Yeremiya 14:1-22
14 Iri ni ryo jambo rya Yehova ryaje kuri Yeremiya rivuga ibirebana n’amapfa:+
2 i Buyuda hacuze umuborogo,+ n’amarembo yaho yarahirimye.+ Yarihebye arambarara ku butaka,+ kandi ijwi ryo gutaka kwa Yerusalemu ryarazamutse.+
3 Abakomeye baho batumye aboroheje kuvoma.+ Bageze ku iriba basanga nta mazi ahari,+ bagarura ibivomesho byabo birimo ubusa. Bakozwe n’isoni+ baramanjirwa, maze bitwikira umutwe.+
4 Abahinzi bakozwe n’isoni bitwikira umutwe+ bitewe n’uko ubutaka bwiyashije, kuko nta mvura yaguye mu gihugu.+
5 Ndetse n’imparakazi yabyariye mu gasozi ariko isiga umwana wayo kuko itabonye ubwatsi butoshye.
6 Imparage+ zahagaze ku misozi yambaye ubusa, zireha umuyaga nk’ingunzu; amaso yazo yaracogoye kuko zabuze ubwatsi.+
7 Yehova, nubwo ibyaha byacu bidushinja, girira izina ryawe;+ ibikorwa byacu by’ubuhemu byabaye byinshi.+ Ni wowe twacumuyeho.+
8 Wowe byiringiro bya Isirayeli,+ ukaba n’Umukiza we+ mu gihe cy’amakuba,+ kuki wabaye nk’umwimukira mu gihugu, ukamera nk’umugenzi ushaka aho acumbika nijoro?+
9 Kuki umera nk’umuntu wumiwe, nk’umunyambaraga wananiwe gukiza abantu be?+ Nyamara Yehova, uri muri twe,+ kandi twitiriwe izina ryawe.+ Ntudutererane.
10 Yehova yavuze iby’ab’ubu bwoko ati “bakunze kuzerera,+ kandi ibirenge byabo ntibyahamye hamwe.+ Ni cyo cyatumye Yehova atabishimira.+ Ubu noneho agiye kwibuka amakosa yabo, yite ku byaha byabo.”+
11 Nuko Yehova arambwira ati “uramenye ntusenge usabira aba bantu ibyiza.+
12 Iyo biyiriza ubusa, sinumva kwinginga kwabo;+ kandi iyo batamba ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ituro ry’ibinyampeke, simbyishimira.+ Ngiye kubarimbuza inkota n’inzara n’icyorezo.”+
13 Nuko ndavuga nti “nyamuneka Yehova Mwami w’Ikirenga! Dore abahanuzi barababwira bati ‘ntimuzabona inkota kandi nta nzara izabageraho, ahubwo nzabahera amahoro nyakuri aha hantu.’”+
14 Yehova arambwira ati “abo bahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye.+ Sinabatumye, nta n’icyo nabategetse kandi sinigeze mvugana na bo.+ Babahanurira bababwira ibyo beretswe by’ibinyoma, bakababwira indagu z’ibinyoma n’ibitagira umumaro,+ n’iby’uburyarya bwo mu mitima yabo.+
15 Ni yo mpamvu Yehova avuga ati ‘abahanuzi bahanura mu izina ryanjye kandi ntarabatumye, bakavuga ko nta nkota cyangwa inzara bizatera muri iki gihugu, abo bahanuzi bazarimbuka barimbuwe n’inkota n’inzara.+
16 Kandi abo bahanurira bazicwa n’inkota n’inzara, imirambo yabo irambarare mu mihanda y’i Yerusalemu, kandi nta wuzabahamba, bo n’abagore babo n’abahungu babo n’abakobwa babo.+ Nzabasukaho ibyago byabo.’+
17 “Uzababwire uti ‘amaso yanjye nasuke amarira ku manywa na nijoro kandi ntacogore,+ kuko umwari w’ubwoko bwanjye yajanjaguwe bikomeye;+ yakomerekejwe uruguma rubi cyane.+
18 Iyo ngiye ku gasozi, mpasanga abishwe n’inkota!+ Iyo ngiye mu mugi, na ho mpasanga abarembejwe n’inzara!+ Ari umuhanuzi ari n’umutambyi, bose bagiye mu gihugu batigeze kumenya.’”+
19 Mbese wataye u Buyuda burundu,+ cyangwa ubugingo bwawe bwazinutswe Siyoni?+ Kuki wadukubise ku buryo tudashobora gukira?+ Twari twiringiye kubona amahoro, ariko nta cyiza twabonye; twari twiringiye igihe cyo gukira, ariko twabonye ibiteye ubwoba gusa!+
20 Yehova, turemera ubugome bwacu n’ibyaha bya ba sogokuruza,+ kuko twagucumuyeho.+
21 Ntudusuzugure ku bw’izina ryawe,+ kandi ntuhinyure intebe y’ubwami bwawe y’ikuzo.+ Ibuka, we kwica isezerano wagiranye natwe.+
22 Mbese mu bigirwamana bitagira umumaro+ by’amahanga, hari na kimwe gishobora kugusha imvura, cyangwa se ijuru ubwaryo ryabasha gutanga imvura?+ Yehova Mana yacu,+ mbese si wowe ubikora? Turakwiringira, kuko ibyo byose ari wowe ubwawe wabikoze.+