Mariko 16:1-20
16 Isabato+ irangiye, Mariya Magadalena+ na Mariya nyina wa Yakobo na Salome bagura imibavu kugira ngo bajye kumusiga.+
2 Mu gitondo cya kare ku munsi wa mbere+ w’icyumweru, baza ku mva izuba rirashe.+
3 Barabwiranaga bati “ni nde uri buhirike ibuye akarituvanira ku munwa w’imva?”
4 Ariko barebye babona rya buye ryavuyeho, nubwo ryari rinini cyane.+
5 Binjiye mu mva babona umusore wicaye iburyo yambaye ikanzu y’umweru, maze baratangara.+
6 Arababwira ati “mwitangara. Murashaka Yesu w’i Nazareti wamanitswe.+ Yazutse,+ ntari hano. Dore n’aho bari bamushyize!+
7 Ariko nimugende mubwire abigishwa be na Petero muti ‘agiye kubabanziriza i Galilaya,+ aho ni ho muzamubonera nk’uko yabibabwiye.’”+
8 Nuko basohoka mu mva barahunga, bagenda bahinda umushyitsi kandi bafite igihunga. Ariko ntibagira uwo babwira ikintu icyo ari cyo cyose kuko bari bafite ubwoba.+
UMUSOZO MUGUFI
Zimwe mu nyandiko za vuba zandikishijwe intoki n’ubuhinduzi bumwe na bumwe, bishyira uyu musozo mugufi inyuma ya Mariko 16:8:
Ariko ibintu byose yabategetse, babibwira abari kumwe na Petero muri make. Hanyuma y’ibyo, Yesu ubwe abohereza kubwiriza ubutumwa bwera butangirika bw’agakiza k’iteka, uhereye iburasirazuba ukageza iburengerazuba.
UMUSOZO MUREMURE
Zimwe mu nyandiko za kera zandikishijwe intoki (ACD) hamwe n’ubuhinduzi bumwe na bumwe (VgSyc,p) bwongeraho umusozo muremure ukurikira, ariko ukaba utaboneka muri אBSysArm:
9 Amaze kuzuka, mu gitondo cya kare ku munsi wa mbere w’icyumweru, abonekera mbere na mbere Mariya Magadalena, uwo yari yarirukanyemo abadayimoni barindwi.
10 Aragenda abibwira ababanaga na Yesu, kuko baborogaga barira cyane.
11 Ariko bumvise ko yongeye kuba muzima kandi ko uwo mugore yamubonye, banga kubyemera.
12 Nyuma yaho abonekera babiri muri bo afite indi sura, igihe bari mu nzira bagiye mu giturage;
13 nuko baragaruka babibwira abandi basigaye. Ariko na bo ntibemera ibyo abo bababwiye.
14 Ariko nyuma yaho, abonekera ba bandi cumi n’umwe ubwo bari ku meza, maze abacyahira ko babuze ukwizera n’imitima yabo ikinangira, kuko batemeye amagambo y’abamubonye amaze kuzurwa mu bapfuye.
15 Arababwira ati “mujye mu isi yose mubwirize ubutumwa bwiza mu byaremwe byose.
16 Uzizera akabatizwa azakizwa, ariko utazizera azacirwaho iteka.
17 Nanone ibi bimenyetso ni byo bizaranga abizera: bakoresheje izina ryanjye, bazirukana abadayimoni, bazavuga indimi,
18 bazafatisha inzoka intoki, kandi nibanywa ikintu cyose cyica nta cyo kizabatwara. Bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.”
19 Hanyuma, Umwami Yesu amaze kuvugana na bo azamurwa mu ijuru, yicara iburyo bw’Imana.
20 Na bo baragenda babwiriza ahantu hose, kandi Umwami yakoranaga na bo, agashyigikira ubutumwa binyuze ku bimenyetso bijyanye na bwo.