanura bameze nk’amasekurume y’intama ajya mu ibagiro, bameze nk’imfizi z’intama n’amasekurume y’ihene.”+ 41  “Mbega ukuntu Sheshaki yafashwe!+ Mbega ngo harafatwa kandi ari ho hari Ikuzo ry’isi yose!+ Mbega ngo Babuloni irahinduka iyo gutangarirwa mu mahanga!+ 42  Inyanja yarazamutse irengera Babuloni; yarenzweho n’imiraba yayo myinshi.+ 43  Imigi yayo yabaye iyo gutangarirwa, ihinduka igihugu kitagira amazi n’ikibaya cy’ubutayu.+ Nta muntu uzongera kuyituramo kandi nta mwana w’umuntu uzayinyuramo.+ 44  Nzahagurukira Beli+ y’i Babuloni nyirutse ibyo yamize.+ Amahanga ntazongera kuyishikira.+ Inkuta za Babuloni na zo zizagwa.+ 45  “Bwoko bwanjye nimuyisohokemo,+ buri wese akize ubugingo bwe+ uburakari bugurumana bwa Yehova.+ 46  Naho ubundi muzakuka umutima+ mushye ubwoba bitewe n’inkuru izumvikana mu gihugu. Mu mwaka umwe iyo nkuru izahagera, hanyuma mu wundi mwaka haze indi nkuru n’urugomo mu isi, umutware arwane n’undi. 47  Ni yo mpamvu iminsi igiye kuza ubwo nzahagurukira ibishushanyo bibajwe by’i Babuloni;+ igihugu cyose kizakorwa n’isoni kandi abayo bishwe bazayigwamo.+ 48  “Ijuru n’isi n’ibibirimo byose bizarangurura ijwi ry’ibyishimo byishima Babuloni hejuru,+ kuko abanyazi bayo bazaturuka mu majyaruguru,”+ ni ko Yehova avuga. 49  “Babuloni ntiyatumye abishwe ba Isirayeli bagwa gusa,+ ahubwo nanone abishwe bo mu isi yose baguye i Babuloni.+ 50  “Yemwe abacitse ku icumu mwe, mukomeze mugende ntimuhagarare.+ Nimugera kure mwibuke Yehova+ kandi muzirikane Yerusalemu mu mitima yanyu.”+ 51  “Twakojejwe isoni+ kuko twumvise igitutsi.+ Ikimwaro gitwikiriye mu maso hacu,+ kuko abanyamahanga bateye ahera ho mu nzu ya Yehova.”+ 52  “Ni yo mpamvu iminsi igiye kuza,” ni ko Yehova avuga, “ubwo nzahagurukira ibishushanyo bibajwe byaho,+ kandi abasogoswe bazanihira mu gihugu cyose.”+ 53  “Niyo Babuloni yazamuka ikajya mu ijuru,+ kandi niyo yatuma igihome kirekire cy’imbaraga zayo kidashyikirwa,+ nzohereza abanyazi bayitere,”+ ni ko Yehova avuga. 54  “Nimwumve! Mwumve induru iturutse i Babuloni+ no kurimbuka gukomeye mu gihugu cy’Abakaludaya,+ 55  kuko Yehova agiye kunyaga Babuloni kandi azarimbura ijwi ryaho rikomeye;+ imiraba yabo izivumbagatanya nk’amazi menshi.+ Bazumvikanisha urusaku rw’ijwi ryabo. 56  Umunyazi azatera Babuloni,+ abagabo baho b’abanyambaraga bafatwe mpiri.+ Imiheto yabo izavunagurwa,+ kuko Yehova ari Imana yitura.+ Azabitura nta kabuza.+ 57  Nzasindisha ibikomangoma byaho n’abanyabwenge baho na ba guverineri baho n’abatware baho n’abagabo baho b’abanyambaraga.+ Bazasinzira ibitotsi bidashira, kandi ntibazakanguka,”+ ni ko Umwami+ witwa Yehova nyir’ingabo avuga.+ 58  Yehova nyir’ingabo aravuga ati “nubwo urukuta rw’i Babuloni ari rugari ruzasenyuka nta kabuza,+ kandi amarembo yaho nubwo ari maremare, azatwikwa.+ Abantu bazaruhira ubusa,+ kandi abantu bo mu mahanga bazaruhira umuriro;+ bazagwa agacuho.” 59  Ijambo umuhanuzi Yeremiya yategetse Seraya mwene Neriya+ mwene Mahaseya,+ igihe yajyanaga na Sedekiya umwami w’u Buyuda i Babuloni mu mwaka wa kane w’ingoma ye; Seraya ni we wacungaga iby’umwami. 60  Nuko Yeremiya yandika mu gitabo kimwe+ ibyago byose byagombaga kugera kuri Babuloni, ndetse yandikamo amagambo yose yavuzwe kuri Babuloni. 61  Byongeye kandi, Yeremiya yabwiye Seraya ati “nugera i Babuloni, ukihakubita amaso uzasome aya magambo yose mu ijwi riranguruye,+ 62  uvuge uti ‘Yehova, wowe ubwawe waciriyeho iteka aha hantu kugira ngo harimburwe he kugira uhatura,+ yaba umuntu cyangwa itungo, ahubwo hahinduke umwirare kugeza ibihe bitarondoreka.’ 63  Kandi nurangiza gusoma icyo gitabo uzagihambireho ibuye maze ukijugunye mu ruzi rwa Ufurate,+ 64  uvuge uti ‘uku ni ko Babuloni izarohama ntiyongere kuburuka, bitewe n’amakuba ngiye kuyiteza;+ bazagwa agacuho.’”+ Aha ni ho amagambo ya Yeremiya arangiriye.

Ibisobanuro ahagana hasi