Mariko 10:1-52

10  Nuko arahaguruka ava aho agera mu turere two ku rugabano rwa Yudaya no hakurya ya Yorodani. Abantu benshi bongera guteranira aho ari, atangira kubigisha nk’uko yari amenyereye.+  Abafarisayo baramwegera bagira ngo bamugerageze, bamubaza niba amategeko yemera ko umugabo atana n’umugore we.+  Na we arabasubiza ati “Mose yabategetse iki?”  Baramubwira bati “Mose yemeye ko amwandikira icyemezo cyo kumusenda, agatana na we.”+  Ariko Yesu arababwira ati “yabandikiye iryo tegeko bitewe n’uko imitima yanyu inangiye.+  Ariko kuva mu ntangiriro y’irema, ‘Imana yabaremye ari umugabo n’umugore.+  Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina,  maze bombi bakaba umubiri umwe.’+ Ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe.  Ku bw’ibyo rero, icyo Imana yateranyirije hamwe* ntihakagire umuntu ugitandukanya.”+ 10  Nanone bari mu nzu,+ abigishwa be bagira icyo bamubaza kuri iyo ngingo. 11  Nuko arababwira ati “umuntu wese utana n’umugore we akarongora undi aba asambanye,+ bityo akaba ahemukiye umugore we. 12  N’umugore utana n’umugabo we akarongorwa n’undi, aba asambanye.”+ 13  Nuko abantu bamuzanira abana bato ngo abakoreho, ariko abigishwa be barabacyaha.+ 14  Yesu abibonye ararakara, arababwira ati “nimureke abana bato baze aho ndi, kandi ntimugerageze kubabuza, kuko ubwami bw’Imana ari ubw’abameze nka bo.+ 15  Ndababwira ukuri ko umuntu wese utakira ubwami bw’Imana nk’umwana muto, atazabwinjiramo rwose.”+ 16  Nuko aterura abo bana abaha umugisha, abarambikaho ibiganza.+ 17  Akiva aho, umuntu aza yiruka apfukama imbere ye, aramubaza ati “Mwigisha mwiza, ngomba gukora iki kugira ngo nzabone ubuzima bw’iteka?”+ 18  Yesu aramubwira ati “unyitira iki mwiza?+ Nta mwiza n’umwe ubaho, keretse Imana yonyine.+ 19  Uzi amategeko ngo ‘ntukice,+ ntugasambane,+ ntukibe,+ ntugashinje ibinyoma,+ ntukariganye,+ wubahe so na nyoko.’”+ 20  Uwo muntu aramusubiza ati “Mwigisha, ibyo byose narabyubahirije kuva nkiri muto.” 21  Yesu aramwitegereza yumva aramukunze, maze aramubwira ati “ushigaje ikintu kimwe: genda ugurishe ibyawe byose uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru. Hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye.”+ 22  Ariko iryo jambo riramubabaza, agenda afite agahinda kuko yari atunze ibintu byinshi.+ 23  Yesu araranganya amaso hirya no hino, maze abwira abigishwa be ati “mbega ukuntu biruhije ko abanyamafaranga+ binjira mu bwami bw’Imana!”+ 24  Ariko abigishwa be batangazwa+ n’amagambo ye. Yesu abibonye arongera arababwira ati “bana banjye, mbega ukuntu kwinjira mu bwami bw’Imana biruhije! 25  Icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu mwenge w’urushinge, kuruta ko umukire yakwinjira mu bwami bw’Imana.”+ 26  Barushaho gutangara baramubwira bati “mu by’ukuri se, ni nde ushobora gukizwa?”+ 27  Yesu abahanga amaso arababwira ati “ku bantu ibyo ntibishoboka, ariko si ko bimeze ku Mana, kuko ku Mana ibintu byose bishoboka.”+ 28  Petero aramubwira ati “dore twebwe twasize byose turagukurikira.”+ 29  Yesu aravuga ati “ndababwira ukuri ko nta muntu wasize inzu cyangwa abavandimwe cyangwa bashiki be cyangwa nyina cyangwa se cyangwa abana cyangwa imirima ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza,+ 30  utazabona ibibikubye incuro ijana+ muri iki gihe, yaba amazu, abavandimwe, bashiki be, ba nyina, abana n’imirima, hamwe n’ibitotezo,+ kandi akazahabwa ubuzima bw’iteka mu isi izaza. 31  Icyakora, benshi bari aba mbere bazaba aba nyuma, n’abari aba nyuma babe aba mbere.”+ 32  Ubwo bari mu nzira bajya i Yerusalemu Yesu abarangaje imbere, bagenda bumiwe. Ariko abari babakurikiye batangira kugira ubwoba. Yongera gushyira ba bandi cumi na babiri ku ruhande, ababwira ibintu byagombaga kumubaho,+ 33  ati “dore ubu tugiye i Yerusalemu, kandi Umwana w’umuntu azatangwa ahabwe abakuru b’abatambyi n’abanditsi bamukatire urwo gupfa. Bazamugabiza abanyamahanga,+ 34  bazamunnyega, bamucire amacandwe, bamukubite ibiboko kandi bamwice, ariko nyuma y’iminsi itatu azazuka.”+ 35  Nuko Yakobo na Yohana, ari bo bahungu babiri ba Zebedayo,+ baramusanga baramubwira bati “Mwigisha, turifuza ko wadukorera icyo tugiye kugusaba.”+ 36  Arababwira ati “murifuza ko mbakorera iki?” 37  Baramubwira bati “duhe kuzicarana nawe, umwe iburyo bwawe, undi ibumoso bwawe, mu ikuzo ryawe.”+ 38  Ariko Yesu arababwira ati “ntimuzi icyo musaba. Mbese mwashobora kunywera ku gikombe nzanyweraho, cyangwa kubatizwa umubatizo ngiye kuzabatizwa?”+ 39  Baramusubiza bati “twabishobora.” Yesu na we arababwira ati “igikombe nzanyweraho muzakinyweraho, n’umubatizo ngiye kuzabatizwa muzawubatizwa.+ 40  Ariko kwicara iburyo bwanjye cyangwa ibumoso bwanjye si jye ubitanga,+ ahubwo bigenewe abo byateguriwe.” 41  Nuko abandi icumi babyumvise barakarira Yakobo na Yohana.+ 42  Ariko Yesu arabahamagara arababwira ati “muzi ko abategetsi b’amahanga bayategeka, kandi ko abakomeye bayo bayatwaza igitugu.+ 43  Ariko ibyo si ko bimeze muri mwe. Ahubwo umuntu wese wifuza kuba ukomeye muri mwe, agomba kuba umukozi wanyu,+ 44  kandi umuntu wese wifuza kuba uw’imbere muri mwe, agomba kuba umugaragu wa bose.+ 45  Kuko n’Umwana w’umuntu ataje aje gukorerwa,+ ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu+ ya benshi.”+ 46  Nuko bagera i Yeriko. Ariko igihe we n’abigishwa be hamwe n’abandi bantu benshi bavaga i Yeriko, impumyi yasabirizaga yitwaga Barutimayo (mwene Timayo), yari yicaye iruhande rw’inzira.+ 47  Yumvise ko ari Yesu w’i Nazareti uje, itangira kurangurura ijwi ivuga iti “Yesu Mwene Dawidi,+ ngirira imbabazi!”+ 48  Benshi babyumvise barayicyaha cyane bayisaba guceceka, ariko irushaho gusakuza cyane ivuga iti “Mwene Dawidi, ngirira imbabazi!”+ 49  Yesu arahagarara arababwira ati “nimuyihamagare.” Nuko bahamagara iyo mpumyi barayibwira bati “humura, haguruka araguhamagaye.”+ 50  Ijugunya umwitero wayo, irasimbuka isanga Yesu. 51  Yesu arayibaza ati “urifuza ko ngukorera iki?”+ Iyo mpumyi iramusubiza iti “Rabuni,* mpumura.”+ 52  Nuko Yesu arayibwira ati “igendere, ukwizera kwawe kuragukijije.”+ Uwo mwanya irahumuka,+ maze iramukurikira.+

Ibisobanuro ahagana hasi