Yeremiya 32:1-44

32  Ijambo ryaje kuri Yeremiya riturutse kuri Yehova mu mwaka wa cumi w’ingoma ya Sedekiya umwami w’u Buyuda,+ hakaba hari mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ya Nebukadinezari.+  Icyo gihe, ingabo z’umwami w’i Babuloni zari zigose Yerusalemu,+ kandi umuhanuzi Yeremiya yari afungiwe mu Rugo rw’Abarinzi+ rwari mu nzu y’umwami w’u Buyuda,  kuko Sedekiya umwami w’u Buyuda yari yaramufunze,+ avuga ati “Kuki uhanura+ ugira uti ‘Yehova aravuga ati “uyu mugi ngiye kuwuhana mu maboko y’umwami w’i Babuloni kandi azawigarurira;+  ndetse Sedekiya umwami w’u Buyuda ntazacika Abakaludaya, kuko azahanwa mu maboko y’umwami w’i Babuloni; kandi azavugana na we imbonankubone barebana mu maso”’;+  ‘azajyana Sedekiya i Babuloni, agumeyo kugeza igihe nzamwitaho,’+ ni ko Yehova avuga; ‘nubwo mukomeza kurwanya Abakaludaya, ntimuzatsinda’?”+  Nuko Yeremiya aravuga ati “ijambo rya Yehova ryanjeho rigira riti  ‘dore Hanameli mwene Shalumu so wanyu aje kukubwira ati “gura umurima wanjye uri muri Anatoti,+ kuko ari wowe ufite uburenganzira bwo kuwucungura ukawugura.”’”+  Hanyuma Hanameli mwene data wacu araza, nk’uko ijambo rya Yehova ryari ryabivuze, ansanga mu Rugo rw’Abarinzi,+ maze arambwira ati “ndakwinginze gura umurima wanjye uri muri Anatoti+ mu gihugu cya Benyamini,+ kuko ari wowe ufite uburenganzira bwo kuwuhabwa ho umurage, kandi ni wowe ushobora kuwucungura. None wugure.” Mpita menya ko ryari ijambo rya Yehova.+  Bityo ngura na Hanameli+ mwene data wacu uwo murima wari muri Anatoti,+ mupimira amafaranga+ angana na shekeli* ndwi, n’ibiceri icumi by’ifeza. 10  Nuko nandika urwandiko rw’amasezerano+ ndushyiraho ikimenyetso gifatanya,+ ntora n’abagabo+ maze mupimira+ amafaranga ku munzani. 11  Hanyuma mfata urwandiko rw’amasezerano y’ubuguzi, urwo nari nashyizeho ikimenyetso gifatanya nkurikije amategeko n’amabwiriza,+ n’urundi rutariho ikimenyetso gifatanya. 12  Nuko rwa rwandiko rw’amasezerano y’ubuguzi nduha Baruki+ mwene Neriya+ mwene Mahaseya, ndumuhera imbere ya Hanameli mwene data wacu n’imbere y’abagabo banditse muri urwo rwandiko,+ n’imbere y’Abayuda bose bari bicaye mu Rugo rw’Abarinzi.+ 13  Hanyuma ntegekera Baruki imbere yabo nti 14  “Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati ‘fata izi nzandiko zombi, uru rw’amasezerano y’ubuguzi ruriho ikimenyetso gifatanya, n’uru rundi rutariho ikimenyetso gifatanya,+ ugende uzishyire mu rwabya kugira ngo zizamare igihe kirekire.’ 15  Kuko Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli avuga ati ‘amazu n’imirima n’inzabibu bizongera kugurwa muri iki gihugu.’”+ 16  Nuko maze guha Baruki+ mwene Neriya+ urwandiko rw’amasezerano y’ubuguzi, nsenga+ Yehova nti 17  “Mwami w’Ikirenga Yehova!+ Ni wowe waremye ijuru n’isi ukoresheje imbaraga zawe nyinshi+ n’ukuboko kwawe kurambuye.+ Ibi byose si ibintu bitangaje kuri wowe,+ 18  wowe ugaragariza ineza yuje urukundo abantu ibihumbi,+ ukitura abana ibyaha bya ba se, ukabashyirira inyiturano mu gituza,*+ wowe Mana y’ukuri ikomeye+ kandi ifite imbaraga,+ izina ryawe+ rikaba ari Yehova nyir’ingabo,+ 19  wowe ufite imigambi ihebuje,+ kandi ugakora ibikorwa byinshi,+ wowe ufite amaso areba inzira zose z’abana b’abantu,+ kugira ngo witure buri wese ukurikije inzira ze n’imbuto z’imigenzereze ye;+ 20  wowe wakoreye ibimenyetso n’ibitangaza mu gihugu cya Egiputa kugeza n’uyu munsi, ukabikorera muri Isirayeli no mu bandi bantu+ kugira ngo wiheshe izina rikomeye nk’uko bimeze ubu.+ 21  Ni wowe wakuye abagize ubwoko bwawe bwa Isirayeli mu gihugu cya Egiputa,+ ukoresheje ibimenyetso n’ibitangaza,+ n’ukuboko gukomeye kandi kurambuye n’ububasha bwawe buteye ubwoba.+ 22  “Nyuma yaho wabahaye iki gihugu warahiye ba sekuruza ko wari kuzakibaha,+ igihugu gitemba amata n’ubuki.+ 23  Nuko baraza baracyigarurira,+ ariko ntibumviye ijwi ryawe cyangwa ngo bakurikize amategeko yawe.+ Ibyo wabategetse gukora byose ntibabikoze,+ bituma ubateza ibi byago byose.+ 24  Dore abantu bateye uyu mugi bawurundaho ibyo kuririraho+ kugira ngo bawigarurire,+ kandi uyu mugi uzahanwa mu maboko y’Abakaludaya bawurwanya,+ bitewe n’inkota+ n’inzara+ n’icyorezo;+ kandi ibyo wavuze byarasohoye nk’uko ubyirebera.+ 25  Nyamara Mwami w’Ikirenga Yehova, ni wowe ubwawe wanyibwiriye uti ‘tanga amafaranga ugure uyu murima+ utore n’abagabo,’+ kandi uyu mugi uzahanwa mu maboko y’Abakaludaya.”+ 26  Maze ijambo rya Yehova riza kuri Yeremiya rigira riti 27  “ni jye Yehova Imana y’abantu bose.+ Ese hari ikintu gitangaje kuri jye?+ 28  Ni yo mpamvu Yehova avuga ati ‘ngiye guhana uyu mugi mu maboko y’Abakaludaya no mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, kandi azawigarurira.+ 29  Abakaludaya barwanya uyu mugi bazawinjiramo bawutwike ukongoke,+ batwike n’ibisenge by’amazu boserezagaho Bayali ibitambo kandi bagasukira izindi mana ituro ry’ibyokunywa bagamije kundakaza.’+ 30  “‘Abisirayeli n’Abayuda bakoraga ibibi gusa mu maso yanjye uhereye mu buto bwabo;+ nanone Abisirayeli bandakarisha imirimo y’amaboko yabo,’+ ni ko Yehova avuga. 31  ‘Kuko kuva uyu mugi wakubakwa kugeza magingo aya, wagiye untera umujinya+ n’uburakari gusa, kugira ngo nzawukure imbere yanjye,+ 32  nywuhora ibibi byose Abisirayeli+ n’Abayuda+ bakoze kugira ngo bandakaze,+ bo n’abami babo+ n’abatware babo+ n’abatambyi babo+ n’abahanuzi babo,+ n’abantu b’i Buyuda n’abaturage b’i Yerusalemu. 33  Kandi bakomeje kuntera umugongo aho kunyereka mu maso habo+ nubwo nabigishaga, nkazinduka kare nkabigisha, nyamara nta n’umwe muri bo wigeze yumva ngo yemere guhanwa.+ 34  Bashyize ibintu byabo biteye ishozi mu nzu yitiriwe izina ryanjye kugira ngo bayihumanye.+ 35  Nanone bubakiye Bayali+ utununga turi mu gikombe cya mwene Hinomu,+ kugira ngo bajye bahatwikira abahungu babo n’abakobwa babo+ babatambira Moleki,+ icyo kikaba ari ikintu ntigeze mbategeka,+ kandi ntibyigeze biza mu mutima wanjye ko bakora ikizira+ nk’icyo, bagatuma Yuda akora icyaha.’+ 36  “Ni yo mpamvu Yehova Imana ya Isirayeli avuga iby’uyu mugi muvuga ko uzahanwa mu maboko y’umwami w’i Babuloni ukagabizwa inkota n’inzara n’icyorezo,+ ati 37  ‘dore ngiye kuzabateranyiriza hamwe mbakuye mu bihugu byose nzaba narabatatanyirijemo mfite umujinya n’uburakari, ndetse uburakari bukaze;+ kandi nzabagarura aha hantu ntume bahatura bafite umutekano.+ 38  Bazaba ubwoko bwanjye,+ nanjye mbe Imana yabo.+ 39  Nzabaha umutima umwe+ n’inzira imwe kugira ngo bahore bantinya, bityo bazagubwe neza bo n’abana babo.+ 40  Nzagirana na bo isezerano rihoraho iteka ryose,+ ko ntazabata, ahubwo ko nzabagirira neza;+ kandi nzatuma bantinya mu mitima yabo kugira ngo batazanta.+ 41  Nzanezezwa no kubagirira neza,+ kandi nzabatera muri iki gihugu+ mu budahemuka, mbigiranye umutima wanjye wose n’ubugingo bwanjye bwose.’” 42  “Yehova aravuga ati ‘nk’uko nateje ubu bwoko ibi byago byose bikomeye, ni na ko nzabagaragariza ineza yose mvuga ko nzabagaragariza.+ 43  Imirima izagurwa muri iki gihugu,+ icyo muzaba muvugaho muti “cyabaye umwirare+ nta muntu cyangwa itungo bikiharangwa. Cyahanwe mu maboko y’Abakaludaya.”’+ 44  “‘Abantu bazagura imirima amafaranga maze byandikwe mu rwandiko rw’amasezerano,+ bashyireho n’ikimenyetso gifatanya, batore n’abagabo+ mu gihugu cya Benyamini+ no mu nkengero za Yerusalemu+ no mu migi y’u Buyuda+ no mu migi yo mu karere k’imisozi miremire no mu migi yo mu kibaya+ no mu migi yo mu majyepfo,+ kuko nzagarura abaho bari barajyanywe mu bunyage,’+ ni ko Yehova avuga.”

Ibisobanuro ahagana hasi