Umubwiriza 7:1-29
7 Izina ryiza riruta amavuta meza,+ kandi umunsi wo gupfa uruta umunsi wo kuvuka.+
2 Kujya mu nzu irimo umuborogo biruta kujya mu nzu irimo ibirori,+ kuko iryo ari ryo herezo ry’abantu bose, kandi umuntu ukiriho yagombye kubizirikana mu mutima we.
3 Umubabaro uruta ibitwenge,+ kuko agahinda kagaragaye mu maso gatuma umutima umererwa neza.+
4 Umutima w’abanyabwenge uba mu nzu irimo umuborogo,+ ariko umutima w’abapfapfa uba mu nzu irimo ibyishimo.+
5 Kumva umunyabwenge agucyaha+ biruta kumva indirimbo y’abapfapfa,+
6 kuko ibitwenge by’umupfapfa bimeze nk’amahwa aturagurikira munsi y’inkono;+ ibyo na byo ni ubusa.
7 Agahato gatuma umunyabwenge akora iby’ubupfapfa,+ kandi impongano+ yica umutima.+
8 Iherezo ry’ikintu riruta intangiriro yacyo,+ kandi uwihangana aruta uwishyira hejuru mu mutima.+
9 Ntukihutire kurakara mu mutima wawe,+ kuko kurakara biba mu mutima w’abapfapfa.+
10 Ntukavuge uti “kuki iminsi ya kera yari myiza kurusha iy’ubu?”+ Ubwenge si bwo+ buba buguteye kubaza utyo.
11 Ubwenge bujyanye n’umurage ni bwiza kandi bugirira akamaro abakireba izuba.+
12 Kuko ubwenge ari uburinzi+ nk’uko n’amafaranga ari uburinzi;+ ariko icyiza cy’ubumenyi ni uko iyo buri kumwe n’ubwenge burinda ubuzima bw’ababufite.+
13 Itegereze umurimo+ w’Imana y’ukuri: ni nde ushobora kugorora ibyo yagoretse?+
14 Ku munsi mwiza ujye uba umuntu mwiza,+ kandi ku munsi w’ibyago ujye ubona ko Imana y’ukuri yawugize nk’uwo wundi+ kugira ngo abantu batagira icyo bamenya ku bizaba nyuma yabo.+
15 Mu minsi yo kubaho kwanjye itagira umumaro nabonye ibintu byose.+ Habaho umukiranutsi upfira mu gukiranuka kwe,+ hakabaho n’umuntu mubi uramira mu bibi bye.+
16 Ntugakabye gukiranuka+ kandi ntukigire umunyabwenge ngo urenze urugero.+ Kuki wakwirimbuza?+
17 Ntugakabye kuba umuntu mubi+ kandi ntukabe umupfapfa.+ Kuki wapfa imburagihe?+
18 Ibyiza ni uko wafata kimwe ariko n’ikindi ntugikureho amaboko,+ kuko utinya Imana azabyitwaramo neza byose.+
19 Ubwenge butuma umunyabwenge arusha imbaraga abatware icumi b’abanyambaraga bari mu mugi.+
20 Nta muntu uri mu isi w’umukiranutsi ukora ibyiza gusa ntakore icyaha.+
21 Ntukerekeze umutima wawe ku magambo yose abantu bavuga,+ hato utazumva umugaragu wawe akuvuma.+
22 Kuko umutima wawe uzi neza ko nawe ubwawe wagiye uvuma abandi kenshi.+
23 Ibyo byose nabisuzumanye ubwenge. Naravuze nti “nzaba umunyabwenge.” Ariko ibyo byari kure yanjye.+
24 Ibyabayeho byose biri kure kandi birimbitse cyane. Ni nde ushobora kubitahura?+
25 Narahindukiye, n’umutima wanjye wongera gutekereza+ kugira ngo menye ubwenge,+ mbugenzure kandi mbushakashake, ndetse menye impamvu y’ibintu+ kandi menye ububi bw’ubupfapfa n’ubupfapfa bw’ubusazi,+
26 maze mbona ko umugore umeze nk’umutego kandi ufite umutima umeze nk’urushundura, n’amaboko ameze nk’ingoyi,+ asharira kurusha urupfu.+ Iyo umuntu amucitse aba ari mwiza imbere y’Imana y’ukuri, ariko iyo afashwe na we aba akoze icyaha.+
27 Umubwiriza yaravuze ati “dore icyo nabonye:+ nagiye ngereranya ibintu n’ibindi kugira ngo ndebe icyo bitanga;+
28 ibyo ubugingo bwanjye bwari bwarakomeje kubishaka, ariko nta cyo nabonye.+ Mu bagabo igihumbi nabonyemo umwe, ariko mu bagore igihumbi bose nta n’umwe nabonyemo.+
29 Dore ikintu kimwe nabonye: ni uko Imana y’ukuri yaremye abantu batunganye,+ ariko bo bishakiye imigambi myinshi.”+