Yeremiya 33:1-26
33 Ijambo rya Yehova ryaje kuri Yeremiya ku ncuro ya kabiri igihe yari agifungiwe mu Rugo rw’Abarinzi,+ rigira riti
2 “Yehova Umuremyi+ w’isi, Yehova wayihanze+ akayishimangira akayikomeza,+ izina rye rikaba ari Yehova,+ aravuga ati
3 ‘mpamagara nzakwitaba+ kandi nzakubwira ibintu bikomeye bigoye gusobanukirwa, ibyo utigeze kumenya.’”+
4 “Yehova Imana ya Isirayeli yavuze ibyerekeye amazu yo muri uyu mugi n’amazu y’abami b’u Buyuda yashenywe bitewe n’ibirundo byo kuririraho n’inkota+ y’umwanzi,
5 kandi yavuze ibyerekeye abantu bazaza kurwanya Abakaludaya, n’ukuntu uyu mugi uzuzuzwa intumbi z’abishwe bitewe n’uburakari bwe bukaze.+ Yataye uyu mugi+ bitewe n’ubugome bwabo bwinshi.
6 Yaravuze ati ‘dore ngiye gutuma woroherwa kandi ugire amagara mazima.+ Nzabakiza kandi mbahe amahoro asesuye n’ukuri.+
7 Nzagarura abajyanywe mu bunyage b’i Buyuda n’abajyanywe mu bunyage bo muri Isirayeli+ mbubake nk’uko byahoze mbere.+
8 Nzabezaho amakosa yose bankoreye,+ kandi nzabababarira ibicumuro byose bancumuyeho, n’ibyaha byose bankoreye.+
9 Uzambera izina ry’umunezero+ n’ishimwe n’ubwiza imbere y’amahanga yose yo mu isi azumva ineza yose nabagiriye.+ Azagira ubwoba+ ahinde umushyitsi+ bitewe n’ineza yose nywugaragariza, n’amahoro nywuha.’”+
10 “Yehova aravuga ati ‘aha hantu muzaba muvuga ko habaye umwirare, ko nta muntu cyangwa itungo biharangwa, mu migi y’u Buyuda no mu mihanda y’i Yerusalemu yahindutse umusaka+ nta muntu cyangwa itungo biharangwa, hazongera kumvikana+
11 ijwi ryo kwishima n’ijwi ryo kunezerwa+ n’ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni, ijwi ry’abavuga bati “nimusingize Yehova nyir’ingabo kuko Yehova ari mwiza;+ ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose!”’+
“‘Bazazana ibitambo by’ishimwe mu nzu ya Yehova,+ nk’uko byahoze mbere,+ kuko nzagarura abajyanywe mu bunyage bo mu gihugu,’ ni ko Yehova avuga.”
12 “Yehova nyir’ingabo aravuga ati ‘aha hantu habaye umwirare hatakirangwa umuntu cyangwa itungo,+ no mu migi yaho yose, hazongera kuba inzuri abungeri babyagizamo imikumbi.’+
13 “‘Mu migi yo mu turere tw’imisozi miremire no mu migi yo mu bibaya+ no mu migi yo mu majyepfo+ no mu gihugu cya Benyamini+ no mu nkengero za Yerusalemu+ no mu migi y’i Buyuda,+ imikumbi izongera kunyura munsi y’ukuboko k’ushinzwe kuyibara,’+ ni ko Yehova avuga.”
14 “‘Dore iminsi igiye kuza,’+ ni ko Yehova avuga, ‘ubwo nzasohoza ijambo ryiza navuze+ ku birebana n’inzu ya Isirayeli+ n’inzu ya Yuda.
15 Muri iyo minsi no muri icyo gihe nzumburira Dawidi umushibu ukiranuka,+ kandi azasohoza ubutabera no gukiranuka mu gihugu.+
16 Muri iyo minsi ab’i Buyuda bazakizwa,+ kandi i Yerusalemu hazaba umutekano.+ Iri ni ryo zina hazitwa: Yehova ni we gukiranuka kwacu.’”+
17 “Yehova aravuga ati ‘Dawidi ntazabura umuntu umukomokaho wicara ku ntebe y’ubwami y’inzu ya Isirayeli.+
18 Kandi abatambyi b’Abalewi ntibazabura umuntu uhagarara imbere yanjye kugira ngo atambe ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibitambo byoswa, kandi atange ituro ry’ibinyampeke n’ibindi bitambo buri gihe.’”+
19 Ijambo rya Yehova ryongera kuza kuri Yeremiya rigira riti
20 “uku ni ko Yehova avuga ati ‘niba mushobora gukuraho isezerano ryanjye ry’amanywa n’isezerano ryanjye ry’ijoro ku buryo amanywa n’ijoro bidasohora mu gihe cyabyo,+
21 ubwo n’isezerano nagiranye n’umugaragu wanjye Dawidi+ na ryo rishobora kwicwa, maze ntagire umuhungu utegeka yicaye ku ntebe ye y’ubwami,+ kimwe n’isezerano nagiranye n’abatambyi b’Abalewi bankorera.+
22 Nk’uko ingabo zo mu kirere zitabarika n’umusenyi wo ku nyanja utabasha kugerwa,+ ni ko nzagwiza urubyaro rw’umugaragu wanjye Dawidi n’Abalewi bankorera.’”+
23 Ijambo rya Yehova rikomeza kuza kuri Yeremiya rigira riti
24 “ese ntiwumvise ibyo aba bantu bavuga bati ‘ya miryango ibiri Yehova yatoranyije,+ no kuyita azayita’? Kandi bakomeza gusuzugura ubwoko bwanjye,+ kugira ngo budakomeza kuba ishyanga imbere yabo.
25 “Yehova aravuga ati ‘niba koko ntarashyizeho isezerano ryanjye ry’amanywa n’ijoro,+ ari yo mategeko agenga ijuru n’isi,+
26 ubwo nata n’urubyaro rwa Yakobo n’urw’umugaragu wanjye Dawidi,+ kugira ngo ntakura mu rubyaro rwe abatware bo gutegeka abo mu rubyaro rwa Aburahamu na Isaka na Yakobo. Kuko nzakoranya ababo bajyanywe mu bunyage,+ kandi nzabagirira impuhwe.’”+