Yeremiya 30:1-24
30 Ijambo ryaje kuri Yeremiya riturutse kuri Yehova rigira riti
2 “Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati ‘andika mu gitabo amagambo yose nkubwira.+
3 “Dore iminsi igiye kuza,” ni ko Yehova avuga, “ubwo nzakoranya abagize ubwoko bwanjye bajyanywe mu bunyage, ari bo Bisirayeli n’Abayuda,”+ ni ko Yehova avuga, “kandi nzabagarura mu gihugu cya ba sekuruza cyongere kibe icyabo.”’”+
4 Aya ni yo magambo Yehova yabwiye Abisirayeli n’Abayuda.
5 Yehova aravuga ati “twumvise ijwi ritewe no guhinda umushyitsi n’ubwoba;+ nta mahoro ariho.
6 Nimubaririze murebe niba umugabo aramukwa akabyara. Kuki nabonye umugabo w’umunyambaraga yifashe mu mugongo nk’umugore uri ku nda?+ Kuki mu maso h’abantu bose hasuherewe?+
7 Ayii! Uwo munsi urakomeye+ ku buryo nta wundi usa na wo;+ ni igihe cy’amakuba ya Yakobo,+ ariko azakirokoka.”
8 “Kuri uwo munsi,” ni ko Yehova nyir’ingabo avuga, “nzavuna umugogo wo ku ijosi ryabo, nce n’imigozi ibaboshye,+ kandi abanyamahanga ntibazongera kubagira abagaragu ngo babarye imitsi.
9 Bazakorera Yehova Imana yabo, bakorere na Dawidi umwami wabo+ nzabahagurukiriza.”+
10 “Naho wowe Yakobo umugaragu wanjye, ntutinye,” ni ko Yehova avuga, “kandi ntushye ubwoba yewe Isirayeli we.+ Kuko ngiye kugukiza ngukuye kure, nkize n’abagize urubyaro rwawe mbakure mu gihugu cy’ubunyage.+ Yakobo azagaruka agire amahoro n’ituze kandi nta wuzamuhindisha umushyitsi.”+
11 “Kuko ndi kumwe nawe kugira ngo ngukize,”+ ni ko Yehova avuga. “Ariko nzatsemba amahanga yose nabatatanyirijemo.+ Icyakora, wowe sinzagutsembaho.+ Nzagukosora mu rugero rukwiriye kuko ntazabura rwose kuguhana.”+
12 Yehova aravuga ati “nta muti wavura uruguma rwawe;+ ntiruzakira.+
13 Nta wukuvuganira ku bw’igisebe cyawe.+ Nta muti wakuvura ngo igisebe cyawe gikire.+
14 Abagukundaga cyane bose barakwibagiwe;+ ntibacyirirwa bagushaka. Nagukubise nk’ukubita umwanzi,+ nguhana nk’uhana umunyarugomo,+ bitewe n’amakosa yawe menshi;+ ibyaha byawe byabaye byinshi.+
15 Kuki utakishwa n’uruguma rwawe?+ Ububabare bwawe ntibushobora gushira kubera ko amakosa yawe ari menshi n’ibyaha byawe bikaba byarabaye byinshi.+ Ni cyo cyatumye ngukorera ibyo byose.
16 Icyakora abakurimbura bose bazarimburwa,+ kandi abanzi bawe bose bazajyanwa mu bunyage.+ Abagusahura na bo bazasahurwa, n’abakunyaga bose nzabatanga banyagwe.”+
17 “Nzatuma woroherwa, ngukize inguma zawe,”+ ni ko Yehova avuga. “Kuko bakwise umugore wasenzwe,+ bavuga bati ‘iyi ni Siyoni itagira uyishaka.’”+
18 Yehova aravuga ati “ngiye gukoranya abajyanywe mu bunyage bo mu mahema ya Yakobo,+ kandi nzagirira impuhwe ubuturo bwe. Umugi uzongera kubakwa ku birundo by’amatongo yawo,+ kandi igihome kizongera kuba ahacyo hakwiriye.+
19 Aho hazaturuka ishimwe n’ijwi ry’abaseka.+ Nzatuma baba benshi aho kuba bake,+ kandi nzagwiza umubare wabo aho kugira ngo batube.+
20 Abana be bazamera nk’uko bari bameze mu bihe bya kera, kandi iteraniro rye rizakomerera imbere yanjye rihame.+ Nzahagurukira abamukandamiza bose.+
21 Muri we hazaturuka ukomeye,+ kandi umutware we azaturuka muri we.+ Nzamuzana hafi yanjye anyegere.”+
“None se uwo ni nde watanze umutima we ho ingwate kugira ngo anyegere?,”+ ni ko Yehova abaza.
22 “Muzaba ubwoko bwanjye+ nanjye mbe Imana yanyu.”+
23 Dore haje inkubi y’umuyaga uturutse kuri Yehova, ari wo mujinya we, ndetse haje umuyaga wa serwakira wihuta cyane,+ kandi uzikaraga ku mitwe y’ababi.+
24 Uburakari bukongora bwa Yehova ntibuzahindukira butarasohoza ibyo yagambiriye, ibyo atekereza mu mutima we.+ Mu minsi ya nyuma muzabyitaho.+